Umugambi Wayo wo Kutugira Abera

Derek Prince
*First Published: 2008
*Last Updated: May 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Tuzi ko ijambo gutagatifuza rifitanye isano n'ijambo 'Intungane'," kandi mu ndimi z'umwimerere za Bibiliya rifitanye isano itaziguye n'ijambo "kwera." Bityo, gutagatifuzwa bisobanura guhindurwa uwera. Imana yateganyije ko tugomba guhinduka abera.
Ukwera ni ikiyiranga cyihariye mu biranga Imana. Imana ifite ibiyiranga byinshi bitangaje—urukundo, imbaraga, ubwenge, n'ibindi—ariko ibyo byose bifite ireme dushobora kuvuga ko rigaragara mu bantu mu buryo runaka. Twabonye urukundo ruturuka ku bantu. Tuzi abafite imbaraga. Twahuye n’abantu bafite ubwenge. Birumvikana, utwo tumero tugaragara mu bantu ku rugero ruto cyane ugereranyije n'uko tugaragara ku Mana, ariko byibuze dufite igitekerezo cy'uko utwo tumero tumeze. Ariko iyo tuvuga kwera, nta kindi kintu twagira ngo tukigereranye nako. Imana irera mu buryo bwihariye.
Kwera ni ikintu kitaboneka hanze y'Imana. Mu by'ukuri, mu buryo bumwe ushobora gupima urugero uziho Imana ukoresheje uko uzi kwera. Mbigereranya gutya: Dushimira Imana kubera ineza yayo, duhimbaza Imana kubera ubuhangange bwayo, ariko turamya Imana kubera kwera kwayo. Kuramya ni igisubizo ku kwera kw'Imana.
Mu Isezerano rya Kera, Imana yaravuze iti, “Mube abera kuko ndi uwera” (Abalewi 11:44), kandi mu Isezerano Rishya, Petero yasubiyemo amagambo y'Umwami, agira ati, “Muzabe abera kuko ndi uwera.” (1 Petero 1:16). Nyamara, byavugaga uburyo bubiri butandukanye bwo kugera ku kwera. Nzagereranya ubu buryo bubiri—bumwe binyuze mu isezerano rya kera, ubundi binyuze mu isezerano rishya—mu minsi mike iri imbere.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, ku bw'amaraso ya Yesu. Ndatura ko Imana ari iyera, ikwiye kuramywa—kandi ko binyuze mu maraso ya Yesu, nanjye natunganijwe, nkagirwa uwera, nkarobanurirwa Imana. Amena.
Kode: WD-B097-040-KIN