Ibikorwa byo kwegera abantu ni ukwizera gushyizwe mu bikorwa kandi bigaragaza kurushaho ibyo tuvuga n'ibyo dukora byose muri Derek Prince Ministries.
Hibanzwe ku bikenerwa byihariye mu murimo cyangwa uturere hirya no hino ku isi, ibikorwa byacu byo kwegera abantu biri ku isonga mu guhindura abantu abigishwa ba Kristo; gushyigikira no guha imbaraga abizera ngo bakure mu mwuka.
Mu buryo bufatika, ibi bikubiyemo guhindura inyigisho mu zindi ndimi bimaze kugera hirya no hino, gukora no gukwirakwiza ibitabo byo kwigisha no gutoza abigishwa ngo bahindure abandi abigishwa. Ibindi bikorwa byo kugeza Ubutumwa Bwiza ku bantu bikubiyemo inkunga ku baturage bakennye ndetse n’abakristu bahura n’itotezwa kubera kwizera kwabo.
Ni ikifuzo cyacu kivuye ku mutima kugera ku baturarwanda no gutoza abizera kuba abigishwa bashikamye mu gihugu hose. Kugira ngo tubigereho, turi guhindura mu Kinyarwanda no gukwirakwiza inyigisho za Derek Prince, harimo ibitabo n'inzandiko zo kwigisha, inyandiko, ibiganiro, videwo n'ibindi. Twanejejwe cyane n'uko byakiriwe kugeza ubu ariko kandi turabizi neza ko hari andi mahirwe menshi adutegereje.
Turagusaba ngo usenge kandi utere inkunga y'amafaranga umurimo wacu wo kugeza ku bantu Ubutumwa Bwiza mu Rwanda.
Kugera ku bazimiye no gutoza abigishwa guhindura abandi abigishwa binyuze mu bikorwa bifatika byo kugeza Ubutumwa bwiza ku bantu bizana itandukaniro nyaryo.
Ibikorwa byo kwegera abantu ni ukwizera gushyizwe mu bikorwa kandi bigaragaza kurushaho ibyo tuvuga n'ibyo dukora byose muri Derek Prince Ministries.
Hibanzwe ku bikenerwa byihariye mu murimo cyangwa uturere hirya no hino ku isi, ibikorwa byacu byo kwegera abantu biri ku isonga mu guhindura abantu abigishwa ba Kristo; gushyigikira no guha imbaraga abizera ngo bakure mu mwuka.
Mu buryo bufatika, ibi bikubiyemo guhindura inyigisho mu zindi ndimi bimaze kugera hirya no hino, gukora no gukwirakwiza ibitabo byo kwigisha no gutoza abigishwa ngo bahindure abandi abigishwa. Ibindi bikorwa byo kugeza Ubutumwa Bwiza ku bantu bikubiyemo inkunga ku baturage bakennye ndetse n’abakristu bahura n’itotezwa kubera kwizera kwabo.
Ntabwo higeze habaho igihe uyu murimo ukenewe cyane nk'ubu.