Ibirimo
(Kanda ujye ahantu ushaka)
Ibirimo Birinzwe n'Amategeko agenga Uburenganzira bw'Ibihangano
Inyandiko n'amashusho, amajwi n'ibindi biri kuri uru rubuga ni umutungo wa DEREK PRINCE MINISTRIES-INTL INC (aha ngaha 'Derek Prince Ministries'). Uburenganzira bw'ibihangano n'ubundi burenganzira bushingiye ku by'ibihangano biri kuri uru rubuga nabyo bishobora kuba umutungo w'abantu ku giti cyabo n'ibigo bitandukanye, uretse Derek Prince Ministries kandi nayo irimo. Derek Prince Ministries ibuza burundu ko hagira igikorwa icyo aricyo cyose cyo gukoporora ibiri kuri uru rubuga birinzwe, uretse igihe ari ku mpamvu zemeranyijwe mu mategeko ku nyungu z'uburenganzira bwo gukoresha ibihangano mu buryo bwiza, nk'uko byasobanuwe hasi hano.
Gukoresha neza biremewe
Gukoresha neza ibihangano birinzwe n'uburenganzira by'ibihangano, birimo gukoresha ibihangano birinzwe ku mpamvu z'amasomo atagamije inyungu, nko kwigisha, ubushakashatsi, gushima no gutanga ibitekerezo, n'itangazamakuru. Uretse igihe biyavuzwe mu bundi buryo, abantu bifuza gukura cyangwa gukoporora inyandiko cyangwa amashusho avuye kuri uru rubuga bagamije ibyo byose, bashobora kubikora batabanje gusaba uruhushya ruvuye muri Derek Prince Ministries, igihe bujuje ibi bikurikira:
- Ibirimo bishobora gukoreshwa gusa ku giti cy'umuntu, ku nyungu z'amasomo cyangwa ibitari ibyo ubucuruzi;
- Ababikoresha bagomba kugaragaza umwanditsi ndetse n'aho babikuye, nk'uko babivuga ku bindi bihangano byanditse;
- Ibyavuzwe bigomba gushyiramo amakuru yose ajyanye n'uburenganzira bw'umwanditsi hamwe n'andi makuru ajyanye n'ibyo birimo hamwe na URL y'urubuga rwa Derek Prince Ministries;
- Mu birimo byakoreshejwe nta na kimwe kigomba guhindurwa cyangwa kuvugwa ukundi;
- Ababikoresha bagomba kubahiriza andi mabwiriza cyangwa amategeko abuza ashobora gukurikizwa kuri dosiye runaka, ishusho, cyangwa inyandiko.
Garanti
Mu gihe udawunilodinga, ucapisha (printing), cyangwa ukoresha mu bundi buryo inyandiko n'amashusho yo kuri uru rubuga, abarukoresha bemera kandi basezeranya ko bazajya bakoresha izo dosiye gusa mu buryo bwiza bunemewe, kandi ko bazubahiriza andi mabwiriza yose y'icy cyemezo, kandi ko batazarenga k'uburenganzira bwa Derek Prince Ministries cyangwa bw'undi muntu cyangwa bw'ikindi kigo. Derek Prince Ministries ntabwo isezeranya ko gukoresha inyandiko, amashusho cyangwa ibiri kuri uru rubuga bitazabangamira uburenganzira bw'ibindi bigo cyangwa abantu batari ku ruhande rwa Derek Prince Ministries.
Gukoresha mu Bucuruzi Birabujijwe
Gucapisha (printing) cyangwa kugira icyo ukora ngo ucuruze inyandiko, amashusho cyangwa ibiri kuri uru rubuga, utabifitiye uruhushya birabujijwe. Umuntu wese wifuza gukoresha file iyo ariyo yose cyangwa amashusho mu bikorwa by'ubucuruzi, ari ukubicapisha (printing), cyangwa ku zindi mpamvu zose zitari gukoresha neza nk'uko biteganywa n'amategeko, agomba kubanza gusaba no guhabwa uruhushya rwanditse mbere yaho aruhawe na Derek Prince Ministries. Uruhushya rukoreshwa gutya rutangwa kuri buri kintu ukwacyo hakurikijwe imiterere y'ubusabe kandi rutangwa hakurikijwe igena rya Derek Prince Ministries. Hashobora gusabwa amafaranga ngo uruhusa rutangwe bitewe n'uburyo bwo gukoresha n'imiterere y'icyo umuntu asaba.
Ibibazo?
Nyamuneka twandikire niba ufite ibindi bibazo bijyanye n'iyi nyandiko y'uburenganzira bw'umwanditsi.
Tubaze