Uburenganzira Busesuye bwo Gucungurwa

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Mu Befeso 1:7, tubona ibi tubonera mu maraso ya Yesu:
“Muri we [Kristo] twacungujwe amaraso yamennye ku bwacu, bityo Imana itubabarira ibicumuro ikurikije ubuntu bwayo butagira urugero.” BIR
Kubabarirwa kw’ibyaha byacu twakuguriwe n’amaraso ya Yesu. Gereranya uyu murongo n’ibyo Yesu yavuze mu Musangiro wa nyuma muri Matayo 26:28 ubwo yahaga abigishwa igikombe, aricyo cyari ikimenyetso cy’amaraso ye:
“Kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava kubwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.” (Matthew 26:28)
Abaheburayo 9:22 havuga ko hatabayeho kumena amaraso, ntihariho kubabarirwa ibyaha. Rero amaraso ya Yesu yamenewe kugira ngo ibyaha byacu bibabarirwe.
Urabibona ko mu Befeso 1:7, Pawulo yashyize ibi bintu bibiri hamwe: gucungurwa binyuze mu maraso ya Yesu no kubabarirwa ibyaha. Ibi ni ingenzi cyane kubyumva kuko dufite uburenganzira busesuye bwo gucungurwa kugera gusa aho ibyaha byacu bibabariwe.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-015-KIN