Ibijyanye na Minisiteri ya Derek Prince

Ku isi yose na buri saha, Minisiteri ya Derek Prince yigisha Bibiliya, ikwirakwiza imbaraga z'Ijambo ry'Imana zihindura ubuzima mu isi ikeneye birenze urugero ukuri kw'Ijambo ry'Imana

Abo Turibo

Minisiteri ya Derek Prince yizera ko ubuzima buhinduka igihe abantu bahuye na Yesu. Binyuze mu gutoza abigishwa no mu myigishirize ikwiye y'Ijambo ry'Imana, tugaburira ubwenge, dukomeza umutima, kandi duteza imbere ikiganza cy'abizera ngo babeho mu buzima bwuzuye bw'uko guhura n'Imana.

Umurage witiranwa n'umwigisha mpuzamahanga wa Bibiliya ukomeye, Derek Prince, ni umutungo w'amatorero, abamisiyoneri, abigisha b'abakristu ndetse n'abizera miliyoni bari ku isi yose. Mu biro byo mu bihugu birenga 45 n'ibikorwa bigeza ubutumwa ku migabane itandatu, umuhate wacu wo guha ubushobozi abigishwa ngo batoze abandi bigishwa kubwa Kristo ntugira umupaka.

Intego yacu

Ibyo dukora

Buri munsi twigisha Bibiliya, tukanafasha abizera gukurikira Yesu mu kwizera kuzuye, ubwenge n'ukuri.

Binyuze mu nyigisho zidasaza za Derek Prince, dutoza abizera kuri buri ntambwe bagezeho mu rugendo rwabo rw'agakiza. Ibiro byacu bikora mu buryo shingiye kuri Kristo, n'ibyo mu karere biri ku isonga mu gutoza abigishwa ba gikristu, turwanya inzara yo mu buryo bw'umwuka twifashishije ibikorwa n'ibikoresho bizana impinduka nyakuri. Ibi birimo:

Gutoza Abayobozi:

Dufatanyije n'abayobozi b'amatorero y'akarere n'abashumba, dutanga ibikoresho n'imfashanyigisho bikenewe cyane kugira ngo dufashe minisiteri zigera ku baturage bo hasi gukomera.

Imfashanyigisho:

Biboneka byanditse ku mpapuro, ku mashusho, mu majwi no kuri murandasi, twandika kandi tugakwirakwiza imfashanyigisho zo gukomeza abizera aho ariho hose. ibyinshi mubyo dusohora bitangwa ku buntu.

Gusobanura mu rurimi:

Turajwe ishinga no kubona abantu bagerwaho n'inyigisho zishingiye kuri Bibiliya mu rurimi bumva.

Amasomo yo kwiga Bibiliya:

Dutanga inyigisho zitandukanye za Bibiliya izo wigira aho uri (correspondance) ndetse n'inyigisho zifasha umuntu kwiyigisha Bibiliya ubwe ngo duhe abizera ubumenyi kandi tubahe ibikenewe.

Ubuvugizi:

Twamamaza ubushobozi n'ubutware by'Ijambo ry'Imana, dutera umwete abizera ngo bakure mu bumenyi bwabo no gusobanukirwa Bibiliya mu ngo zabo, mu matorero, no kuri murandasi.

Udushya:

Minisiteri ya Derek Prince irimo kugera ku bantu benshi kurusha mbere binyuze mu mishinga n'ibikorwa bishya. Uburyo bwo kugera ku bantu dukoresheje ikoranabuhanga bugenda buhuza abantu binyuze ku mbuga nkoranyambaga, amashusho, inyandiko, apulikasiyo n'ibindi byinshi.

Amateka

Byose byatangiye mu w' 1971, ubwo Derek Prince yafunguraga ku mugaragaro ibiro mu igaraje y'inzu ye i Fort Lauderdale, muri Florida. Mu ntangiriro byari bizwi nk'Icapiro rya Derek Prince, bikaba byari umusaruro w'umurimo wo kwigisha Bibiliya wari waratangijwe mu w'1944, ubwo Uwiteka yamubwiraga ati:

"Wahamagariwe kuba umwigisha w'Ibyanditswe, mu kuri, kwizera n'urukundo, biri muri Kristo Yesu - kuri benshi."

Aya magambo yatumye Derek arushaho kugira umwete wo kugaburira abashonje mu buryo bw'umwuka, byamuteye umwete wo kwandika ibitabo bitandukanye, harimo "Inyigisho zifasha kwiyigisha Bibiliya" (1969), "Liberating Truth" (1966), "Repent and Believe" (1966) n'ibindi. Icyagaragaje ko ibi bitabo byakunzwe n'ubudahemuka bw'Imana, Icapiro rya Derek Prince ryakomeje gukura n'ababisaba bakomeza kwiyongera.

Mu w'1972, ibyandikwa byari bimaze kurenga ubushobozi bwa Derek nk'umukozi umwe rukumbi maze David Selby (umukwe we) atumirirwa kuza kumufasha. Bombi hamwe, bafatanya guha umurongo minisiteri yarimo igenda ikura, binjira mu itangazamakuru ryo kuri radio no gusohora ibitabo bishya.

Ibiro byo mu bindi bihugu byarafunguwe, muri Nouvelle Zelande, Afurika y'Epfo, Ositarariya, Kanada, Ubwongereza ndetse no mu Buholandi mu myaka ya za mirongo inani. Inzozi zo gutoza amahanga kuba abigishwa zirakomera. Nyuma y'imyaka icumi, Derek yari amaze gukora ingendo eshatu zo kuzenguruka isi yigisha Bibiliya, kandi gahunda ye ya radio yumvikanaga mu migabane itandatu y'isi no mu ndimi icumi.

Mu w'i 1990, Icapiro rya Derek Prince ryahinduwe ku mugaragaro Minisiteri ya Derek Prince. Gutanga ibikoresho byo kwigisha Bibiliya ku buntu byariyongereye cyane mu bihugu bigera mu 140 byose hamwe, kandi ibitabo bya Derek byari bimaze kuboneka mu ndimi zirenga kuri 50.

Uyu munsi Minisiteri ya Derek Prince ifite ibiro mu bihugu birenga 45 ku isi kandi icyakomeje kwiyemeza n'umutima wayo wose kwigisha Bibiliya muri buri gihugu, buri muco na buri rurimi. Ukwaguka no gukomera bya minisiteri byemeza ijambo ry'ubuhanuzi Derek yabonye mu w'i 1941, ubwo Uwiteka yamubwiraga ati:

"Bizamera nk'umugezi muto. Umugezi uzahinduka uruzi. Uruzi ruzahinduka uruzi runini. Uruzi runini ruzahinduka Ikiyaga. Ikiyaga kizahinduka inyanja ikomeye, kandi bizanyura muri wowe; Ariko uko bizaba, ntugomba kubimenya, ntushobora kubimenya, ntuzabimenya."

Ni ubudahemuka bw'Imana kuri iri Jambo bwagejeje Minisiteri ya Derek Prince aho iri uyu munsi kandi buzakomeza kugeza minisiteri ku "nyanja ikomeye".

Minisiteri ifite ububiko bunini bw'ibikoresho byanditse, biri mu majwi ndetse no mu mashusho bya Derek Prince, kandi ikomeje gusohora ibitabo bishya. Kugeza ubu, ibitabo birenga 100 byarasohowe, kandi bisobanurwa mu ndimi zirenga 100.

Ibyo Twizera

Imyizerere Shingiro

  1. Imana niyo Mana imwe y'ukuri kandi nzima ibaho iteka mu butatu, Imana Data, Imana Mwana n'Imana Mwuka Wera; kandi ko Imana ari Umwuka, ntigira iherezo, ihoraho, ntihinduka mu rukundo, imbabazi, imbaraga, ubwenge no gukiranuka byayo.
  2. Umwami Yesu Kristo ni Umwana w'Imana; ko yihinduye umuntu binyuze mu kuvuka kwe avuka ku isugi; ko ari intungane haba mu bumana bwe no mu kuba umuntu kwe; ko yatanze kubushake ubuzima bwe nk'igitambo gitunganye kandi gihagije rwose cy'ibyaha by'umuntu; ko kubw'impongano ye umuntu ashobora kumenya umudendezo wo kuva mu gihano, urubanza n'ingaruka z'icyaha; ko yazutse mu bapfuye mu mubiri we, umubiri wahawe icyubahiro ubu yicaranye mu Ijuru, asabira abizera; kandi ko azagaruka mu mubiri we wahawe icyubahiro kugira ngo ashyireho ubwami bwe.
  3. Umwuka Wera areshya muri byose bimuranga mu bumana n'Imana Data hamwe n'Imana Mwana; akora igitangaza cyo kuvuka bushya mu bakira Kristo nk'Umukiza kandi ubu atuye mu bizera; abashyiraho ikimenyetso kugera ku munsi wo gucungurwa; abaha imbaraga zo gukora; akanatanga impano z'ubuntu bw'Imana (impano z'umwuka) zo kubaka umubiri wa Kristo.
  4. Ukuri kuruzuye kandi ntiguhindagurika. Ukuri ko gucungurwa kugaragara mu Byanditswe byo mu Isezerano rya Kera n'Isezerano Rishya, ariryo hishurwa ry'Imana ku muntu ryanditswe, ryahumetswe mu magambo kandi ridafite ikosa mu nyandiko zaryo z'umwimerere. Bibiliya ifite ubutware busumba ubundi bwose kandi buri hejuru y'ubundi bwose mu byerekeranye no kwizera byose ndetse no mu bikorwa.
  5. Itorero ni umubiri wa Kristo uri mu bumwe ku isi ubereyeho ubusabane, gukomezanya, no kugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose hakoreshejwe ubuzima bwa gikristo n'ubuhamya.
  6. Umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana, ariko kubw'icyaha cya Adamu yatandukanye n'Imana kandi aciriweho iteka ry'igihano cy'iteka ryose. Umuti umwe rukumbi w'ikibazo cy'umuntu ni agakiza binyuze mu kwizera Yesu Kristo n'umurimo we bikozwe n'umuntu ku giti cye.
  7. Ibiremwa bifite ububasha bufite aho bugarukira, bitagaragara birahari, harimo abamarayika bataguye, abamarayika baguye n'abadayimoni. Satani, umuyobozi w'abamarayika baguye, ni umwanzi weruye kandi watangajwe ko ari umwanzi w'Imana n'abantu, kandi azarimbukira mu nyanja yaka umuriro.
  8. Hazabaho izuka ry'umubiri ry'abakijijwe n'abazimiye; abakijijwe bazukire ubuzima bw'iteka, n'abazimiye bazukire gucirwaho iteka.
  1. Yesaya 45:22, Zaburi 90: 2; Yohana 4:24; 2 Abakorinto 13:14
  2. Matayo 1: 18-25; Yohana 1:14; Abakolosayi 1: 13-18; 1 Petero 2:24; Luka 24; Abaheburayo 4:14; Matayo 25: 31-46
  3. Abefeso 4:30; 1 Abakorinto 6:19; 12: 4, 7, 12–13; Ibyakozwe 1: 5; Tito 3: 5
  4. Matayo 5:18; 2 Timoteyo 3: 15-17; 2 Petero 1: 20-21
  5. Matayo 28: 19–20; Ibyakozwe 1: 6–8, 2: 41-42; 1 Abakorinto 12:13
  6. Yohana 3: 15-18; Abefeso 1: 7; Abaroma 10: 9-10
  7. Abaheburayo 1: 4-14; Yuda 6; Matayo 25:41; Ibyahishuwe 20:10
  8. 1 Abakorinto 15; Daniyeli 12: 1-2; Yohana 5: 28-29; 2 Abatesalonike 1: 7; Matayo 5: 1-10
"Bibiliya ni Ijambo ry'Imana. Ni impano ikomeye y'Imana ku bantu bose, ahantu hose."

Derek Prince