Gutega amatwi Ijwi ry'Imana

Derek Prince
*First Published: 2008
*Last Updated: May 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Iherezo ryacu, ryaba ryiza cyangwa ribi, rigenwa n'ijwi duhitamo kumvira. Gutega amatwi ijwi ry'Umwami no kumvira ibyo avuga bizatuzanira imigisha. Kwirengagiza ijwi ry'Umwami bizatuzanira imivumo myinshi. Ntibishoboka kumvira Imana utabanje kumva ijwi ryayo, kuko ijwi ryayo ari ryo ritubwira ibyo adusaba.
Abenshi bavuga ko ari abakristo ntibita ku ijwi ry'Imana. Dushobora gukomeza imirimo yacu ya kidini n'inshingano zacu, ariko biba byarabaye akamenyero kandi by'imihango gusa—ni imyitwarire twakomeje kwitoza ibuze kumenya ijwi ry'Imana mu buryo buhoraho. Mu bihe byose by'amateka y'agakiza, Imana isaba abantu bayo kumvira ijwi ryayo.
Muri Yeremiya 7, Imana yasobanuye icyo yashakaga by'ukuri kuri Isiraheli igihe yabacunguraga ibakura muri Egiputa. Ikintu cya mbere yari ifite mu bitekerezo ntabwo kwari ukwitondera Amategeko kugira ngo batange ibitambo, ahubwo kwari ukumvira ijwi ryayo. Kuko yari ijwi ryayo ryari kubayobora kugira ngo bitondere Amategeko banatambe ibitambo biri ngombwa. Kwitondera ibigaragara by'Amategeko gusa nta cyo byamaraga niba batabikoraga biturutse ku kumva ijwi ry'Uwiteka. Icyo Imana isaba cy'ingenzi ni uko twumvira ijwi ryayo.
“Kuko ntavuganye na ba sogukuruza, cyangwa ngo mbategeke iby’ibitambo byoswa n’amaturo wa munsi nabavanaga mu gihugu cya Egiputa, ariko iki ni cyo nabategetse nti: Nimwumvira ijwi ryanjye nzaba Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye kandi mugendere mu nzira nabategetse zose, kugira ngo mubone ihirwe..’” (Yeremiya 7:22–23)
Icyo usabwa ni kimwe gusa, “Mwumvire ijwi ryanjye, nanjye nzaba Imana yanyu.” Ibyo birabisobanura byose mu buryo bworoshye bushoboka.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, ku bw'amaraso ya Yesu no ku bw'umurimo w'Umwuka Wera. Ndatura ko nzatega amatwi ijwi ry'Uwiteka kandi nkore ibyo rivuga. Ndatura ukuri kwe kuri jyewe: “Umvira ijwi ryanjye, nanjye nzaba Imana yawe.” Umubiri wanjye ni urusengero rwa Mwuka Wera, waracunguwe, warogejwe, n'amaraso ya Yesu. Amena.
Kode: WD-B097-046-KIN