Inzira Ebyiri z’Imbabazi

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Imbabazi ni imwe mu magambo meza cyane mu rurimi urwo ari rwo rwose. Ni iki gituma riba ijambo ryihariye kandi ari ryiza cyane? Tekereza kuri bimwe mu byiza bikomoka ku kubabarira: kwiyunga, amahoro, ubwuzuzanye, gusobanukirwa, no gusabana. Mbega ukuntu isi yacu muri iki gihe ikeneye ibi bintu cyane!
Mu buryo bunyuranye n’ibyo, reba ingaruka zimwe na zimwe ziva mu kudatanga no kudahabwa imbabazi: inzika, amakimbirane, kutumvikana, urwango n’intambara. Hari igihe bisa n’aho ubwoko bwose bwa muntu bugiye kurengerwa n’izi mbaraga mbi kandi zangiza. Uburyo bwonyine tuzashobora guhaguruka tukarwanya ibi bintu, bizaba ari uko gusa twize kandi tugashyira mu bikorwa amahame yo gutanga no kwakira imbabazi.
Bibiliya itwereka inzira ebyiri z’imbabazi. Izi nzira zombi zigaragazwa n’ikimenyetso gikomeye cy’ukwizera kwacu kwa gikristo: umusaraba. Umusaraba ufite ibiti bibiri - kimwe gihagaze, ikindi gitambitse - bigaragaza inzira ebyiri z’imbabazi. Igiti gihagaze kigaragaza imbabazi twese dukeneye guhabwa n’Imana, kandi zishobora kuboneka gusa binyuze mu kwisanisha n’igitambo n’izuka bya Yesu Kristo. Igiti gitambitse kigaragaza imibanire yacu na bagenzi bacu, kandi kivuga ku mbabazi, ahangaha, zifite amerekezo abiri: imbabazi dukeneye guhabwa n’abandi, n’imbabazi dukeneye guha abandi. Nanone, ahantu honyine dushobora kubonera ubuntu bw’ubwo bwoko bw’imbabazi ni ku musaraba.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-017-KIN