Kuzana Icyaha mu Mucyo

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Ubusabane n’abandi ni ahantu h'umucyo. Ibi ni byo bituma gusabana n’abandi ari ahantu ho kugeragezwa. Uko abasabana bagenda barushaho kwegerana, ni ko umucyo urushaho kwaka, kugeza aho ugera ahantu hadafite inguni zihishe. Nta gicucu; nta kintu na kimwe cyasunikiwe munsi y’ikirago, nta kintu na kimwe gitwikiriwe. Hashobora kuba ahantu hateye ubwoba ku muntu wa kamere. Ariko ni ho honyine amaraso ya Yesu asohoreza neza umurimo wayo wo kweza. Niba ushaka kwezwa, bizira mu mucyo. Niba hari aho uri mu makosa imbere y'Imana mu buryo ubwo aribwo bwose, cyangwa ufitiye amakosa umuturanyi wawe, ntabwo uri mu mucyo byuzuye. Kandi amaraso ntazigera akoreshwa uretse gusa mu mucyo.
Ni iki ugomba gukora? Ngwino mu mucyo. "Kuza mu mucyo" ni iki? Ni ukwatura ibyaha byawe, ukabyemera mu buryo bweruye imbere y'Imana. Ibyo rero ni ibintu bigoye cyane umuntu wa amere gukora. Umucyo usa n'uwaka cyane. Ushobora gutekereza uti, Oya, sinashobora kuzana cya kintu kibi, cya gitekerezo kibi, cya kintu cy'ibanga kinshira urubanza; sinashobora kukizana mu mucyo. Umuntu wa kamere arawihunza. Ariko ukuri ni uko iyo kigeze mu mucyo, kirazimira kuko, icyo gihe, amaraso aracyeza. Ariko nutakizana mu mucyo, urakigumana. Iri ni ihame rikomeye cyane. Amaraso akora gusa mu mucyo.
Dufate ko twujuje ibisabwa byo kugendera mu mucyo. Niba bimeze bityo, ubwo turi mu busabane n'abandi bizera, kandi dufite uburenganzira bwo kubigira ubuhamya bwacu.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-025-KIN