Derek Prince yavukiye he?
Bangalore, Ubuhinde
Derek Prince yavutse ryari?
14 Kanama 1915
Ese Derek Prince yarapfuye?
Derek Prince yapfuye kuwa 24 Nzeri 2003
Derek Prince yapfuye afite imyaka ingahe?
Imyaka 88 (1915-2003)
Derek Prince yapfiriye he?
Derek Prince yapfiriye mu rugo rwe i Yerusalemu.
Derek Prince yashyinguwe he?
Mu irimbi mpuzamahanga ry’Itorero rya Alliance, i Yerusalemu.
Derek Prince yapfuye ate?
Derek Prince yapfuye asinziriye azize umutima nyuma y'igihe kirekire arwaye .
Derek Prince yizeraga iki?
Derek Prince yari umukristo w'umupentekote utabogamiye ku idini cyangwa itsinda iryo ariryo ryose. Ibyo yizeraga bihuje n'Ibyo Twizera bituyobora mu byerekeye ukwemera kose n’imyitwarire.
Inyandiko y'ibyo Twizera"Iyo abantu bambajije rimwe na rimwe bati, ‘Uri mu rihe dini, ujya mu ruhe rusengero?’ Nkunda gusubiza nk'umwanditsi wa Zaburi nti: 'Ndi inshuti y'abubaha Imana bose, y'abakurikiza amategeko yayo.' Ntabwo ari ikibazo cyo kwitwa uwo ahantu runaka; ahubwo ni ikibazo cy'umutima n'icyerekezo cy'ubuzima." - Derek Prince
Ni iyihe Bibiliya yasobanuwe mu Cyongereza Derek yakundaga cyane?
Derek yakundaga cyane Bibiliya ya King James Version kandi yanize Igiheburayo cy'umwumerere n'Ikigiriki.
Kugira ngo abamutegaga amatwi basobanukirwe neza ibyo yavugaga, yakundaga gukoresha Bibiliya zisobanuwe vuba nka New American Standard Bible, New International Version na New King James Version. Hari igihe yanakoreshaga Bibiliya ya J.B. Phillips, The Living Bible cyangwa Amplified Bible, iyo yabaga iri buvuge neza, ikanasobanura kurushaho igice yabaga arimo kwigishaho.
Ese Derek Prince yari yarashatse?
"Nashakanye na Lydia imyaka 30 na Ruth imyaka 20. Kandi buri rushako rwari urugo rurimo umunezero kandi rwabaye rwiza." - Derek Prince
Lydia Prince yapfuye ryari?
5 Ukwakira 1975 (afite imyaka 85)
Ruth Prince yapfuye ryari?
29 Ukuboza 1998 (afite imyaka 68)
Ese Derek Prince yari afite abana?
Derek Prince yasize abana 12.