Iyo ugiye kureba umuganga, uba ukeneye kwizera ko azi ibyo avuga. Twiteze ko abaganga bashobora kutwigisha uburyo twirinda indwara, kuvura ububabare cyangwa uburwayi igihe bibaye ngombwa, kandi tukaguma turi bazima ndetse dufite imbaraga. Twifuza ko baba bafite uburambe buhagije mu mwuga wabo, ariko kandi nabo bagomba kuba barahawe amahugurwa akwiriye. Ni bangahe muri twe bajya kwa muganga utarigeze ajya mu ishuri ry’ubuganga, utarigeze asoma ibitabo by’ubuvuzi, kandi udakurikirana ibyavumbuwe bishya mu bushakashatsi? Uwo muntu yaba afite ubushobozi buhagije gute bwo gufasha abantu neza?

Ibi ni nako bimeze kuri twe nk’Abakristo. Dushobora kugira “uburambe bwose” bushoboka mu buzima, ariko niba tutarize Igitabo—niba tudashingira ku gitabo cy’imfashanyigisho gifite ubutware —ntituzabasha kubaho ubuzima busendereye. Ushobora gushyigikira filozofiya isobanutse n’ibitekerezo byiza ku Mana umunsi wose, ariko niba udashinze imizi mu Ijambo ryayo, amagambo yawe ntashingiro afite. Nta handi wanyura : ubuzima bwacu bwa gikristo bugomba gushingira ku musingi w’Ijambo ry’Imana.

Mu Byanditswe, hari uburyo bubiri izina “Ijambo ry’Imana” rikoreshwamo. Bumwe bwerekeye Bibiliya ubwayo (Ijambo ry’Imana ryanditse), ubundi bukerekeza kuri Yesu Kristo (Jambo w’Imana bwite). Byombi byitwa Ijambo ry’Imana. Niba dushaka kugira umubano mwiza na Yesu, tugomba kugira umubano mwiza na Bibiliya. Noneho, reka rero tuvumbure ubutware n’ubushobozi by’Ijambo ry’Imana.

Iri Jambo Ni Irya Nde?

Ijambo ‘authority’ [bivuga ubutware mu Kinyarwanda] rikomoka ku ijambo ‘author’ [mu Kinyarwanda umwanditsi cyangwa uwahimbye ikintu]. Ubutware ku gikorwa icyo ari cyo cyose bushingira ku butware bw’umuhimbyi wacyo. Ni umuhimbyi uha ubutware icyo akoze cyose. Ni yo mpamvu ari ingenzi kumenya umwirondo w’umwanditsi wa Bibiliya.

“'Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose .” (2 Timoteyo 3:16–17)

Niba ushaka kuba ushyitse kandi ufite ibigukwiriye byose ngo ukore imirimo myiza yose, isoko yabyo byose ni Ibyanditswe. Pawulo kandi aravuga ati: “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.” Ijambo ry’Ikigiriki risobanura “byahumetswe n’Imana” risobanura “gusohora umwuka kw’Imana.” Ijambo “umwuka uhumekwa mu mazuru” [breath mu Cyongereza] n’ijambo “umwuka” [spirit mu Cyongereza] ni rimwe. Pawulo aravuga ati: “Ibyanditswe byera byose byahumekewe n’Umwuka w’Imana.” Ubutware buri inyuma y’Ibyanditswe byera byose ni ubwa Mwuka Wera. Ni We mwanditsi by’ukuri. Yakoresheje ibikoresho bitandukanye, ariko ubutware bwa Mwuka Wera—ariyo Mana ubwayo—ni bwo bwayoboye buri wese muri abo bantu bakoreshejwe [cyangwa ibyo bikoresho]. Iyo dukura mu Byanditswe, tuba dukura mu butware bw’IMana ubwayo.

Paulo kandi agaragaza ko Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, si bimwe gusa. Nta burenganzira dufite bwo gutandukanya ibice by’Ibyanditswe tubona bifite agaciro n’ibindi tubona bitagafite. Umwuka Wera ubwe yatangaje ko Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi ko Ibyanditswe byera byose bifite umumaro. Nta gitabo na kimwe ushobora gusiga cyangwa ngo utekereze ko kitari ngombwa. Reka twe kwibanda gusa ku mirongo imwe izwi cyane mu Byanditswe byera ngo dutekereze ko ari yo yonyine ifite agaciro.

Niba ushaka kuba ushyitse- kandi ukaguma ushyitse- ugomba kwishingikiriza ku Byanditswe Byera byose. Uzabona ko uva mu mbaraga ujya mu zindi mbaraga uko utekereza, wiga kandi ushyira mu bikorwa Ijambo ry’Imana. Yesu yavuze ko tugomba kumva no gukora ibyo Ijambo ry’Imana rivuga; si ukumva gusa, ahubwo ni ukumva no gukora ibyo rivuga.

Wenda wavuga uti, “Ariko abantu banditse Bibiliya, ahenshi bari abantu b’abanyantege nke kandi bakora amakosa. Kandi Bibiliya ubwayo inavuga ibyaha byabo byinshi.” Waba uri mu kuri. Nemera ko ari ikimenyetso cy’ukuri kwa Bibiliya—ko yandika ibyaha by’abantu bayanditse. Abantu benshi muri iki gihe bashobora guhisha ibyaha byabo bakagerageza kwiyerekana nk’abatagira inenge. Ariko abanditsi ba Bibiliya siko babikoze. Ndetse na Dawidi, wanditse indirimbo nyinshi zo muri Zaburi, yanditse ibyaha bye bikomeye kugira ngo bose babisome.

Nonese, Bibiliya ishobora ite kutagira inenge mu gihe abantu bayanditse bo bari bayifite? Hari igisubizo cyiza cyane kuri icyo kibazo dusanga mu murongo umwe woroshye:

“Ibyo Uhoraho avuga biratunganye, ni nk'ifeza yatunganyirijwe mu ruganda, ndetse yatunganyijwe incuro ndwi .” (Zaburi 12:7 BIRD)

Hano hari ishusho y’uko abantu batunganya ibyuma. Bubaka ifuru ikozwe mu ibumba, bakayicanamo umuriro, hanyuma bagashyiramo icyuma kugira ngo gitunganywe. Muri iyo shusho, hari ibintu bitatu: ifuru y’ibumba, isobanura umuntu w’igikoresho, ari ibumba gusa; umuriro, ariwo Mwuka Wera, ari wo utunganya ifeza, iyo feza nayo ikaba ubutumwa. Ibi biduhishurira rero uko abagabo n’abagore bafite intege nke bashobora kuba imiyoboro yo gutanga Ijambo ry’Imana ryahumetswe kandi rifite ubutware. Ibumba ni umuntu w’igikoresho, umuriro ni Umwuka Wera, naho ifeza—yatunganijwe inshuro zirindwi, ikaba itunganye rwose—ni ubutumwa bw’Imana.

Bibiliya, nubwo yanyuze mu bikoresho by’ibumba—abagabo n’abagore b’abanyantege nke, bakosa, kandi bafite ibyaha—yatunganyijwe inshuro ndwi n’umuriro w’Umwuka Wera. Irizewe rwose.

Yesu hamwe n’Ijambo

Dukeneye gutekereza ku myifatire Yesu ubwe yagiraga kuri Bibiliya, kuko kuri twe abigishwa be, ni we rugero. Ni gute yitwaraga kuri Bibiliya? Reka turebe uko yasubije mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’Abayahudi.

“'Nuko ubwo yabise imana, abo ijambo ry'Imana ryajeho (kandi ibyanditswe bitabasha gukuka), ...” (Yohana 10:35)

Aha, Yesu aha Bibiliya amazina abiri abigishwa be bakomeje gukoresha kuva icyo gihe: Ijambo ry’Imana n’Ibyanditswe. Aho akoresha “Ijambo ry’Imana,” bisobanura ko rikomoka ku Mana. Ntiryaturutse ku muntu; ryaturutse mu ijuru, ku Mana. Kandi iyo avuga “Ibyanditswe,” bisobanura ibyo byanditswe mu nyandiko. Imana yavuze ibintu byinshi bitanditswe, ariko ibyo byanditswe muri Bibiliya byashyizwemo ku nyungu yacu idasanzwe. Birimo byose dukwiriye kumenya kugira ngo dukizwe.

Imyifatire ya Yesu iragaragazwa n’iri jambo rigira riti: “Ibyanditswe ntibishobora gukuka.” Nta kindi kintu cyashobora kugaragaza ubutware bw’Ibyanditswe mu buryo bwuzuye kurusha iyo nteruro yoroshye.

Reka turebe uko Yesu yakoresheje Ibyanditswe. Ni we rugero rwacu. Turareba ibyabaye ubwo Yesu yari mu butayu ageragezwa na Satani. Impera y’igice cya gatatu cya Matayo ivuga uko Yesu yabatirijwe muri Yorodani:

“'Yesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w'Imana amanuka asa n'inuma amujyaho, ' maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira .’” (Matayo 3:16–17)

Wowe nanjye dushobora gutekereza ko nyuma y’ibi Yesu yari agiye kugira ibihe byoroshye. Yari amaze kwemezwa n’Imana Data na Mwuka Wera— bigendanye no kwemerwa n’umuhanuzi Yohana Umubatiza. Ariko si ko byagenze.

Nyuma y’uko guhura bituje kandi bifite imbaraga, Yesu yisanze mu butayu yiyiriza iminsi mirongo ine, kandi ageragezwa na Satani. Ndakwinginze, ntukibwire ko umugisha w’Imana uzahora utuma ubuzima bwawe bworoha. Ahubwo, mu buryo runaka, ushobora gusanga ubuzima burushaho kugorana, kuko Satani arwanya cyane cyane abatoranyijwe n’Imana.

Luka avuga ko Yesu yajyanywe n’Umwuka mu butayu (Luka 4:1), ariko nyuma y’iminsi mirongo ine, yagarutse afite imbaraga z’Umwuka Wera (umurongo wa 14). Reba itandukaniro riri hagati yabyo. Kuyoborwa n’Umwuka ni ikintu kimwe; ariko kugenda no gukorera mu mbaraga z’Umwuka ni ikindi kintu. Yesu ntiyakoze icyo cya kabiri atararwana na Satani maze akamutsinda. Mu buryo runaka, buri umwe muri twe azasabwa kunyura muri urwo rugendo. Tuzagomba gutsinda ibishuko n’imbogamizi kugira ngo tugendere mu mbaraga z’Umwuka Wera.

Igihe Satani yazaga kuri Yesu muri Matayo 4, ikintu cya mbere yamushutse gukora ni ugushidikanya. Ibi ni nkaho aribyo Satani akunda gukoresha mbere na mbere. Ntahita ahakana Ijambo ry’Imana, ahubwo ararikekeranya cyangwa akagutera kurishidikanya. Reba ijambo rya mbere Satani yabwiye Yesu.

“Umushukanyi aramwegera aramubwira ati “Niba uri Umwana w'Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima”.” (Matayo 4:3)

Ibuka ko Imana yari imaze kuvugira mu ijuru iti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda.” Ariko Satani yashakaga gushuka Yesu ngo agire gushidikanya ku byo yari yumvise bivuye ku Mana. Ati: “Niba uri Umwana w’Imana, kora ikintu kigaragaza ko ari byo. Hindura aya mabuye imigati.”

“Aramusubiza ati “Handitswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n'umutsima gusa, ahubwo atungwa n'amagambo yose ava mu kanwa k'Imana.’”” (Matayo 4:4)

Ibi ni ingenzi cyane. Yesu yahanganye n’ibigeragezo abicishije mu Ijambo ry’Imana ryanditswe. “Handitswe ngo.” Ntugatekereze ko uri umuhanga bihagije wo kujya impaka na Satani; arakurenze cyane mu bwenge. Abimazemo igihe kirekire cyane. Ntugerageze kumutsinda ukoresheje impaka zawe. Ahubwo, muhanganishe Ibyanditswe. Igihe cyose Yesu yageragezwaga, yarasubizaga ati: “Handitswe ngo.” Kandi igihe cyose Yesu yavugaga atyo, Satani yahitaga ahindura ikiganiro. Yari azi ko nta gisubizo afite ku Byanditswe. Ntukemere gushukwa ngo ugerageze gutsinda Satani ukoresheje ubwenge bwawe. Ahubwo, musubize ukoresheje Ijambo ry’Imana ryanditswe. Ibyanditswe bifite ubutware. Byemere. Baho ubigaragaza. Usubize Satani ukoresheje Ibyanditswe. Nta bwo ashobora kugira icyo asubiza Ijambo ry’Imana ryanditswe.

Mu Abefeso 6:17, Pawulo aravuga ati: “Kandi mwakire... inkota y’Umwuka, ari yo Jambo ry’Imana.” Hari amagambo abiri y’Ikigereki akoreshwa ku “Ijambo”: rimwe ni logosi, irindi ni rema. Logosi risobanura inama yuzuye yose kandi ihoraho y’Imana. Rema ni ijambo ry’Imana rivuzwe. Iri ni ryo jambo rikoreshwa mu Befeso 6:17: mu gutwara “inkota y’Umwuka, ari yo [rema, ijambo rivuzwe] ry’Imana.” Iyo uhuye na Satani, ugomba guhangana nawe mu kuvuga Ijambo ry’Imana.

Bibiliya ntizakurinda niba iri gusa ku kabati kawe k’ibitabo cyangwa n’iyo yaba iri ku meza iruhande rw’igitanda cyawe. Igira imbaraga gusa iyo uvuze ibiyanditswemo. Ugomba kuyishyira mu kanwa kawe ukayivuga ubwawe. Icyo gihe ihinduka inkota ityaye satani atinya. Nta gisubizo abona cyo kuyisubiza.

Reka turebe ibyo Yesu yavuze ku butware bw’Ijambo ry’Imana ryanditswe, avuga ku byo twita Isezerano rya Kera:

“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n'isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira.” (Matayo 5:17–18)

Ijambo “jot” mu Giheburayo cya none ni yod, ari ryo jambo rito cyane mu nyuguti z’iyo nyandiko. “Tittle” (keraia) ni akantu gato kigonze bashyira ku nyuguti kugira ngo bayitandukanye n’indi isa nayo. Utwo nitwo tuntu tubiri duto cyane tuboneka mu myandikire y’Igiheburayo, kandi Yesu yavuze ko nta na kamwe muri two kazavaho. Icyo gihe ntiyari ari kuvuga ku Ijambo ry’Imana rivugwa, kuko amagambo “jot” na “tittle” akoreshwa aho gusa, ariho mu myandikire. Bityo rero, Yesu yemeje rwose bidasubirwaho ubutware bwuzuye bw’Ijambo ry’Imana ryanditswe.

Hanyuma gato, hafi yo kurangiza umurimo we hano ku isi, Yesu yahanganye n’Abasadukayo, muri icyo gihe nibo bari aboroshya ibintu (liberals), abantu batemeraga ubutware bw’Ibyanditswe byose. Mu by’ukuri, bemeraga gusa ubutware bw’ibitabo bitanu bya mbere bya Mose, ari byo Pentateke. Barwanyaga inyigisho ivuga ko hazabaho kuzuka kw’abapfuye, maze baza kuri Yesu bamubaza ikibazo cy’ubwenge cyane, ariko Yesu abasubiza atya:

“Ariko se ibyerekeye ku kuzuka kw'abapfuye, ntimwari mwasoma icyo Imana yababwiye ngo ‘Ni jye Mana ya Aburahamu n'Imana ya Isaka n'Imana ya Yakobo?’ Imana si Imana y'abapfuye, ahubwo ni iy'abazima..” (Matayo 22:31–32)

Reba uko Yesu yakoresheje icyo cyanditswe. Ayo magambo yari yaranditswe na Mose ibinyejana cumi na bine byabanje. Mu by’ukuri, yari amagambo yavuzwe n’Umwami ubwe abwira Mose. Ariko Yesu ntiyayavuze nk’aho ari ibintu byabwiwe Mose ibinyejana cumi na bine byabanje. Ahubwo yaravuze ati: “Ese ntimwasomye ibyo Imana yababwiye?” Ibyanditswe ntibijya bisaza. Si ibyanditswe by’ubwenge bw’abantu gusa. Ni ibyahumetswe n’Imana. Kandi n’iyo byaba byaranditswe imyaka ibihumbi bitatu ishize, ni Imana ikivugana nawe uyu munsi. Ubwo ni bwo bubasha bw’Ibyanditswe nk’uko Yesu yabyumvaga.

Ubutware bw’Isezerano Rishya

Ubutware buri inyuma y’Isezerano Rishya ni bwo buri inyuma y’Isezerano rya Kera. Reka turebe Yesu ari kumwe n’abigishwa be. Ari kubategurira ko agiye kubasiga.

“Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose..” (Yohana 14:25–26)

Ubutware buherekeje inyandiko z’intumwa ni ubutware bw’Umwuka Wera. Kandi Yesu yavuze ko azakora ibintu bibiri: “Ibyo ntabigishije, azabibigisha; kandi ibyo nababwiye mushobora kuba mwaribagiwe, azabibibutsa.” Bityo rero, inyandiko z’ivanjili ntizishingira ku kwibuka kw’abantu; zishingira ku kuri k’Umwuka Wera.

Ndibwira ko ari by’ingenzi kubibutsa ko Yesu yarenze ku mategeko y’ikibonezamvugo kugira ngo ashimangire ko Umwuka Wera atari “ikintu” ahubwo ari “Umuntu.” Ukurikije ururimi rw’Ikigereki, byari bikwiye ko akoresha ijambo ryerekana ikintu, ariko siko yabigenje; yavuze “We” [He mu Cyongereza]. Ni ingenzi cyane ko wumva ko Umwuka Wera atari ikintu gusa, ahubwo ni We, ni umuntu, kandi ugomba kugirana umubano nawe nk’umuntu.

Muri Yohana 16, Yesu agaragaza indi kamere y’ingenzi cyane y’Umwuka Wera.

“Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira.” (Yohana 16:13–14)

Umwuka Wera ahora ahesha Yesu icyubahiro. Niba uramutse uhuye no kwigaragaza k’umwuka bidahesha Yesu icyubahiro, ahubwo bigiha umuntu cyangwa ikindi kintu, ushobora guhamya neza ko atari Umwuka Wera. Umurimo w’ingenzi w’Umwuka Wera ni ukwerekana no guhesha Yesu icyubahiro. Bibiliya ivuga ko tugomba kugerageza imyuka, kandi ushobora kugenzuza ko ikintu gituruka ku Mwuka Wera niba gihesha Yesu icyubahiro. Niba bitabaye ibyo—nubwo cyaba kimeze neza cyangwa kigaragara nk’icy’umwuka, cyangwa cyavuzwe mu ijwi riranguruye—ntigituruka kuri Mwuka Wera, kuko Umwuka Wera ntazahesha undi muntu icyubahiro uretse Yesu. Najye ibi ndabyitondera. Mpora nigenzura, nibaza nti, “Ese mpesha Yesu icyubahiro, cyangwa ndashaka kwemeza abantu ko Derek Prince ari umuntu ukomeye?” Derek Prince ni umunyabyaha gusa wacunguwe n’ubuntu bw’Imana.

Mu rwandiko rwanjye rukurikira rw’inyigisho, tuziga ibisumbuyeho ku birebana n’imiterere y’Ijambo ry’Imana. Nzagufasha kumenya imbaraga zaryo zidasanzwe n’ingaruka rishobora kugira ku buzima bwawe.

1
Sangira