Abizera b’Ukuri

Derek Prince
Kanda
Sangira
Ikinyarwanda
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
“Abacunguwe n'Uwiteka bavuge batyo, abo yacunguye akabakura mu kuboko k’umwanzi. ” (Zaburi 107: 2)
Aya magambo y'Ibyanditswe ni amwe yerekeye icyo amaraso ya Yesu adukorera nk'abizera. Reka kandi turebe uyu murongo mu Befeso:
“'Muri we [Kristo] twacungujwe amaraso yamennye ku bwacu, bityo Imana itubabarira ibicumuro ikurikije ubuntu bwayo butagira urugero. ” (Abefeso 1: 7) BIR
Menya, mbere ya byose, ko kugira ngo tubone izo nyungu, tugomba kuba muri Kristo. Tugomba kuba abizera Kristo by’ukuri. Iyo turi muri Kristo, ikintu cya mbere twunguka ni ugucungurwa binyuze mu maraso Ye.
Gucungura bisobanura “kongera kugura,” cyangwa “kwishyura ikiguzi cy'ingwate.” Twahoze turi mu maboko ya satani kandi twari abe. Ariko Yesu yishyuye ingwate y’amaraso ye k’umusaraba kugira ngo yongere atugure.
*Prayer Response
Urakoze, Mwami, kubw’amaraso ya Yesu. Ndatangaza ko binyuze mu maraso ye, ingwate yanjye yaratanzwe -naguzwe bushya- kandi ndi umwizera nyawe muri Kristo. Binyuze mu maraso ya Yesu, naracunguwe nkurwa mu kuboko kwa Satani. Amena.
Nasenze
Kanda
Sangira
Expand Content
Kode: WD-B097-008-KIN
Tanga ibitekerezo