Umubiri Wanjye: Urusengero rw'Umwami

Derek Prince
*First Published: 2008
*Last Updated: May 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
“Nyamara Isumbabyose ntiba mu mazu yubatswe n’amaboko, nk’uko wa muhanuzi yavuze ati Ijuru ni ryo ntebe yanjye, Isi ni yo ntebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? Ni ko Uwiteka ababaza. Cyangwa nzaruhukira hantu ki? Mbese intoki zanjye si zo zaremye ibyo byose?’” (Ibyakozwe n’Intumwa 7:48–50)
Imana itura mu rusengero rutakozwe n'amaboko y’abantu ahubwo rukozwe n'ubuhanga bw'Imana, nk'uko yabigambiriye. Urwo rusengero ni umubiri w'umwizera, wacunguwe n'amaraso ya Yesu Kristo. Nk'uko Pawulo yabisobanuye muri 1 Abakorinto 6:13:
"Ibyokurya ni iby’inda, n’inda na yo ni iy’ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uw’Umwami, kandi Umwami na we ni uw’umubiri."
Uyu murongo uvuga ku biryo ari iby'inda n'inda nayo ari iyo ibiryo. Mu Migani, haravuga ngo:
“Umukiranutsi ararya agahaga.” (Imigani 13:25)
Twebwe abakiranutsi ntiturya ibirenze urugero. Kuki? Kubera ko imibiri yacu ari urusengero rw'Umwami, kandi ntitugomba kuyandurisha kurya birenze urugero, gusinda, ubusambanyi, cyangwa indi mikoreshereze mibi iyo ari yo yose. Umubiri ni uw'Umwami, kandi Umwami ni uw'umubiri. Iyo ntanze umubiri wanjye ku Mwami, ubwo mba mfite uburenganzira bw'Umwami ku mubiri wanjye.
Reka dukoreshe aka kagero: Niba nguze ahantu, mba nshinzwe kuhabungabunga; ariko niba ntuye mu nzu nkodesha, nyir'inzu niwe ubishinzwe. Niba twemerera Yesu kugira uburenganzira bw'agateganyo ku mibiri yacu, ntabwo yemera inshingano yo kuyibungabunga. Ariko niba ari we nyirayo, niwe ufite inshingano yo kuyitaho. Uwo niwo mubano yifuza.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, ku bw'amaraso ya Yesu n'umurimo w'Umwuka wawe Wera. Ndatangaza ko umubiri wanjye ari urusengero rw'Umwuka Wera kandi Umwami afite uburenganzira bwose ku mubiri wanjye. Bityo, sinzawuhumanyisha umururumba, ubusinzi, ubusambanyi, cyangwa ikindi cyose cyo kuwukoresha nabi. Umubiri wanjye ni urusengero rwa Mwuka Wera, waracunguwe, warogejwe, n'amaraso ya Yesu. Amina.
Kode: WD-B097-044-KIN