Kwimuka Kuzuye

Derek Prince
*First Published: 2008
*Last Updated: May 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Nk'uko gukiranuka kumeze, kwera ntikuboneka ku bw'imbaraga cyangwa idini, ahubwo ni ku bw'ukwizera amaraso ya Yesu. Kwezwa ni ukwegurirwa Imana. Ubu turi ab'Imana; turi mu biganza by'Imana kandi turi aho ishobora kutugeraho, kudukoresha. Ikintu cyose kitari icy'Imana nta burenganzira gifite bwo kutwegera; kibuzwa n'amaraso.
“Mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo. Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.” (Abakolosayi 1:12–13)
Binyuze mu kwizera amaraso ya Yesu, twakuwe mu butware bwa Satani tujyanwa mu bwami bw’Imana. Ijambo "kwimurirwa" [“translated” (guhindurwa) muri Bibiliya ya King James Version] risobanura “gutwarwa uvanwa ahantu hamwe ujyanwa ahandi.” Mu Byanditswe, iryo jambo rikoreshwa mu kwimurwa burundu. Mu Isezerano rya Kera, hari abagabo babiri, Henoki na Eliya, bahinduwe bava ku isi bajya mu ijuru. Kandi bombi bagiye rwose uko bari bari. Icyo Eliya yasize inyuma ni umwitero we, ariko umubiri we wari waragiye.
Uko nsobanukirwa Ibyanditswe biba bivuga, ibi ni ukuri kuri twe natwe. Twarimuwe burundu. Ntabwo tugiye kwimurwa; ahubwo twarimuwe—umwuka, ubugingo, n'umubiri. Ntabwo tukiri mu gace ka satani, ntabwo tukiri munsi y'amategeko ya satani. Turi mu gace k'Umwana w'Imana kandi turi munsi y'amategeko ye.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, ku bw'amaraso ya Yesu. Ndatura ko nahindutse uwera ku bw'ukwizera mu maraso ya Yesu, nkaba narimuwe rwose aho satani atwarira nkajyanwa mu bwami bw'Umwana w'Imana. Binyuze mu maraso ya Yesu, naratunganijwe, ngirwa uwera, ndobanurirwa Imana. Amena.
Kode: WD-B097-038-KIN