Kumvira n'Ukuri

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Ubusabane n’abandi ni ikizamini cya mbere cyerekana niba turi kugendera mu mucyo. Niba tutishimira ubusabane n'abandi bizera bagenzi bacu ndetse n'Umwami, ubwo ntituri mu mucyo, kandi niba tutari mu mucyo, amaraso ya Yesu ntatweza.
Ikibazo gikurikira rero, kireba uburyo tugendera mu mucyo. Icyo dusabwa cya mbere ni uko tugomba kugendera mu kumvira Ijambo ry'Imana. Zaburi 119:105 iravuga iti:
“Ijambo ryawe ni ibaza ry’ibirenge byanjye, ni umucyo umurikira inzira yanjye.”
Igisabwa cya kabiri gishyirwa mu ncamake na Pawulo mu Befeso 4:15, aho yanditse ati:
"Tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo."
Muri iki gice, "kugendera mu mucyo" bisobanurwa nk'uko tugirana umubano n'abandi bizera mu kuri no mu rukundo. Tugomba kwemera gukorera mu kuri mu mubano wacu n'abandi, ariko tugomba kubikora mu rukundo.
Bityo rero, kugendera mu mucyo bigizwe n'ibintu bibiri byashyizwe hamwe: kugendera mu kumvira Ijambo ry'Imana no kugendera mu kuri n'urukundo hamwe n'abavandimwe bacu b'abizera. Iyo twujuje ibyo bisabwa, ni bwo dushobora kuvuga twizeye rwose ko amaraso ya Yesu atwezaho ibyaha byose.
Uyu munsi turabizi neza ko ikirere cyacu kidukikije cyanduye, ariko n’ikirere cy’umwuka nacyo cyandujwe n'ibyaha, ruswa, no kutumvira Imana. Kugira ngo dukomeze kuba abera, dukeneye guhora twezwa n’amaraso ya Yesu.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-026-KIN