Kwishingikiriza ku Mwana w’Intama

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Mu 1 Abakorinto 5: 7, Pawulo yahujije Pasika yo mu Isezerano rya Kera no kubambwa kwa Yesu:
“Koko kandi Kristo [Mesiya] yatanzwe ho igitambo, ari we mwana w'intama wacu ugenewe umunsi mukuru wa Pasika.” (BIR)
Hariho uburyo busobanutse neza bw’uko Pasika isobanura igitambo cya Yesu ku musaraba. Dushobora kuvuga ko Umwana w'intama wa Pasika yishwe hashize ibinyejana makumyabiri, kandi amaraso ye ari mu ibase. Amaraso ye yaramenetse, ariko maraso ntashobora kuturinda mu gihe agumye mu ibase. Tugomba kuvana amaraso mu ibase tukayajyana aho tuba.
Mu isezerano rya kera, ezobu yarakoreshejwe, ariko se dukoresha iki munsi yisezerano rishya? Igisubizo ni uguhamya kwacu. Uguhamya bwacu bwite gukura amaraso mu ibase kukayasiga ku “mazu” yacu – ku buzima bwacu, ibihe turimo, n’imiryango yacu. Tunesha Satani iyo duhamije ku giti cyacu ibyo Ijambo rivuga amaraso ya Yesu adukorera.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-005-KIN