Intangiriro yo gutabarwa

Teaching Legacy Letter
*First Published: 2022
*Last Updated: April 2026
7 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Gutabarwa mu buzima bwacu akenshi bizana n’ikiguzi. Hafi buri gihe, bigizwe n’urugendo rurerure rwo kurushywa cyane no gusenga. Uru rwandiko rwo Kwigisha,Intangiriro yo Gutabarwa, ruvuga kuri urwo rugendo - n'inkomezi n’ubutwari dukeneye mu kurukomeza twanga kubivamo kugeza igihe gutabarwa kwacu kubonetse.
Mu bihe bya rimwe na rimwe, gutabarwa kurihuta-ni nk’ibitangaza. Mu busanzwe ariko, igihe cyo kubyara cyitwa kwibaruka biturutse ku mpamvu yumvikana: gishobora kuba kirekire, kurushya,ndetse no kubabaza - bisa cyane ni byo Bibiliya yita kuramukwa.
Nta Wigeze Avuga Ko Bizoroha
Ibitekerezo byatanzwe muri uru rwandiko rwigisha byanditswe na Derek Prince agira ati byaje bisa Mu isi y’ubungubu, ibisobanuro bya Bibiliya bigezweho bikoresha imvugo zitandukanye ku ijambo kuramukwa, nko kubabazwa n’ibise, cyangwa ububabare bwo kubyara.
Kuko ndi uwa kera mu gisekuru cyabanjirije iki, nsobanukirwa byinshi mu magambo ashaje. Ariko abantu benshi muri iki gihe bashobora no kutamenya icyo ijambo kuramukwa bisobanura! Ijambo iryo ari ryo ryose cyangwa interuro washaka gukoresha - ari ukuramukwa, kubabazwa no kubyara, cyangwa ibise byo kubyara- byose bizana igitekerezo kimwe. Buri jambo ryerekana inzira igoye cyane isabwa ngo uruhinja ruvuke.
Mu gihe ijambo kuramukwa risa nk’irishaje, inzira yo kuramukwa ni ihame ryimbitse ryo mu mwuka.Ni ikintu twebwe mu itorero uyu munsi dukwiye kwihutira gusobanukirwa.
Igihe Cyagenwe
Haba hari ugutabarwa kuri hafi yo kukubaho? Ikintu mu buzima bwawe cyangwa mu muryango wawe cyangwa itorero kitarasohora? Waba wumva intambara muri wowe imbere y’uko gutabarwa- ikigomba gusohoka kandi kirwana no kuvuka?
Ahari, Umwuka Wera aragukururira mu gihe cyagenwe cyokuramukwa. Nibimara gusobanuka, uku kuri k’umwukakuzahindura uburyo witwara mu biba mu buzima bwawebwite, ndetse no mu isi igukikije. Intego yacu muri ururwandiko ni ukugutera inkunga yo kutazigera ucika integekugeza igihe gutabarwa kwawe kugeze.
Kuki? Kubera ko bizaba byari bikwiye.
Igihe cyo Kuvuka
Mu Isezerano rya Kera n'Isezerano Rishya, akenshidusangaimvugo ngereranyo zijyanye no kuvukazidufashagusobanukirwa ukuri kw'ibyanditswe. K’urugero,mu gicecy’ubuhanuzi muri Yesaya 66, duhabwa ihamerikoreshwa mubikorwa byose Imana ikorana n’abantu bayobose -Abayahudi kimwe n’abakristu.
“'Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa. Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?” Ni byo Uwiteka abaza. “Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?” Ni byo Imana yawe ibaza.' (umurongo wa 8, 9)
Ihame ryerekanwe muri iyi mirongo ni iri mu buryo bworoshye: kuvuka cyangwa gutabarwa uko ariko kose Siyoni igira ntibizashoboka kugeza igihe izaramukirwa.
Uburyo Bukenewe
Urebye, igitekerezo cya Siyoni irimo kubyara gishobora gusa nkaho kidafite icyo kivuze mu mitekerereze y’umukristo w’iki gihe. Nyamara, nkuko nabigaragaje, ukuri k'ububabare bwo kuramukwa bukora mu mikorere yose y'Imana mu bantu bayo bose.
Nyamuneka reka ngusangize ikintu nabonye kuri ibi bintu:Benshi mu bantu b'Imana bifuza ibisubizo n’iterambere mu buzima bwabo. Ariko ntabwo biteguye kunyura mu nzira imwe ihari yonyine izazana ibisubizo - uko gutabarwa nyine bashaka.
Mu buryo busanzwe bw’umubiri, nta mugore uhitamo gusa ko ashaka umwana. Nta n'umwe muri twe w’injiji ku buryo twakwibwira ko mu guhitamo gusa ko ushaka umwana, bizahita bituma umuzana ako kanya! Hariho uko bigomba kugenda kugira ngo ubone umwana. Ku ndunduro y’urwo rugendo ni ukuramukwa, ibise, n’ububabare bwo kubyara.Ongera urebe ibyo Imana ivuga ku murongo wa 8, twavuze haruguru, byerekeye Siyoni:
“Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa..”
Nizera ko ubu buryo ari nabwo bukoreshwa mu bisubizo byose biremereye - buri "vuka" - Imana izana mu bantu bayo.
Imana ni Umuremyi, ntabwo ari ukora ibintu nko mu ruganda. Ikintu cyose Imana iremye kigira ubuzima muri cyo - kandi yashyizeho uburyo bwihariye ibinyabuzima byororoka bitanga ubuzima bwabyo. Iri tegeko ni ukuri rwose mu buryo karemano ndetse no mu mwuka. Nizera ko iri hame rifite ukuri kuri Isiraheli, ku Itorero, no kuri buri wese ku giti cye. Inzira y’abantu bose b'Imana mu kuzana ubuzima n’iterambere ni iyi: keretse nituramukwa gusa, naho ubundi ntituzabyara. Nta bundi buryo.
Ibisubizo Byifuzwa
Kuramukwa biganisha ku kuvuka gushya. Ariko iyo ni intangiriro gusa. Mu mirongo ikurikiraho y'ubuhanuzi muri Yesaya 66, umurongo wa 10-11, Umwami avuga ko kuvuka bigomba kuganisha ku byishimo no kororoka.
“Mwishimane n’i Yerusalemu muhanezererwe, mwa bahakunda mwese mwe. Namwe abaharirira mwese mwishimane na ho kuko munezerewe [Witondere ko icyibandwaho muri uyu murongo ari ukugaragaza kwishima], kugira ngo mwonke muhage amashereka y’ibihahumuriza, muryoherwe mwishimire icyubahiro cyaho gihebuje. ”
Muri iki gice, Imana yerekana Yerusalemu nk’umubyeyi wabyaye wishimye ubu akaba yonsa abana be. Abantu bose bakunda uyu mubyeyi wishimye barabwirwa “kwishimana nawe no kunezeranwa nawe.” Icyibandwaho hano ni umunezero mwinshi uzanwa no kuvuka! Ariko Uwiteka hano ntabwo avuga kubyara umwe gusa. Umurongo wa 8 uragira uti, “Yabyaye abana.” Imana ishaka abana benshi. Ishaka kororoka.
Umugisha Usobanutse
Mu Gutegeka kwa kabiri 28, hariho urutonde rw’ingenzi rw’imigisha n'imivumo: imirongo cumi n’ine y’umugisha n’imirongo mirongo itanu n’ine y’imivumo. Kimwe mu bintu bigaragara cyane kuri uru rutonde ni uko kororoka ari umugisha naho kutabasha kubyara ari umuvumo. Ubushobozi bwo kubyara ni umwe mu migisha igaragara ku rutonde. Ikinyuranyo nuko, nta muvumo utangaje uruta kudashobora kubyara.
Imana ntishaka ko Siyoni ibyara umwana umwe gusa. Mu buryo busobanutse neza, Ivuga ku murongo wa 9 w'icyanditswe cyacu cya mbere: “Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?” Kandi “Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?” Mu yandi magambo, Uwiteka ashaka ko abana benshi bakurikiraho.
Muri uru rwandiko, twamenyeshejwe ihame ryimbitse ry’umwuka: ntihashobora kubaho kuvuka nta kuramukwa kwabayeho. Uku kuri kubaho mu buryo busanzwe no mu buzima bw’umwuka. Umuteguro uwo ariwo wose Umwami afite ku mubiri wa Kristo no kuri buri wese muri twe ku giti cye, ntushobora gusohora nta mananiza. Nta bundi buryo.
Wowe bimeze bite? Waba witeguye kunyura mu nzira ihari yonyine - inzira yo kuramukwa-izakuzanira gutabarwa wifuza? Nk’uko nabivuze kare, ntuzigere utakaza ibyiringiro kugeza igihe gutabarwa kwawe kubonetse. Kubyo uzi byose, ushobora kuba uri mu nzira yo kwibonera Ivuka ryo Gutabarwa kwawe ubwawe.
Reka dusengere hamwe dusabira ibyo nonaha:
*Prayer Response
Mwami Mwiza, Ni Wowe wenyine uzi gutabarwa maze igihe nizeye mu gihe nasomaga uru rwandiko rwo Kwigisha. Mu gusubiza ukuri kw'ijambo ryawe, nshyize icyo kibazo burundu kandi bidasubirwaho mu biganza byawe. Nk’igikorwa cyo kwizera, ndagushimira hakiri kare ku gisubizo cyiza gikwiye cyawe, gutanga ibikenewe, na gahunda yawe. Urakoze kubwo gutabarwa kwanjye. Ni mu izina rya Yesu nsenze, Amena.
Nyamuneka reba igitabo, Ivuka ryo gutabarwa cyanditswe na Derek Prince kugira ngo ibi ubyige neza.
Kode: TL-L144-100-KIN