Icyubahiro cy'Amaraso

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Mu kureba imbaraga zo kweza z’amaraso ya Yesu, turashaka kugenzura igice cyo mu rwandiko rw’Abaheburayo kivuga ku muntu wavuye mu kwizera—umuntu uva mu kwemera kwa Gikristo, yaramaze kukumenya, akabigira ku bushake, agahakana kandi agatera umugongo Umwami Yesu Kristo. Icyo gice kivuga ku bintu byose byera uwo muntu yihakana kandi, mu buryo runaka, akabihumanya:
“ Nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?” (Abaheburayo 10:29)
Biragaragara neza muri uyu murongo ko twezwa n’amaraso y’isezerano. Ariko hano hari umuntu wigeze kwezwa n’amaraso y’isezerano rishya, hanyuma akisubirira inyuma. Reka dusuzume neza icyo bisobanura gukerensa amaraso ya Yesu no kuyakandagira. Ibi bivugwa bifitanye isano n’umuhango wa Pasika, aho amaraso yashyirwaga hejuru y’umuryango no ku nkingi z’umuryango, ariko ntashyirwe na rimwe hasi mu muryango aho umuntu akandagira. Ntitugomba na rimwe kubahuka amaraso ya Yesu.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-037-KIN