Kwemera Ibyaha Byacu

Derek Prince
Kanda
Sangira
Ikinyarwanda
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Muri Zaburi ya 32, Umwami Dawidi yanditse ibyamubayeho:
“Iyo ntemeraga icyaha nakoze nacikaga intege, nirirwaga nganya bukira. Uhoraho, ijoro n'amanywa numvaga umbangamiye, imbaraga zanshiragamo nkaraba nk'uruyuzi rwo mu cyi. Naravuze nti: “Reka ibicumuro byanjye mbibwire Uhoraho.” Uhoraho, nakweruriye icyaha nakoze, sinaguhishe amafuti yanjye. None nawe wampanaguyeho icyaha nakoze.” (umurongo wa 3-5 BIR)
Ndemeza ko igihe Dawidi yandikaga ibi, yari afite mu bitekerezo bye icyaha yakoze kuri Batisheba, umugore wa Uriya Umuheti. Byari ibintu bibi cyane aho Dawidi yasambanye, hanyuma akica kugira ngo ahishe ubusambanyi bwe. Biragaragara ko Dawidi yari ameze nka benshi muri twe. Igihe kirekire, yari yaranze kwemera icyaha cye. Yagerageje kukirengagiza.
Mu mirongo ikurikira, Dawidi abishyira mu bikorwa ku giti cye:
“Abayoboke bawe bose nibajye bagutakambira mu gihe gikwiye,
akaga kameze nk'amazi ahurura ntikazabageraho. Uhoraho, uri ubwihisho bwanjye undinda amakuba yose, nzakuririmba kuko wangobotse ukankiza.” (umurongo wa 6-7 BIR)
Ntabwo byatinze kwihana ibyaha byacu tukabyaturira Imana tugashaka ubuhungiro mu gakiza kayo. Izadukiza ibyaha byacu nitwemera ko twakoze ibyaha tukabyicuza.
*Prayer Response
Urakoze Mwami, ku bw'amaraso ya Yesu. Ndatangaza yuko kuko nemeye kwatura icyaha cyose naba naragerageje guhisha, wambabariye urubanza rw'ibyaha byanjye. Undinda ibyago, ukankikiza agakiza. Binyuze mu maraso ya Yesu, ibyaha byanjye byose birababariwe. Amena.
Nasenze
Kanda
Sangira
Expand Content
Kode: WD-B097-020-KIN
Tanga ibitekerezo