Umwuka Wera Udutuyemo

Derek Prince
*First Published: 2008
*Last Updated: May 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Ikimenyetso cyihariye cyane kiranga umuntu ni ubushobozi bwo kuvuga. Ku munsi wa Pentekote, ubwo Umwuka Wera yamanukaga ava mu ijuru, yavuze mu "zindi ndimi" (Ibyakozwe n’Intumwa 2:4) anyuze mu bigishwa. Ibi byerekanye ko yari yaje, nk'Umuntu, gutura ku isi.Ubu ni we uhagarariye bihoraho Ubutatu Bwera bw’Imana, atuye ku isi.
Guhera ku munsi wa Pentekote, buri gihe Umwuka Wera aje gutura nk'Umuntu mu mubiri w'umwizera, birakwiriye ko agaragaza ko ahari avugira muri uwo mwizera mu rurimi rushya rwatanzwe mu buryo bw'igitangaza. Mu by'ukuri, aba avuga ati, “Ubu uramenye ko ndi hano nk'Umuntu uje gutura mu mubiri wawe."
Ku bw'iyo mpamvu, mu 1 Abakorinto 6:19, Pawulo yaravuze ati:
“Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera?”
Yashimangiye ko kuvuga indimi atari igitangaza kiba igihe kigufi gusa; ibirenze aho ahubwo ko ari ikimenyetso cyatanzwe n'Imana cyerekana ko Umwuka Wera, nk'Umuntu, yatuye mu mubiri w'umwizera, bityo akawugira urusengero rwera. Uku kuri gushyira inshingano ikomeye kuri buri mwizera yo kubungabunga umubiri we mu butungane bukwiriye urusengero rw'Imana.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, ku bw'amaraso ya Yesu n'umurimo w'Umwuka Wera wawe. Ndatura ko umubiri wanjye ari urusengero rw'Umwuka Wera, ko wacunguwe, wogejwe, n'amaraso ya Yesu.
Kode: WD-B097-043-KIN