Twaguzwe Igiciro

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Ijambo gucungura (redemption) rivuga “kugura bushya.” Twari abacakara, turi kugurishirizwa mu isoko ry’abacakara rya Satani. Intumwa Pawulo yaravuze iti “Naraguzwe mba inkoreragahato y’ibyaha” Abaroma 7:14 BIR. Mu muco w’Abaroma b’igihe cye, kugurisha umuntu nk’umucakara kwari ukumugurisha ahagaze munsi y’icumu. Yahagararaga ku kintu kirengeye icumu riri hejuru y’umutwe we. Iyo wamubonaga ahagaze ahongaho gutyo, wamenyaga ko arimo kugurishwa nk’umucakara.
Icyo Pawulo yavugaga hano ni,“Icyaha cyanjye ni icumu hejuru y’umutwe wanjye, nicyo cyatumye ngurishwa nk’umucakara mu isoko ry’abacakara.” Aho kandi natwe niho twari turi, - twebwe twese, twagurishijwe hamwe na Pawulo nk’Abacakara kubera ibyaha byacu.
Ariko umunsi umwe Yesu yanyuze mu isoko maze aravuga ati, “Ndabagura.” Ikiguzi ni ikihe? Amaraso ya Yesu. Twaguzwe dukurwa mu bwami bwa Satani tujyanwa mu bwami bw’Imana.
Umucakara ntagira amahitamo ry’umurimo akorera shebuja. Umucakara umwe ashobora kuba umutetsi, undi indaya – ni umwanzuro y’umuhatse. Uko niko twari tumeze. Bamwe bashobora kuba bari abacakara bubashywe, ariko ntacyo bari barushije cyane abatari bubashywe. Ntugasuzugure indaya cyangwa abasinzi, kubera ko ari umwanzuro w’ubahatse wabagize uko bari. Satani niwe wahisemo icyo bagombaga kuba cyo, ariko amaraso ya Yesu acagaguraho ibyo bababohesheje akababohora mu byo Satani yabagize byo.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-012-KIN