Mu Rwandiko rwanjye Rwigisha ruheruka, twatangiye gusuzuma ubutware bwuzuye bw’Ijambo ry’Imana. Twize ku byavuzwe na Pawulo muri 2 Timoteyo 3:16–17 ko:

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.”

Niba ushaka kuba umuntu ushyitse kandi ufite ibigukwiriye byose ngo ukore imirimo myiza yose, isoko yabyo byose ni Ibyanditswe Byera.

Twasuzumye kandi umubano wa Yesu n’Ijambo—ryaba irivuzwe cyangwa iryanditswe—dusanga yararishyigikiye rwose kandi asohoza ubutware bwaryo nk’Ibyanditswe Byera.

Muri ibi byose, twabonye ko Imana yashyizeho Umwuka Wera nk’uburyo bwayo bwo kuyobora iyandikwa n’ishyirwa mu bikorwa kw’Ijambo ryayo. Nasoje ntanga urugero ruvuye muri Yohana, rugaragaza ko Umwuka Wera ahora ahesha Yesu icyubahiro. Niba uramutse uhuye no kwigaragaza k’umwuka kudahesha Yesu icyubahiro, ahubwo bikerekeza icyubahiro ahandi, ushobora guhamya neza ko atari Umwuka Wera. Umurimo usumba indi w’Umwuka Wera ni ukwerekana Yesu no kumuhesha icyubahiro.

Ijambo Ribasha gukora Iki?

Mu Baheburayo igice cya 4, tubonamo isesengura ku miterere y’Ijambo ry’Imana:

“'Kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ingingo n'umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.” (umurongo wa 12)

Ijambo ry’Imana ntiryapfuye—si imirongo y’umukara ku rupapuro rw’umweru gusa. Ni rizima, kandi aho rigeze hose rizanira abantu ubuzima. Rirusha imbaraga ibinyoma byose Satani yuzuza mu isi.

Bibiliya kandi igaragaza ko umuntu ari ikiremwa kigizwe n’ibice bitatu (umwuka, ubugingo n’umubiri), yaremwe mu ishusho y’Imana igizwe n’Ubutatu (Data, Umwana n’Umwuka Wera). Inzira yonyine ishoboka yo kumenya gutandukanya ubugingo n’umwuka ni inyura mu Ijambo ry’Imana. Nicyo gikoresho cyonyine gifite ubugi buhagije bushobora gucengera no gutandukanya iby’ubugingo n’iby’umwuka. Mu 1 Abakorinto 2, Pawulo avuga ko umuntu wa kamere atemera ibintu by’Umwuka w’Imana, kuko bisobanurwa mu buryo bw’umwuka gusa (umurongo wa 14).

Ijambo naryo rishobora kugabanya ingingo n'umusokōro. Ibi bigaragaza uburyo Ijambo rifite ubushobozi bwo kwinjira cyane—rijya ibwina ahantu hatagerwaho n’icyuma cya muganga cyangwa ibibazo by’umuganga w’indwara zo mu mutwe. Ni cyo gikoresho cyonyine kidushoboza kugera mu mizi y’imbere mu muntu, aho kamere ye nyakuri iherereye.

Hari umuntu wigeze kumbwira ati: “Iyo usoma Bibiliya yawe, na yo iragusoma.” Ibyo n’impamo kuri njye cyane, kuko ubwo natangiraga gusoma Bibiliya, nari umufilosofe wabigize umwuga gusa. Ariko uko nakomezaga kuyisoma, natangiye kwiyumva ukundi—kwishyira hejuru kwanjye, ubwibone, ubwirasi no kwizera ubwenge byose byatangiye gushonga imbere y’Ijambo ry’Imana. Kandi nubwo, icyo gihe ntaryizeraga -ariko Ijambo ry’Imana ryakomeje gukora umurimo waryo.

Ugomba Kwakira

Mu 1 Abatesalonike, Pawulo yandikira abizera bari barakiriye ubutumwa bwiza mu buryo bunejeje.

“Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana nk'uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera.” (umurongo wa 13)

Icyo Bibiliya izakora muri twe gishingira mu ruhande rumwe k’uburyo tuyakira. Iyo twakiriye Ijambo riva ku Mana, tubona uburyo bwo kwinjira kugera ku kintu gihambaye cyane.

“kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza. Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.” (2 Petero 1:3–4)

Ayo ni amagambo atangaje cyane! Imbaraga z’Imana zishobora byose zamaze kuduha ibikenerwa byose tuzigera dukenera! Filosofiya ya New Age [imana y’Ikinyejana Gishya] yigisha ko ushobora kuba imana. Ibyo ni ibinyoma bigaragara ku mpamvu imwe y’ingenzi: Imana ntiyaremwe; twebwe twararemwe. Icyaremwe ntigishobora na rimwe kuba ikitaremwe. Ni ubushukanyi. Ariko dushobora gusangira kamere y’Imana igihe twakira kandi tugashyira mu bikorwa amasezerano ari mu Ijambo ryayo. Ibyo ni byo urufunguzo rw’intsinzi yacu. Niyo mpano y’agaciro karuta ibindi Imana yatugabiye.

Ingaruka zidasanzwe

Pawulo yabwiye Abatesalonike ko Ijambo ry’Imana rikorera neza muri mwe neza kuko muryizeye. None rero ndashaka kureba ku ngaruka umunani Ijambo ry’Imana rishobora kugira mu buzima bwawe.

Ijambo ry’Imana rizana kwizera. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, namaze umwaka wose mu bitaro mu butayu bwa Afurika y’Amajyaruguru ndwaye indwara y’uruhu abaganga bananiwe gukiza. Nari umukristo mushya, kandi nakomezaga kwibwira nti, “Nzi neza ko iyo mba mfite kwizera Imana yari kunkiza.” Ariko icyo nakurikizagaho buri gihe cyari iki: “Ariko nta kwizera mfite.”

Hanyuma umunsi umwe, Abaroma 10:17 hitandukanije n’ibindi kuri jye, hati: “'Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.” Niba udafite ukwizera, ushobora kukugira. Ntabwo ugomba kuguma utagufite.

Mu gihe cy’Isezerano Rishya, abantu benshi bashoboraga gusoma basomaga bavuga n’ijwi riri hejuru, n’iyo babaga bari bonyine. Hari umumaro wo gusoma uvuga ijwi ryeruye kuko no kwiyumva usoma bituma kwizera kuza.

Ijambo ry’Imana ni imbuto yo kuvuka bwa kabiri. Ni binyuze mu Ijambo rye, buriya duheshwa kujya mu muryango we.

“Nuko rero ubwo mwiyejesheje imitima kumvira ukuri kugira ngo mubone uko mukunda bene Data mutaryarya, mukundane cyane mu mitima kuko mwabyawe ubwa kabiri, mutabyawe n'imbuto ibora ahubwo mwabyawe n'imbuto itabora, mubiheshejwe n'ijambo ry'Imana rizima rihoraho.” (1 Petero 1:22–23)

“Imbuto itabora ” ni Ijambo ry’Imana ryakiriwe mu mutima binyuze mu kwizera, rikabyara kuvuka bushya. Imiterere y’imbuto ni yo igena ubwoko bw’ubuzima buva muri yo. Niba uteye imbuto y’umwembe, ntuzabona igiti cy’icunga. Ijambo ry’Imana ntirishobora kwangirika, kandi ubuzima ribyara na bwo ntibushobora kwangirika—ni ubuzima bw’Imana, butagatifu kandi buhoraho.

Ijambo ry’Imana ni ibyokurya by’umwuka. Iyo umaze kuvuka ubwa kabiri, uba ukeneye ibyokurya. Ijambo ry’Imana ritanga intungamubiri zikwiriye kugira ngo ukure mu buryo bw’umwuka. Iyo ukiri umwana muto mu by’umwuka, uba ukeneye amata:

“...mumere nk'impinja zivutse vuba, mwifuze amata y'umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza.” (1 Petero 2:2)

Abenshi muri twe twatanga ubuhamya ko igihe twari tumaze kuvuka ubwa kabiri, ikintu cya mbere twifuzaga gukora kwari ugusoma Bibiliya. Twari twavutse nk’impinja nzima, dufite irari ryiza ryo kubona icyo cyonyine cyatugaburira koko.

Mu gihe dukura, dukeneye ibyo kurya bikomeye kurushaho. Mu Baheburayo igice cya 5, umwanditsi abwira Abayuda—bari bafite ubumenyi bw’Ibyanditswe kubera ibisekuru byabo — ibyo bamwe muri twe dushobora gukenera kumva: ko kubera ibyo byose muzi, mwagakwiye kuba muri gukora neza kurusha uko muri gukora ubu.

“Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby'ishingiro rya mbere ry'ibyavuzwe n'Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye, kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by'ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja, ariko ibyokurya bikomeye ni iby'abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n'icyiza..” (umurongo wa 12–14)

Kugira ngo ukure mu buryo bw’umwuka, ugomba gushyira Ijambo ry’Imana mu bikorwa. Ugomba kurikoresha kugira ngo umenye imbaraga uri guhangana na zo. Niba utabayeho ukurikije Ijambo ry’Imana mu buryo bufatika, ntuzigera ushobora kurenga ku mata. Ibyokurya bikomeye bigenewe abamenyereye, abitoje, kandi bashyize mu bikorwa Ijambo ry’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu buryo buhoraho.

Ijambo ry’Imana rizana umucyo mu bwenge. Muri Zaburi ya 119, umwanditsi wa zaburi ari kuganira n’Imana, aravuga ati:

“Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, Guha abaswa ubwenge.” (umurongo wa 130)

Guhishurirwa ’Ijambo ry’Imana mu bwenge bwacu no mu mitima yacu bizana umucyo. Ibi bitandukanye n’uburezi. Uburezi si umucyo; ushobora kuba warize ariko ukaba uri mu mwijima burundu. Ushobora kuba ushaka ubumenyi, ariko se urimo no kubona ubwenge? Si kimwe. Uburezi bufite akamaro, ariko si umucyo.

Ijambo ry’Imana ritanga gukira ku mubiri. Mbivuze nshingiye ku byo nanyuzemo ubwanjye.

“Ibirimarima bibabarizwa ibicumuro byabyo, No gukiranirwa kwabyo. Imitima yabo ihurwa ibyokurya iyo biva bikajya, Bakegera amarembo y'urupfu. Maze bagatakira Uwiteka bari mu byago, Akabakiza imibabaro yabo. Akohereza ijambo rye akabakiza indwara, Akabakiza kwinjira mu mva zabo.” (Zaburi 107:17–20)

Aba bantu bari bageze ku rupfu, maze bibuka ko gusenga bishobora kubafasha. Nuko Imana “ibakiza ibyago byabo.” Reba ibintu bitatu Imana ikora iyo yohereje Ijambo ryayo: irarokora, ikiza indwara kandi irabohora. Ibyo bikorwa bitatu bikomeye by’imbabazi z’Imana—kurokora mu cyaha, gukiza indwara no kubohora kuva mu mbaraga z’abadayimoni—ibikora mbere na mbere binyuze mu Ijambo ryayo.

“Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, Tegere ugutwi ibyo mvuga. Ntibive imbere y'amaso yawe, Ubikomeze mu mutima wawe imbere. Kuko ari byo bugingo bw'ababibonye, Bikaba umuze muke w'umubiri wabo wose.” (Imigani 4:20–22)

Nari maze amezi agera kuri arindwi ndi mu bitaro muri Afurika y’Amajyaruguru ubwo nabonaga Abaroma 10:17 igira iti: “Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.” Natangiye kongera kureba mu Byanditswe mfite ibyiringiro bishya. Ariko nari mfite ikibazo. Nasomaga amasezerano rimwe ku rindi yerekeye gukira, ariko nkibwira nti, “Ibi bivuga gusa ko akiza ubugingo bwanjye. Ntashishikajwe by’ukuri n’umubiri wanjye—umubiri wanduye, uzapfa uko n’ubundi.” Ariko ngeze mu Migani 4:20–22, sinashoboye kubyirengagiza. Imana ivuga ko amagambo yayo ari “ubugingo ku bayabona, kandi n’umuze muke ku mubiri wabo wose.” N’uwaba umuhanga mu by’ubwenge ntiyashobora gusobanura “umubiri” mu buryo ubwo ari bwo bwose atari umubiri.

Hanyuma narebye mu nyandiko zo ku ruhande , nsanga ijambo “ubuzima” rishobora no gusobanurwa nk’ “imiti.” Naribajije nti, “Abantu bafata bate imiti yabo?” Igisubizo kenshi ni iki: gatatu ku munsi, nyuma yo kurya. Mu gihe cy’amezi make, nafashe Ijambo ry’Imana nk’imiti yanjye, nkayifata gatatu ku munsi nyuma yo kurya buri gihe, kandi ryampaye gukira byuzuye kandi burundu, nubwo nari ndi ahantu hafite ikirere gifite ubuzima bubi cyane ku isi!

Ijambo ry’Imana ni rwo rufunguzo rwo gutsinda icyaha na Satani. Abasore n’inkumi benshi muri iki gihe bibaza niba bishoboka kubaho ubuzima bwera. Abenshi mu babigisha bababwira ko bidashoboka. Ariko Bibiliya yo ivuga ko bishoboka.

“Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk'uko ijambo ryawe ritegeka. Nagushakishije umutima wose, Ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse. Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.” (Zaburi 119:9, 11)

Ndashimira Imana ko igihe nakoraga mu rubyiruko rw’Abanyafurika, nabonye ayo magambo asohora kenshi. Bahindutse abera kandi babaho ubuzima butunganye kuko bitaye ku Ijambo ry’Imana.

Ijambo ry’Imana riratwoza. Ritugira abera kandi rikatugira abemerwa imbere yayo.

“Bagabo, mukunde abagore banyu nk'uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n'ijambo rye aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.” (Abefeso 5:25–27)

Bagabo, ibyo si inama, ni itegeko! Ni gute Yesu azishyira umugeni wera kandi utagira inenge? Ni uko amwogesha amazi biciye mu Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana riratweza; riratwoza. Aducungura binyuze mu maraso y’igitambo cya Yesu, ariko akatwoza kandi akatweza binyuze mu mazi y’Ijambo rye. Byombi turabikeneye. Ducungurwa n’amaraso kugira ngo tuzabe twogejwe n’Ijambo.

Ijambo ry’Imana ni indorerwamo y’umwuka. Iyo urirebye mo, ntirikwereka imiterere y’umubiri wawe, ahubwo rikwereka uko uri imbere mu mutima.

“Kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk'umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.” (Yakobo 1:23–25)

Iyo urebye mu ndorerwamo ukabona hari ikitagenda neza, igikwiye ni ugukemura icyo kibazo. Niba umusatsi wawe utameze neza, urawusokoza. Yakobo avuga ko ari ko ugomba kugenza iyo urebye mu ndorerwamo y’Ijambo ry’Imana. Ugomba kwireba uko uhagaze mu buryo bw’umwuka, kandi ugakora icyo Ijambo ry’Imana riguhishurira ko ugomba gukora.

Niba indorerwamo y’Imana iduhishuriye bwa mbere ukuri ku cyaha cyacu, tugomba guhita tugira icyo dukora kuri ibyo duhishuriwe—tukihana, tukizera, kandi tukumvira ubutumwa bwiza—ubwo tuzongera kwireba muri iyo ndorerwamo, ntituzongera kubona kamere yacu ya kera y’icyaha. Ahubwo, tuzibona uko Imana itubona muri Kristo: twababariwe, twejejwee, twatsindishirijwe— ikiremwa gishya. Duhabwa gusobanukirwa ko igitangaza cy’agatangaza cyabayeho.

5
Sangira