Urugendo Ruhoraho

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Imwe mu nyungu z'amaraso y'agaciro ya Yesu ni ukweza.
"Ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk'uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose." (1 Yohana 1:7)
Muri uyu murongo, hari amagambo atatu akoresha mu ndagihe ikomeza: kugenda, gufatanya ubwacu, no kwezwa. Tugomba kubyitaho. Niba dukomeje kugendera mu mucyo, dukomeza gufatanya hagati yacu, kandi amaraso ya Yesu akomeza kutwezwa.
Ni ingenzi cyane kubona ko ibi bifite icyo bishingiraho ngo bibe. Niba dukomeza kugendera mu mucyo w'Ijambo ry'Imana twumvira ibyo rivuga, icyo gihe ikintu cya mbere kibaho ni uko dufatanya hagati yacu. Niba tutagendera mu mucyo, ntituzagira gufatanya hagati yacu. Kandi niba tudafatanyije, ntabwo tugendera mu mucyo. Ariko, niba tugendera mu mucyo kandi tukaba dufatanyije hagati yacu, amaraso ya Yesu akomeza kutweza.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-022-KIN