Ihererekanya rikwiye

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
2 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
“Abacunguwe n'Uwiteka bavuge batyo, abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi. ” (Zaburi 107: 2)
Abantu bamwe bashobora kumenya ko bacunguwe bagakurwa mu kuboko kwa Satani; abandi ntibabizi. Ariko njye nzi neza aho nari ndi mbere yuko Yesu yinjira mu buzima bwanjye; simbinshidikanyaho. Nzi icyo aricyo kuba mu maboko ya Satani, kandi sinshaka kuzongera kuhaba ukundi. Nzi kandi, nkurikije ibyo Ibyanditswe Byera bivuga, ko amaraso ya Yesu ari yo yankuye mu kuboko kwa Satani akanshyira mu kuboko kw’Umwungeri Mwiza. Yesu yavuze ku bwoko bwe:
“'Mbaha ubugingo buhoraho, ntibazigera bapfa kandi ntawe uzabanyambura. ”(Yohana 10:28, BIR)
Ukwo kwari ukwimurwa kuva mu kiganza cya Satani ukajya mu kiganza cy’Uhoraho.
Ariko urabona ko iri yimurwa rifite akamaro kandi rishobora kutugirira akamaro gusa mu gihe dukoze ikintu kimwe: igihe “tubyatura dutyo.” “Abacunguwe b'Uwiteka babivuge.” Niba waracunguwe, bivuge! Niba utabivuze, gucungurwa kwawe ntabwo gukora neza. Ijambo ry’ubuhamya bwawe niryo rituma amaraso agira umumaro.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-010-KIN