Kugendera mu Kumvira

Derek Prince
*Last Updated: March 2026
1 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Mu birori bya Pasika, amaraso y’abana b’intama yakusanyirijwe mu mabase. Amaraso amaze kuvanwa mu mabase agashyirwa ku buturo bw’Abisiraheli, bari barinzwe, habanje gukorwa ikintu kimwe: bagombaga kuguma mu nzu zabo.
Uku kuri ni ingenzi cyane: amaraso arinda abumvira gusa. Ufite umutekano mu gihe wumvira.
Reka turebe 1 Petero 1: 2. Petero yarimo asuhuza “abagenzi bo mu bindi bihugu [mu Kigereki, diaspora] (umurongo wa 1). Yabwiraga by'umwihariko Abayahudi bari hanze y'igihugu cya Isiraheli, “batowe” [cyangwa batoranijwe] bikurikije ukumenywa mbere n’Imana Data, mu kwezwa n’Umwuka, kugira ngo bumvire no kuminjagirwa amaraso ya Yesu Kristo.”
Urabibona ko kumvira biza mbere yo kuminjagirwa. Amaraso ntaminjagirwa kubatumvira. Amaraso ntabwo arinda abasohoka mu nzu. Arinda gusa abari inyuma y’amaraso cyangwa batwikiriwe nayo. Noneho, uzirikane, nubwo hariho uburinzi bwuzuye mu maraso, ni k’uwumvira wenyine.
*Prayer Response
Kode: WD-B097-003-KIN