Yesu Ubohora

Derek Prince
*First Published: 2008
*Last Updated: May 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Kristo umwe w’Umukiza wenyine, ni na we Mubohora wenyine. Yesu wenyine ni we ushobora gusenya imbaraga z'ububata bw'abadayimoni mu buzima bw'abantu no kubabohora. Ndashaka ko dutangira kumenya uwo Mubohora mu buryo nk'ubwo nyine.
Kuri twe abifuza kubohorwa, dukeneye kugirana guhura kutaziguye, na Kristo bwite. Dore ibisabwa bine byoroshye dukeneye kuzuza:
- Kuba tuzi neza ko twihannye. Ni ukuvuga ko twahindukiye tukava mu buryo bwose bw'icyaha.
- Kureba kuri Yesu gusa, kuko ariwe wenyine Ubohora.
- Gushingira ubusabe bwacu gusa ku byo Yesu yadukoreye binyuze mu rupfu rwe ku musaraba byonyine, aho kubushingira ku “mirimo myiza” yacu ubwacu iyo ari yo yose.
- Kumenya neza ko, ku bushake bwacu, twababariye buri muntu wese watugiriye nabi cyangwa waduhemukiye.
Igihe njye ubwanjye nakiriye kubohorwa ku mudayimoni w'agahinda gakabije, nakiriye iri sezerano:
“Umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa” (Yoweli 2:32 (cg 3:5))
Nanjye nibutse aya magambo ya Yesu:
“'[Abigishwa] Bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye” (Mariko 16:17)
Mu izina rya Yesu, natwe dufite ububasha bwo kwirukana abadayimoni.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, ku bw'amaraso ya Yesu. Ndatura ko ari We wenyine Umbohora, kandi ko "umuntu wese uzambaza izina ry'Uwiteka azakizwa." Satani nta mwanya afite muri njye, nta bubasha amfiteho, nta kirego anshinja. Byose byarangijwe n’amaraso ya Yesu! Amena.
Kode: WD-B097-052-KIN