Uburyo Burindwi Bwo Gusengera Isirayeli

Derek Prince
*First Published: 2023
*Last Updated: June 2026
8 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Mu myaka irenga ijana ishize, Isirayeli yari igihugu gito kidafite agaciro mu ntara y’Ubwami bwa Otomani. Iyaba abantu bariho muri kiriya gihe barabwiwe ko mu myaka ijana iri imbere, Yerusalemu izaba ihuriro ry’isi yose n’amakimbirane, ntibari kubyemera. Uru ni urugero rumwe rworoshye rw’ukuri gutangaje k’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Iyo igihe cy’Imana kigeze, ijambo ryayo rirasohora.
Mu myaka ishize, abantu benshi bagaragaje ko bifuza gusengera Isirayeli, ariko ntibamenye neza uko basenga. Muri iyi nyandiko y’icyigisho ngiye kukwereka uburyo burindwi ushobora gusengeramo Isirayeli hamwe n’ibibera mu burasirazuba bwo hagati.
1. Injira imbere y'Imana ushima unahimbaza
Birakwiriye iteka gutangira, tudasaba, ahubwo dushimira (reba Zaburi 100: 4). Shimira Uwiteka kubyo yakoze, arimo gukora kandi azakomeza gukorera Isirayeli. Imana yaduhaye icyitegererezo cy’ibi mu magambo y’umuhanuzi wayo muri Yeremiya 31: 7:
“Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufite umunezero, muyirangururire murangaje imbere y’abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kiza ubwoko bwawe bw’Abisirayeli barokotse.’ ”
Reba ibikorwa bitanu Uwiteka atubwira gukora:
- Ririmba
- Rangurura
- Tangaza
- Shima
- Senga
Itegereze kandi urabona ko isengesho riza nyuma.
Insanganyamatsiko imwe y’ingenzi ikomeza yo gushimira Imana kwacu igomba kuba ari kubwo iimbabazi zayo zikomeza isezerano n'ubudahemuka mu kugarura Isirayeli. Nk’uko mbyumva, muri iki gihe cy’amateka icya mbere cy’ibanze ku Mana ni ukugarura Isirayeli. Niba ingano y’ibyanditswe ku kintu muri Bibiliya hari icyo yaba igaragaza, hari ibice byinshi bigiye bikurikirana igice ku kindi bivuga kuri iyi nsanganyamatsiko. Byongeye kandi, Ibyanditswe byera byerekana neza ko Yesu atazagaruka kugeza igihe Abayahudi bongeye kugarurwa muri Isirayeli.
Hariho umuntu umwe mu isi yose wanga kandi utinya igitekerezo cyo kugaruka kwa Yesu kuruta ibindi byose: Satani. Azi bihagije Ibyanditswe kugira ngo amenye ko niba ashoboye kubuza 1) kugaruka kw’Abayahudi mu gihugu cyabo, na 2) gushyiraho Yerusalemu nk’umurwa mukuru wabo, Yesu rero nyine atazagaruka.
2. Sengera Agakiza ka Isirayeli
Niba ugiye gusenga gusa isengesho rimwe, iryiza ni isengesho rya Pawulo mu Baroma 10, umurongo wa 1:
"Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe."
Niba udakijijwe, urazimiye. Nta hagati hahari muri uku kuri kwombi. Ikintu cy’ingenzi ku Bayahudi cyangwa abanyamahanga ni ugukizwa. Niyo mpamvu mfite kwifata mu ruhande rumwe kubyerekeye kwishimira kose kuri kubibera muri Isirayeli, kubijyanye no kugarura Abayahudi. Rimwe na rimwe, abakristo bakuze batangira gutekereza no gukora nk’aho icyangombwa ari uko uri Umuyahudi gusa. Ntabwo aribyo! Abayahudi bakeneye gukizwa nk’uko abanyamahanga babikeneye.
3. Sengera Kurekurwa k’Umwuka Wera kuri Isirayeli
N’usengera Isirayeli, ntutangire wibanda ku bibazo bya politiki. Imana ikunze kwihanganira ibintu itemera kuko itegereje "abantu bayo bihariye" (reba Tito 2: 11-14). Imbaraga zonyine zizashobora ibi ni imbaraga zitagaragara z’Umwuka Wera. Zekariya 4: 6 hagira hati:
"Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.' Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.”
Niba cyari ikibazo cy’ububasha cyangwa imbaraga, Imana izifite zose. Ariko ububasha n'imbaraga - ndetse n'imbaraga za gisirikare - ntibizakora ibikenewe gukorwa kugira ngo imitima y'abagabo n'abagore ihinduke. Umukozi wenyine ushobora gukora ibyo ni Umwuka Wera. Icyifuzo cya mbere rero ntabwo ari uko ubwoko bw’Abayahudi bubwirizwa ubutumwa bwabo, ahubwo ni uko Umwuka Wera atangira kubagenderera no kugarura imitima yabo ku Mana.
"Bazitegereza jyewe uwo bacumise." (Zekariya 12:10)
4. Sengera Gusarurwa kw’Abanyamahanga
Reka turebe Abaroma 11:25, havuga gutya:
"Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa "
Pawulo avuga ko Isirayeli yose itazakizwa kugeza igihe umunyamahanga wese watoranirijwe n'Imana agakiza, yinjiye. Niba koko duhangayikishijwe na Isirayeli, dufite impamvu ikomeye cyane yo guhangayikishwa n'agakiza k'abanyamahanga.
5. Sengera Ubuyobozi Bwubaha Imana
Icyifuzo gikurikira natanga nuko Imana ihagurutsa ubuyobozi muri Isirayeli buzakora ibyo ishaka - ubuyobozi bwa politiki, ubuyobozi bwa gisirikare, ubuyobozi bw’umwuka - kandi ko iha ubwenge abo bayobozi bariho ubu, cyane cyane kuri Minisitiri w’intebe.
Ibi kandi bifitanye isano n’imbibi z’igihugu. Nizera ko dushobora gusenga dusaba Imana kugarura Isirayeli ku mipaka yabageneye muri iki gihe. Dore ibyo Zaburi ya 125, umurongo wa 3, itangaza:
“Kuko inkoni y’ubutware y’abanyabyaha, Itazagumya kuba ku mwandu w’abakiranutsi.”
Nizera ko ariryo shingiro ry’ibyanditswe ryo gusengera Isirayeli ngo isubire muri gahunda y'Imana k’umurage wabo wagenwe.
6. Guma mu mbibi z'Ijambo ry'Imana
Hariho cyane ibintu byo gusengera Abayahudi byo mu marangamutima. Ntabwo ntekereza ko bibyara umusaruro mwinshi. Ntugasabe Imana gukora ikintu yavuze ko itazakora, kuko utazahindura Imana.
Reka nguhe urugero rumwe gusa. Muri Matayo 24:20, Yesu, avuga ku kibazo kizaza muri Isirayeli, abwira abamukurikiye ati:
“Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato ...”
Ibyo bishyiraho imbibi zisobanutse neza. Ntabwo avuga ati: “Musengere kugira ngo mutazahunga,” kuko muzagomba guhunga. Hano hari imbago 2 gusa wasengamo:
- Ngo ntimuzahunge mu gihe cy'itumba kuko byaba ari ingorane zikomeye.
- Ngo ntimuzahunge ku Isabato.
Senga rero kandi wature ukurikije Ibyanditswe kandi ubohore amasezerano yayo mu byo yageneye Isirayeli. Urugero, dushobora gusenga ngo Uwiteka akore ibi bikurikira:
- Yerekane ineza n'imbabazi zayo kuri Isirayeli muri iki gihe cyagenwe. (Zaburi 102: 14)
- Akoranye Isirayeli, kandi Ababungabunge nk'uko umwungeri arinda umukumbi we. (Yeremiya 31:10)
- Atume abanga Siyoni bose bakorwa n’isoni basubizwe inyuma. (Zaburi 129: 5-6)
- Asenye kandi asobanye indimi z'abashaka kuzana urugomo kuri Isirayeli. (Zaburi 55: 10)
- Ahindure ubusa imigambi y’amahanga, no kugambirira kwabo ntikugire icyo kugeraho. (Zaburi 33: 8-12)
- Atange amahoro i Yerusalemu (Zaburi 122: 6)
Ahindurire imitima y'AbIsirayeli kwiringira izina ry’Uwiteka kugira ngo akize- adakoresheje “amagare n'amafarasi” by'imbaraga zabo za gisirikare. (Zekariya 4: 6)
7. Atura ibyaha byose bikwiye kwaturwa
Umwinginzi nyawe ni uwaje kwatura icyaha imbere y’Uwiteka. Icyitegererezo cyiza cy’ibi ni icya Daniel. Daniyeli abonye ko igihe cyo kugarura ubwoko bwe i Yerusalemu kigeze, yagiye imbere y'Uwiteka asenga. Nubwo yari umukiranutsi udasanzwe, yisanishije n'ibyaha by'ubwoko bwe. Aravuga muri Daniyeli 9: 5 ngo:
“Twaracumuye tuba ibyigenge, twakoze nabi twaragomye, turateshuka tuva mu mategeko n’amateka yawe."
Muri ubwo buryo, natwe tugomba kwisanisha n'ibyaha by'umuryango wacu, umurage wacu, umuco wacu, igihugu cyacu. Abakristo bafite ibyaha byinshi byo kwaturira Abayahudi. Abayahudi bafite ibyaha byabo byo kwaturira abanyamahanga. Ndashidikanya ko gusabirana bizagira imbaraga koko niba ikibazo cy’icyaha kitihannwe kidakemuwe.
Sabira Umugisha kandi Uhabwe Umugisha
Ku bijyanye na Isirayeli, ibuka wa muhanuzi wahanuye yanga, Balamu. Yahawe akazi ko kuvuma Isirayeli, ariko kuko Imana iyobora ukundi yarangije ahesheje umugisha Isirayeli inshuro nyinshi. Hanyuma, aravuga ati:
“Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe, Uzakuvuma wese avumwe” (Kubara 24: 9)
Dufite amahitamo. Niba usabiye umugisha Isirayeli Imana izaguha umugisha, nuvuma Isirayeli Imana izakuvuma. Urwango ku Bayahudi bihita bizana umuvumo w'Imana ku muntu, umuryango, itorero, igihugu, cyangwa igice cy’abantu.
Nabonye leta y'Ubwongereza isohoka mu ntambara ebyiri z'isi itsinze, ariko nari ntuye i Yerusalemu igihe ubuyobozi bw'Ubwongereza bwahagurukiye kurwanya ivuka rya leta ya Isirayeli. Uzi icyabaye? Isirayeli yararokotse, ariko Ingoma y'Ubwongereza ntiyarokotse. Yarasenyutse nta mpamvu ya politiki igaragara. Niba ushaka guhabwa umugisha, ugomba gusabira Isirayeli umugisha.
Kode: TL-L151-100-KIN