Ukwatura Kwiza

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Abantu b’abanyedini batekereza ko ari abera cyane iyo berekanye uburyo ari abanyabyaha. Imyumvire rusange ni uko twaba twishyira hejuru tubaye tuvuze ko turi abakiranutsi, kandi ko twaba turi abanyedini beza dukomeje kuvuga iby’ukunanirwa kwacu, uburyo ibyo tuvuze ataribyo dukora, n’ibibi twakoze.
Buri ku cyumweru mu gitondo, mu itorero nakuriyemo, twagombaga kuvuga tuti: “Tubabarire, twebwe banyabyaha bagowe.” Nahoraga numva ntifuza kuba umunyabyaha wagowe, ariko iyo narebaga abandi banyabyaha, nashoboraga guhamya ko koko twese twagowe. Amaherezo naribwiye nti, “Niba icyo idini rishoboye cyonyine ari ugutuma mba uwagowe, nshobora kuba umunyabyaha ntari mu idini, kandi simbe naragowe nk’uko ngowe.” Kandi uwo niwe nabaye we kugeza igihe nahuriye n’Umwami.
Ururimi rw’idini ruhora rusubiramo ruti: “Turi abanyabyaha bagowe; twarayobye, tuva mu nzira z’Imana nk’intama zatakaye; twakoze ibyo tutari dukwiriye gukora kandi twirengagije gukora ibyo twari dukwiriye gukora.”
Sinshobora kuvuga ayo magambo ubu; naba mbaye indyarya. Nakomeza gute gusenga nsaba gutsinda icyaha ku wa mbere mu gitondo, nzi neza ko ku cyumweru gikurikiyeho nzaba mvuga ko nayobye ko nateshutse inzira, ko nakoze ibyo ntari nkwiye gukora kandi nkirengagiza gukora ibyo nagombaga gukora? Naba nsuzuguye burundu ishingiro ry’ukwizera kwanjye. Nyamara byumvikana neza, bikagaragara nko kwera.
Reka duhuze ibyo twatura n’Ijambo ry’Imana kandi tubyizere:
Binyuze mu maraso ya Yesu, naratsindishirijwe, nahindutse umukiranutsi, nk’aho ntigeze nkora icyaha.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-035-KIN