Inkuru ziva impande zose z'isi

Dutewe umwete n’inyigisho za Derek Prince, buri gihe twakira ubuhamya buturuka ku bashumba, abayobozi b’amatorero n'abizera bavuye impande zose z’isi. Vumbura impamvu Derek Prince Ministries ari isoko yizewe y’inyigisho za Bibiliya kuva mu 1971.

Ibyo abantu bavuga

“Maze amezi make nyobowe ku nyigisho za Derek Prince. Sinabona uko mushimira kubyo nize byose. Isi nshya y'ubumenyi bw'Umwuka yarankinguriwe. Ndamwumva buri munsi, kandi ndashima Data wo mu Ijuru kubwo inyigisho ze.”

Carmen M, Ubufaransa

“Maze imyaka myinshi nkurikirana Derek Prince kuri YouTube. Inyigisho ze zifite ishingiro rihamye kandi zisubizamo imbaraga, ku buryo kugeza n’ubu akomeje kuzana impinduka mu bihe aho inyigisho z’ukuri zibuze.”

Minerva O, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Nigiye byinshi cyane mu nyigisho zawe.”

Pastor Lazarous P, Zambia

“Maze igihe numva inyigisho za Derek Prince kandi zahinduye ubuzima bwanjye. Mwarakoze, Derek Prince Ministries.”

Susannah T, Ositaraliya

“Ubuzima bwanjye bwahinduwe n'inyigisho za Derek Prince.”

Miriam G, Ubwongereza

“Nkomeje guhemburwa no gukomezwa na Derek Prince Ministries! Mwarakoze cyane kuba mwaroroheje kubona inyigisho zimbitse za Derek.”

Lynne C, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Nkunda uyu murimo. Nabohowe mu maboko y’umwanzi.”

Patrice A, Trinidad na Tobago

“Mu buryo bw'impanuka, naguye ku nyigisho za Derek Prince kuri YouTube. Mu buzima busanzwe, turavuga ngo ‘mu buryo bw'impanuka’, ariko nzi ko ibi atari impanuka. Ndizera rwose ko byari Umwuka Wera wanyoboraga mu kuri kose. Ibi kandi byabaye bwa mbere nko mu kwezi kumwe gushize, kandi kuva icyo gihe ndazireba buri munsi.”

Lisa J, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Naheshejwe umugisha mwinshi na Derek Prince Ministries. Inyigisho zanyu zirumvikana, kandi mbakurikira ku buryo buhoraho.”

Darryl L, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Nabonye inyigisho za Derek Prince mu bihe bya Guma-mu-rugo kubera icyorezo, kandi kuva ubwo numva amahoro n’ibyishimo mu gihe ndimo numva inyigisho ze.”

Meing, Maleziya

“Nabatijwe nkiri mu mashuri yisumbuye kandi nari mfite uruhare rukomeye mu BuKirisitu, ariko sinari nzi ko umurimo wa Kirisitu wo ku musaraba wari uwange. Natekerezaga ko Yesu yari akenewe n’abandi, ariko atari jye. Nabagaho mu buzima bwo gukora ibyaha. Nyuma y’imyaka myinshi, narambiwe ubuzima bwanjye butagira intego, nshaka icyerekezo gifatika. Narebye amavideo yose atanga ibitekerezo bishishikaza abantu ariko nta mahoro arambye nabonye imbere muri jye. Nyuma yo gushakisha igihe runaka, nafashe icyemezo cyo gushaka Imana mu buryo bw'ukuri. Ijoro rimwe napfukamye hasi mu cyumba cyanjye, nsaba Imana imbabazi, maze ntangira kongera gusoma Bibiliya. Imana yanyerekeje mu Baroma 10:9-10 kandi impa ukwizera kugira ngo mbyemere. Amaherezo, nasobanukiwe icyo Yesu Kirisitu yankoreye ku musaraba. Imana ishimwe! Binyuze kuri cano (channel) yanyu ya YouTube, nabonye inyigisho nyinshi zanyubatse, kandi zigendanye cyane n'urugendo rwanjye na Kirisitu.”

Samuel Z, Tayiwani

“Ubuzima bwanjye ntibuzongera kuba nk'uko bwahoze nyuma yo kumva inyigisho za Derek Prince. Ubu hashize amezi abiri, kandi nariyemeje byimazeyo mu rugendo rwanjye, mu magambo no mu bitekerezo. Icyubahiro kibe icyo Imana! Murakoze.”

Shawnda J, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Derek Prince ni umwigisha wanjye. Mwigiraho buri munsi. Yambereye umugisha mu buzima bwanjye kandi nshimira Umwami wacu kubw'ibi. Murakoze!”

Carmen R M, Ubufaransa

“Murakoze ku bw'umurimo wanyu udacika intege ku isi. Igihe kinini cy'umwaka ushize nakimaze numva inyigisho za Derek Prince. Uguhumura gutangaje.”

Daniel, Ubwongereza

“Hashize imyaka mike nashakaga cyane umuntu wanyigisha Ijambo ry’Imana. Kugeza icyo gihe, ntawe nari narabonye kandi ubumenyi bwanjye bwaturukaga mu gusoma njyenyine gusa. Icyo gihe nari ndimo gushaka Imana, ndeba kuri YouTube aho nabonye inyigisho za Derek Prince. Numvise nkuruwe cyane. Uhereye ubwo, nsigaye ndeba videwo ze buri munsi.”

Bruno S, Porutugali

“Derek Prince yamfunguye amaso binyuze mu nyigisho ze, kandi yanshyiriyeho urugero rwo gukurikira.”

Lucinda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Jyewe n’umugore wanjye twavumbuye inyigisho za Derek kuri YouTube kandi byadufashije cyane gusobanukirwa intambara yo mu mwuka. Ubu twarabohowe kandi dukomeza kugendera mu kwizera Yesu.”

Pietro P, Ubusuwisi

“Nshimira Imana ku bw'umurimo wa Derek Prince Ministries. Muri ahantu hakwiriye mu gihe gikwiriye.”

Charles M, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Navukiye mu muryango w’Abahindu ariko hashize imyaka mike nakiriye Yesu Kirisitu nk’Umwami wanjye n’Umukiza wanjye. Kuva icyo gihe, nabonye inyigisho za Derek Prince kuri YouTube kandi nakize agahinda gakabije. Nize byinshi kandi nabonye umwigisha wizewe wa Bibiliya (nyuma yo gushakisha cyane). Murakoze cyane Derek Prince Ministries ku bwo kwamamaza Ijambo ry'Imana n'Ubutumwa Bwiza ku isi hose.”

Shreyas J, Ubuhindi

“Uyu munsi ni bwo bwa mbere narebye ubutumwa bwa Derek Prince. Bwari bushishikaje cyane. Murakoze.”

Theresa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Mu by’ukuri naheshejwe umugisha n’inyigisho za Derek Prince.”

Annamma Q, Ubuhindi

“Nshimira Imana ku bw’umurimo wa Derek Prince Ministries. Ni umugisha kugira inyigisho zimbitse kandi zimanuka zikagera ku muzi.”

Ann M P, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Mu gihe cyashize nagerageza gusoma Bibiliya, ariko sinyisobanukirwe kuko nari mfite Ubusobanuro bwa King James Version. Sinari nzi ko hari ubundi busobanuro bwa Bibiliya. Nari injiji cyane. Noneho ngeragza gushaka itorero ryo kujyamo kuko natekerezaga ko aho ho nzigishwa kandi bashobora gusobanura. Nagiye mu nsengero nyinshi ariko birangira mbabaye. Mu bari hafi yanjye nta muntu numwe wabashaga kunyereka inzira. Ubwo rero narekeye aho! Vuba aha, narebaga kuri YouTube maze ngwa ku nyigisho za Derek Prince. Ubu narafashwe! Niwe muntu nashakaga. Ndashima cyane kuba videwo ze zigihari kandi zikomeje guhindurwa mu zindi ndimi. Ndimo kwiga byinshi! Ndeba videwo ze buri munsi.”

Belisa G, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

“Ndimo gushimishwa cyane n’ubutumwa bwa Derek Prince Ministries. Icyifuzo cyanjye cyo kwiga Ijambo ry’Imana cyarushijeho kwiyongera kandi nifuza kuzana imigisha mu muryango wacu. Murakoze kubw'ubutunzi bwose mwashyize ahagaragara.”

Pilli B, Ubuhindi

“Inyigisho za Derek Prince zahinduye ubuzima bwanjye. Ubu mbayeho nzi kurushaho iby'isi y’umwuka kurusha mbere. Nejejwe no kuba muri uru rugendo rushya hamwe n'Umwuka Wera. Kumenya ibyo imivumo n’imigisha byampaye umugisha ukomeye. No mu butumwa bwa Derek Prince bwo kuri murandasi kuri video, numva ukubaho kw'Imana gukomeye mu cyumba cyanjye. Umuhanuzi nyakuri n’umuntu w’Imana. Ntegereje guhura nawe no kumushimira mu Ijuru!”

Suzie Grace, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

“Ndashima Derek Prince ku bw'inyigisho ze zisesenguye! Urukundo rwe, kwihangana no kwitanga byaragaragaraga uhereye mu ntangiriro! Yanyigishije byinshi! Ni umwe mu bigisha b’ijambo ry’Imana nisunga! Imana yamuvugiyemo nawe kandi yafashije gufungurira amaso yanjye ku kuri!”

Elizabeth, Kanada

Derek Prince