Umwana w’Intama Muziranenge

Derek Prince
Kanda
Sangira
Ikinyarwanda
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Twacunguwe, cyangwa twongeye kugurwa, tuvanwa mu buryo bwacu bwo kubaho bwa kera, bubi, butubaha Imana, tuvanwa mu kuboko kwa Satani, mu gucirwaho iteka kw’icyaha, tuvanwa no mu bitero bigaragara by’utontoma akaba n’umwangizi. Ariko se twaguzwe dute?
“Muzi ko atari ibintu bita agaciro nk'ifeza cyangwa izahabu, byabacunguye ngo muve mu myifatire y'imburamumaro mwatojwe na ba sogokuruza. Ahubwo icyabacunguye ni amaraso ya Kristo y'igiciro gikomeye, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ubusembwa.. ” (1 Petero 1: 18–19) BIR
Twacunguwe n'amaraso y'agaciro ya Yesu Kristo - udafite inenge, udafite icyaha cya kavukire; utagira ikizinga, udafite icyaha cye bwite- Ntama w'Imana utagira icyaha wakuyeho ibyaha by'abari mu isi. Twacunguwe binyuze mu maraso ye gusa. Nta yandi mafaranga yashoboraga kwishyura igiciro cyo kugura gucungurwa kwacu.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, kubw’amaraso ya Yesu. Ndatangaza ko Yesu, Umwana w'Intama w'Imana udafite icyaha, yankuyeho ibyaha byanjye. Binyuze mu maraso ya Yesu, naracunguwe nkurwa mu kuboko kwa Satani. Amena.
Nasenze
Kanda
Sangira
Expand Content
Kode: WD-B097-009-KIN
Tanga ibitekerezo