Natsindishirijwe ku Buntu

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
"Batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo " (Abaroma 3: 24-25)
Nishimiye ko ijambo "k’ubuntu" riri muri iki gice. Ikibazo cy’abanyamadini nuko bahora bagerageza gukorera gucungurwa ariko ntibigera bakugeraho. Ntibigera banyurwa kandi ntibigera baruhuka kuko batekereza ko bagomba gukora akandi gato gusa kugira ngo babe abakiranutsi. Ntabwo bizigera bikora.
Dutsindishirizwa gusa kubwo kwizera amaraso ya Yesu. Reka turebe Abaroma 4: 4:
“'Nyamara ukora ibihembo bye ntibimuhwanira no guherwa ubuntu, ahubwo abyita ubwishyu. '
Abantu benshi batekereza ko niba barakoze neza buri gihe kandi bagakora inshingano zabo, Imana ibabereyemo umwenda wo gukiranuka cyangwa gutsindishirizwa - ko ari umwenda bagomba kwishyurwa. Ariko muby’ukuri, Imana ntacyo igomba umuntu. Reba umurongo wa 5:
“Ariko rero udakora ahubwo akizera Utsindishiriza abanyabyaha, kwizera kwe kumuhwanirizwa no gukiranuka”
Ikintu cya mbere tugomba gukora ni ukureka kugerageza kwigira abakiranutsi. Reka kugerageza kuba mwiza gato. Hagarika ibyo byose. Icyo tugomba gukora ni ukwizera gusa. Byoroshye gutyo. Bitabaye ibyo, ntituzigera tubigeraho.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-032-KIN