Kwoza no Guhindura Mushya

Derek Prince
*First Published: 2008
*Last Updated: May 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Urugendo rwo gukizwa rurimo kozwa no guhindurwa mushya.
"Iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera" (Tito 3:5)
Reka dusuzume muri make ibi bitekerezo, duhereye ku koza, cyangwa kwezwa. Icyaha kirahumanya. Turahumanye muri twe imbere, kandi dukeneye kwezwa. Amaraso y'Umwami Yesu Kristo gusa ni yo ashobora kweza umunyabyaha ku byaha byose. Ni gute twakira uko kwezwa?
"Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose" (1 Yohana 1:9)
Imana ntabwo ibabarira ibyaha byahise gusa, ahubwo inatwezaho umwanda wose w'icyaha. Muri icyo gice, Yohana yanavuze ko ari amaraso ya Yesu, Umwana w'Imana, atweza (reba umurongo wa 7).
Icyiciro cya kabiri cy'uru rugendi ni uguhindurwa mushya cyangwa kuvuka ubwa kabiri. Yesu yabwiye Nikodemu ati:
"Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana" (Yohana 3:3)
Uku ni ukuvuka guturuka mu bwami bw'Imana bwo mu ijuru. Imbere gato Yesu yaravuze ati:
"Ikibyarwa n’umubiri na cyo ni umubiri, n’ikibyarwa n’Umwuka na cyo ni umwuka" (Yohana 3:6)
Igihe twavukaga ku babyeyi bacu, kwari ukuvuka kw'imibiri yacu n'imiterere yacu y’umubiri. Uko kuvuka si ko kuzana agakiza. Tugomba kwakira ubuzima bushya rwose buvukira muri twe kubwo Umwuka w'Imana uturutse hejuru. Uko niko guhindurwa mushya, cyangwa kuvuka ubwa kabiri.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, ku bw'amaraso ya Yesu n'umurimo w'Umwuka Wera wawe. Ndatura ko Umwami Yesu Kristo ari kunyezaho ibyaha byose ku bw'amaraso ye, kandi ndakira guhindurwa mushya no kuvuka bundi bushya—ubuzima bushya bwuzuye buvukiye muri jye kubwo Umwuka w'Imana. Umubiri wanjye ni urusengero rwa Mwuka Wera, waracunguwe, warogejwe, n'amaraso ya Yesu. Amena.
Kode: WD-B097-048-KIN