Amaraso “Aravuga"

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Hari ikindi kintu cy'agaciro twahawe n'amaraso ya Yesu, kimwe mu byo benshi mu Bakristo batazi. Abaheburayo 12:22, 24 haravuga hati:
“[Mwebwe abizera nyakuri] mwegereye umusozi wa Siyoni ….. n'amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.”
Ku musozi wo mu ijuru wa Siyoni, amaraso ya Yesu yaminjagiwe ku bwacu Ahera Cyane imbere y'Imana Ubwayo. Kristo yinjiye aho hantu nk'utubanziriza, amaze kubona gucungurwa kwacu kw'iteka binyuze mu gitambo cye, maze aminjagira ibimenyetso by'uko gucungurwa imbere y'Imana Data Ishoborabyose.
Dukwiriye kubona itandukaniro rikomeye hano. Mu itangiriro ry'amateka, Kayini, umuhungu w'imfura wa Adamu na Eva, yishe murumuna we Abeli. Kayini yagerageje kwihakana icyaha, ariko Uwiteka aramuhinyuza ati, "Nta buryo ushobora guhisha icyaha cyawe, kuko amaraso ya murumuna wawe wamennye ku isi arataka ansaba kuyahorera." (reba Itangiriro 4:1–15). Mu buryo butandukanye, amaraso ya Yesu yaminjagiwe mu ijuru arataka adasaba guhorerwa ahubwo avuga imbabazi. Ayo maraso ni ubusabe bw’imbabazi budahwema mu maso y'Imana.
Iyo tumaze guhamya ku giti cyacu imbaraga z'amaraso ya Yesu, ntitugomba gusubiramo ayo magambo buri munota, kuko amaraso ya Yesu ahora avuga ku bwacu imbere y'Imana. Igihe cyose duhagaritse umutima, dushutswe, dutinye, cyangwa dufite impungenge, dukwiriye kwiyibutsa, Amaraso ya Yesu ari kumvugira imbere y'Imana muri aka kanya.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-027-KIN