Igitambo Cyuzuye

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Umunsi w'ingenzi mu mwaka w'idini w'Abayahudi wari Umunsi w'Impongano, uzwi muri iki gihe nka Yom Kippur. Kuri uwo munsi wonyine, umutambyi mukuru yinjiranaga Ahera cyane amaraso y'ibitambo yatwikiriye ibyaha bya Isiraheli mu gihe cy’undi mwaka.
“Kandi [Umutambyi mukuru] yende ku amaraso y'ikimasa, ayaminjagize urutoke ku ntebe y’ihongerero mu ruhande rwiburasirazuba; kandi n’imbere y'intebe y'ihongerero ayaminjagize urutoke karindwi. ” (Abalewi 16: 14)
Amaraso yonyine yashoboraga gutanga impongano y'ibyaha by'ubwoko bw'Imana, kandi yagombaga kuzanwa mu kubaho kw'Imana Ishoborabyose Ahera Cyane. Ndashaka ko ubona by’umwihariko ko amaraso yaminjagiwe inshuro zirindwi. Izi nshuro ntabwo zari gusa, kuko muri Bibiliya, karindwi ni umubare werekana umurimo wa Roho Mutagatifu. Karindwi nanone ni umubare w’umwuzuro, cyangwa gutungana rwose. Aya mabwiriza yujujwe neza mu buryo Yesu yamennye amaraso ye. Amaraso ye yamenetse neza neza inshuro zirindwi mbere yuko igitambo kirangira.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-006-KIN