Mu rwandiko rwanjye ruheruka, twatangiye gusuzuma imiterere yo kwihangana. Twabonye ko haba kuri Pawulo (mu Baroma) no kuri Yakobo, kwihangana mu bigeragezo kubaka kamere nziza. Nuhagarara mu kigeragezo, bizahindura by’ukuri buri gice cy’imico yawe n’imiterere yawe. Bizaguhindura Umukristo wuzuye, utunganye neza mu mpande zose. Hazaba hasigaye ahantu hato cyane—niba hari ahahari—mu miterere yawe hazaba hatarakorwaho.

Nagaragaje kandi ko ibigeragezo bikomeye cyane bigira uruhare mu kubaka imyitwarire yacu bituruka cyane mu mibanire yacu n’abaturi hafi, ya mibanire irimo ukwiyemeza [commitment]. Iyo utari hafi cyane y’abandi cyangwa ngo mubane byimbitse, ushobora guhisha intege nke ziri mu miterere yawe. Ariko iyo winjiye mu mibanire ya hafi, isanzwe, yimbitse kandi aho intege nke zawe ziboneka, uba usabwa guhitamo hagati yo gusubira inyuma cyangwa kwemera kunyura mubyo Imana ishaka kukwinjizamo. Nemera ko nta kigeragezo gikomeye kigerageza imiterere yacu nk’Abakristo kiruta icyo imibanire ya hafi izana.

Muri iyi baruwa, reka dutangirane n’ijambo ry’Imana rivuga ku kwihangana kudatezuka, cyane cyane uko bijyanye n’umurimo w’Imana:

“Ni ukuri nakoze ibimenyetso byerekana ko ndi intumwa, mbikorera hagati yanyu nihangana cyane, ari byo bimenyetso n'ibitangaza n'imirimo ikomeye.” (2 Abakorinto 12:12)

Paulo avuga ko ikimenyetso cya mbere cy’umurimo wo kuba intumwa atari ibitangaza, ahubwo ari ukwihangana mu bigeragezo. Intumwa nyakuri ni iyo ikomeza guhagarara igihe abandi bose bacitse intege. Igihe Paulo yandikiraga Timoteyo ibaruwa ye ya kabiri, abantu bamushyigikiraga bari bari kugenda bagabanuka. Iyi ni yo baruwa ya nyuma Paulo yanditse, kandi birashoboka ko yayanditse mbere gato y’uko yicwa n’umuroma wicaga imbohe.

“Gira umwete wo kuza aho ndi vuba. Dema yaransigiriye kuko akunze iby'iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya. Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye.” (2 Timoteyo 4:9–11)

Ku ndunduro neza neza, bagenzi be bamusize muri gereza. Babuze iki? Kwihangana kudatezuka. Ni iki cyaranze intumwa? Kwihangana kudatezuka. Ibyo bibanziriza ibitangaza. Abantu bamwe bafite ibitangaza ariko ntibafite kwihangana kudatezuka.

Si “Niba” ahubwo ni “Iyo”

Ni ubuhe bwoko bw’ibigeragezo tuzanyuramo? Muri Matayo 13, Yesu atubwira umugani uzwi cyane w’umubibyi wasohotse ajyanye imbuto. Avuga ku bwoko butandukanye bw’ubutaka, aho buri bwoko buhagarariye umuntu utandukanye n’undi wumva Ijambo ry’Imana. Hari imbuto zimwe zaguye iruhande rw’inzira ntizinjira mu butaka—zifatwa n’inyoni. Izindi zaguye ku kāra kadafite ubutaka bwinshi [mu mabuye]. Izindi zaguye mu mahwa. Hanyuma Yesu akomeza asobanura ubwoko bw’umuntu buhagarariwe n’ubwoko bwa buri butaka. Nta kintu gikomeye kirimo; biroroshye cyane:

“Uwumva wese ijambo ry’ubwami ntarimenye, umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n’izibibwe mu nzira. Kandi usa n’izibibwe ku kāra, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe, ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha.” (Matayo 13:19–21)

Reba ijambo rito rihari: iyo. Yesu ntiyavuze ngo niba ibitotezo cyangwa amagorwa bizaza—yaravuze ngo iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa. Bizabaho rwose.

“Kandi usa n’izibibwe mu mahwa, uwo niwe wumva ijambo, maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere.” (Matayo 13:22)

Mu magambo yoroshye cyane, hariho ubwoko bubiri bw’ibigeragezo: igihe ibintu bikomeye cyane, n’igihe byoroshye cyane—icya mbere ni ugutotezwa; icya kabiri ni ubutunzi. Hari abantu batabasha kwihanganira gutotezwa. Hari n’abandi batabasha kwihanganira ubutunzi. Tugomba kuba dushoboye gutsinda ibigeragezo byombi.

Hari abantu bashobora gukomera no gukomeza kwizera igihe bari gutotezwa, ariko iyo Imana ibahaye umugisha—urugo rwiza, imodoka ebyiri, cyangwa se ubwato—bajya kwita cyane ku bintu byo muri iyi si kurusha uko bita k’ubwami bw’Imana.

Hari abandi bakira Ijambo ry’Imana bishimye cyane. Abantu beza rwose. Bahita bagaragaza umurava ku ijoro rya mbere bakijijwe, bagatanga ubuhamya bwabo, hanyuma bakabatizwa mu Mwuka Wera, bakavuga mu ndimi ndetse bagahanura. Nk’uko umugani ubivuga, baba basa n’inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro. Ariko nyuma y’amezi atatu, ntuba ukizi aho bari. Kuko bakimara kurenganywa n’ibigeragezo byaje, bahise bacika intege burundu. Ntibari bafite imizi. Bisa n’ibinteye ubwoba iyo umukristo mushya atangiye yihuta cyane. Ahubwo nagahisemo kubona agize ibyo arwana nabyo mu ntangiriro.

Igihe nakoraga nk’umushumba i Londres, kubona umuntu umwe abatizwa mu Mwuka Wera byabaga ari intsinzi ikomeye. Kandi nabonye ko muri buri bantu icumi babatijwe mu Mwuka, umwe ari we wahagararaga, abandi bose bagacogora. Kurwanywa kwari kwinshi cyane muri iyo minsi. Abantu barwanywaga, bagahangana ni bo washoboraga kwizera. Abahuye no kurwana kuri buri kantu kose mu rugendo ni bo batsinze ibigeragezo kandi n’ubu baracyahagaze. Nuko ujye wibuka ibi, ko uzageragezwa n’amakuba , kandi uzageragezwa no kugera ku bintu [success]. Ugomba gukomera mu byombi.

Tangira Ufite Imbaraga

Dore inama ebyiri Bibiliya iduha z’uburyo twashobora kugira kwihangana kudatezuka. Iya mbere ni uguhitamo kwiyegurira Yesu Kristo n’umutima wacu wose—nta gushidikanya na gato. Tekereza ku magambo Barinaba yabwiye itsinda ry’abakristo bashya mu mujyi wa Antiyokiya muri Siriya.

“Asohoyeyo kandi abonye ubuntu bw'Imana aranezerwa, abahugura bose ati “Mugume mu Mwami Yesu mumaramaje mu mitima yanyu”.” (Ibyakozwe 11:23)

“Kumaramaza mu mutima” ni ryo jambo ry’ingenzi. Umaramaza mu mutima wawe ko uzaguma ku Mana uko byagenda kose—Utitaye niba abandi babikora cyangwa batabikora. Nubwo inshuti zawe zitabikora, wowe uzabikora. Nubwo umuryango wawe utabikora, wowe uzabikora. Uko niko kumaramaza k’umutima. Uzakomeza kugendana n’Imana.

Mu Byakozwe n’Intumwa 14:22, tubona nanone Barinaba na Pawulo bagira inama abizera bashya mu yindi Antiyokiya, ari yo Antiyokiya yo muri Pisidiya, undi mujyi ufite izina rimwe.

“...bakomeza imitima y'abigishwa, babahugura ngo bagumirize kwizera. Bababwira uburyo dukwiriye guca mu makuba menshi, niba dushaka kwinjira mu bwami bw'Imana..’”

Biragoye cyane kubona indi nzira ijya mu bwami bw’Imana itari iyo kunyura mu mibabaro. Jya wibuka ko Ijambo ry’Imana rigaragaza ubwami bw’Imana mu buryo bubiri: hari ubwami buzaza (ubwo Yesu azazana kandi akabushyiraho), n’ubwami twinjiramo ubu. Ubu tuba mu bwami, ariko ni mu makuba menshi twinjira mu kubaho mu bwami. Birashoboka ko uzahura n’igitutu mu bice byose by’ubuzima bwawe. Kandi ushobora kwibaza uti, “Kuki ibi bimbaho?” Igisubizo ni uko Imana iri kugutegura kugira ngo uzabe mu bwami bwayo.

Hari igihe nibwira ko dufite inshingano zo kuburira abantu iyo baje ku Mwami, tukababwira ko niba bagiye kwinjira mu bwami, bazanyura mu makuba no kurenganywa. Ntekereza ko bidakwiye kubwira abizera bashya ko igihe baje kuri Yesu, ibibazo byabo byose bizakemuka, kuko kenshi na kenshi bitagenda gutyo. Ahubwo, kenshi uzisanga mu bibazo utari uzi ko binabaho.

Ihame rya kabiri ryo kwihangana kudatezuka rituruka mu murongo umwe nkunda cyane mu Byanditswe: Abaheburayo 11:27. Mose yakuriye mu Misiri kandi yari yaragenewe kuzaragwa ingoma nk’umwana w’umukobwa wa Farawo. Yari afite byose isi ishobora gutanga — amashuri , ubutunzi, n’icyubahiro mu muryango. Ageze ku myaka mirongo ine, yabiteye umugongo, ahunga Egiputa, maze imyaka mirongo ine ikurikira ayimara aragira intama nke mu butayu kure cyane. Mbega igeragezwa rikomeye ry’imiterere!

“Kwizera ni ko kwatumye [Mose] ava muri Egiputa ntatinye umujinya w'umwami, kuko yihanganye nk'ureba Itaboneka .” (Abaheburayo 11:27)

Muri uyu murongo umwe, tubonamo ishingiro ry’ukwihangana kudatezuka: kureba Itaboneka. None se, umuntu areba ate icyo atabasha kubona? Ni iki kimufasha kukibona? Igisubizo ni ukwizera. Ukwizera gufitanye isano n’ibitagaragara. Ukwizera ni ukwemera udashidikanya ibintu bitaboneka. Niba wowe nanjye tugomba gukomeza gushikama, isi itaboneka igomba kutubera impamo kurusha iyo tubona.

Ibaruwa yanjye ikurikira izasoza isomo ryacu k’ukwihangana kudatezuka. Mbere yaho, reka dusoze iri somo turebera hamwe igitabo cya 2 Abakorinto.

“Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w'Umwami ari ni ho haba umudendezo. Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw'Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk'ubw'Umwami w'Umwuka..” (2 Abakorinto 3:17–18)

Dusubira kuri iyo nsanganyamatsiko mu mirongo ibiri ya nyuma y’igice gikurikiraho, Pawulo aravuga ati: “'kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none ...” Iyo utekereje byimbitse ibyo Pawulo yanyuzemo, ayo magambo akwiye gutuma uhagarara mbere yo kwinubira imibabaro yawe. Yakubiswe inshuro enye, aterwa amabuye rimwe, arohama kabiri, asigwa ari uwo gupfa. Yihanganiye inzara, inyota, kwambara ubusa, urupfu, maze aravuga ati:

“Kuko kubabazwa kwacu kw'igihwayihwayi kw'akanya ka none kwiyongeranya, kuturemera ubwiza bw'iteka ryose bukomeye. Natwe ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby'igihe gito [si byo by’ukuri, ntibiramba; bisa n’iby’agaciro, bikurura, biteye amatsiko, bishishikaje, ariko si iby’iteka], naho ibitaboneka bikaba iby'iteka ryose.” (2 Abakorinto 4:17–18)

“Indorerwamo” mu gice cya gatatu ni Ijambo ry’Imana. Bibiliya ivuga ko igihe tureba mu ndorerwamo, Umwuka Wera atwereka ubwiza bw’Umwami, kandi tugahinduka tukamera nk’ibyo tubona. Ubona ibitagaragara mu ndorerwamo y’Ijambo ry’Imana. Ijambo ry’Imana ni indorerwamo yerekana ibitagaragara. Uko urushaho kurirebamo, ni ko Umwuka Wera arushaho kugira ubushobozi bwo gukorera muri wowe, akwereka ubwiza bw’Imana no kuguhindura ngo ube nk’ibyo ubona.”

2
Sangira