Ibiri Rusange
Amakuru Bwite y'umuntu ni amakuru ayo ariyo yose yatuma umuntu amenyekana. Urugero izina ryawe, aho utuye, nimero ya telefone, na aderesi ya imeyiri bishobora kuba Amakuru Bwite y'umuntu .
Amabwiriza y'uyu muryango ni ayo gufata ingamba zose zikenewe ngo Amakuru Bwite y'umuntu afitwe n'umuryango abe abitswe mu buryo butekanye kandi akoreshwe mu buryo bwiza kandi bwubahiriza amategeko, mu buryo bugendanye n'amahame yo kurinda amakuru ndetse n'amategeko ngenderwaho mu gihugu dukoreramo.
Amakuru Umuryango Ukusanya Aturutse kuri Wowe
Mu gihe usura urubuga ushobora gusabwa gutanga amakuru amwe n'amwe yawe nk'izina ryawe, telefone, n'andi makuru yawe bwite.
Umuryango ushobora no gukusanya amakuru k'uburyo ukoresha urubuga rwacu ndetse n'amakuru yawe aturutse kuri imeyiri, amabaruwa cg amakuru ayo ariyo yose watanze muri uyu muryango.
Kuki (Cookies)
Kimwe n'imbuga zo kuri murandasi zindi usura, uyu muryango ukoresha Kuki (cookies) kugira ngo unoze uburyo ukoresha urubuga mu kurufasha kukwibuka. Ibi bishobora kuba mu gihe urusura gusa cyangwa no mu gihe uzarusura ubutaha (ngo rwibuke ibyo wari wakunze, n'ibindi).
Kuki (Cookies) zimwe na zimwe zirakenewe ku rubuga rwacu, ngo bigufashe gutembera mu mapaji mu buryo bworoshye, no kwibuka uwinjiyemo; urugero, iyo winjiye ushyiramo ibikuranga bigufungurira, noneho ukajya ku yindi paji, ntabwo uri bwongere gusabwa kwinjiramo kubera ko Kuki ibwira urubuga ko wari wamaze kwinjiramo.
Tunakoresha Kuki (cookies) ngo dusesengure imiterere y'abasura urubuga rwacu kuri murandasi; urugero aho uherereye, ubwoko bw'urubuga-nshakirwaho amakuru wakoresheje cyangwa, igikoresho ukoresheje (nka telefone igendanwa n'ibindi.), ndetse n'amapaji warebye, n'igihe wamaze kuri buri paji. Aya makuru yose adufasha gutunganya serivise dutanga no gutegura urubuga mu buryo bukunogeye kurutaho.
Rimwe na rimwe kuki (cookies) zishobora gushyirwaho n'izindi mbuga zo kuri murandasi zahujwe na paji wasuye, nka YouTube, Soundcloud n'ibindi. Aha ntabwo tugenga izi kuki (cookies). Ukeneye gusura izo mbuga zindi niba wifuza amakuru arambuye kuri zo.
Ese niba udashaka ko kuki (cookies) zishyirwaho?
Niba wifuza kugabanya cyangwa kubuza kuki (cookies) zishyirwaho n'uru rubuga, cyangwa izindi mbuga izo arizo zose, wabikorera mu igenamiterere (settings) ry'urubuga nshakirwaho-amakuru (browser). Ahavuga Ubufasha (help) ku rubuga-nshakirwaho-amakuru rwawe hakubwira uko ubikora.
Ikindi wakora wasura urubuga www.aboutcookies.org ahari amakuru ahagije mu gukora ibi ku mbuga-nshakirwaho amakuru nyinshi. Uzanahasanga inzira wanyuramo ngo ukure kuki (cookies) kuri mudasobwa yawe ndetse n'amakuru rusange agendanye na kuki (cookies).
Ukeneye amakuru k'uburyo wakora ibi ku rubuga-nshakirwaho-amakuru rwo kuri telefone yawe igendanwa, wayasanga mu gatabo kazana na tekefone yawe (manual).
Uburyo Umuryango ukoresha Amakuru Yawe Bwite
Umuryango ushobora gukoresha Amakuru Yawe Bwite ku mpamvu zikurikira: gukurikirana no gutanga uburengazira bwo kubona urubuga rwo kuri murandasi, kwamamaza no kwishyuza, kwakira inkunga, gutunganya ububiko bw'abanyamuryango, n'ubushakashatsi mu bya tekiniki n'ubucuruzi. Mu gukoresha uru rubuga nkoranyambaga, wemeye ko Amakuru yawe Bwite akoresha atyo.
Abandi bantu dukorana n'Uburyo Tubaha Amakuru yawe Bwite
Umuryango ushobora gutanga Amakuru Yawe Bwite ku bandi dukorana, abo umuryango usaba gukoresha ayo Makuru y'Umuntu Bwite k'ubwo umuryango ku mpamvu zavuzwe haruguru. Aba bandi basabwa n'uyu muryango kwemera gukoresha Amakuru Bwite ku mpamvu zashyizweho n'umuryango no gufata ingamba zikwiriye zo kurinda ko yagerwaho mu buryo bubi cyangwa butemewe n'amategeko. Mu gukoresha uru rubuga nkoranyambaga, wemeye ko Amakuru yawe Bwite akoreshwa atyo.
Umuryango ushobora nanone gutanga cyangwa kurekura amakuru, harimo n'Amakuru Yawe Bwite, igihe usabwe kubikora hisunzwe amategeko n'amabwiriza bikwiriye.
Izindi mbuga zahujwe n'urubuga rwacu
Iri tangazo ntirireba izindi mbuga zo kuri murandasi z'abo dukorana. Turagushishikariza kureba Amabwiriza Agenga Imikoreshereze y'Amakuru Bwite ya buri rubuga usura.
Google reCAPTCHA (cyangwa ubundi buryo bwakozwe n'abandi bukora nkayo)
Urubuga rwacu rushobora gukoresha uburyo bwakozwe n'abandi dukorana nka reCAPTCHA ya Google ngo hongerwe umutekano no kurinda gukora ibikorwa bitemewe. Ubu buryo bushobora gukusanya amakuru y'uburyo ukoresha urubuga, nka aderesi ya IP cyangwa uburyo witwara kuri murandasi, mu kumenya niba usura urubuga ari umuntu cyangwa uburyo mpimbano bwikoresha (automated program).
Ukeneye ibisobanuro birambuye, wareba Amabwiriza y'Ikoreshwa ry'Amakuru Bwite y'abashyizeho ubwo buryo.
Kubona, Gukosora cyangwa Kuvugurura Amakuru Yawe Bwite
Ushobora kubona Amakuru Bwite umuryango ufite kuri wowe utwandikira. Umuryango ufite uburenganzira bwo guhindura umubare w'amafaranga asabwa kuri iyo serivise no gusaba amakuru akwerekeye, mu gihe bibaye ngombwa.
Niba amwe mu Makuru Bwite umuryango ufite atariyo cyangwa akeneye kuvugururwa, cyangwa niba ushaka ko umuryango usiba Amakuru Bwite yawe ayo ariyo yose cyangwa uburyo umuryango ukoresha ukugeraho, turagusaba ngo utwandikire icyifuzo cyawe.
Twandikire