Uburyo bwo Kugenzura Ubuhanuzi

Derek Prince
*First Published: 2021
*Last Updated: April 2026
10 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Mu nomero yabanje y’amabaruwa yigisha ya Derek Prince, twatangiye urukurikirane rwacu rwo ku "Guhagarara Ushikamye" dusobanukirwa ko turi mu bihe bigoye - ibihe bigiye kugerageza kudatezuka kwacu. Ibi bihe bizadusaba kwiga guhagarara dushikamye muri Yesu Kristo.
Imbaraga zimwe zihariye tuzakenera gukuza muri twe ni ubushobozi buhanitse bwo kumva Imana neza no kuba abizerwa mu kumvira ibyo idusaba gukora. Uku gutahura bitugeza ku kibazo cy’ingenzi cy’ukuntu wowe na njye dushobora kurushaho gushishoza ku bijyanye n’umurimo w’ubuhanuzi urimo kuzamuka muri ibi bihe bidurumbanye.
Mu ijambo rimwe, tuzakenera kwiga Uburyo bwo kugenzura ubuhanuzi.
Ibipimo by'Isezerano Rishya
Bibiliya yerekana neza ko ubuhanuzi bwo mu Isezerano Rishya bugomba kugenzurwa. Muby’ukuri, nta nubwo byemewe mu Byanditswe Byera kwemera guhanura kutagengwa n’iri suzuma mu matorero yo mu Isezerano Rishya.
Muri ubu butumwa, ndashaka kwerekana amabwiriza y'ibanze kuri iyi nsanganyamatsiko, hamwe n’urutonde rw’andi mahame atandukanye yo kugenzura atangwa muri Bibiliya kubera iyi mpamvu.
Reka dutangire tureba ibintu rusange byerekeranye n'ubuhanuzi, duhereye ku 1 Abakorinto 14: 22b:
“… naho guhanura ko ntikwagenewe abatizera keretse abizera.”
Pawulo avuga ko guhanura mu Isezerano Rishya bidakoreshwa n'Imana mu kuvugana n'abatizera, ahubwo ni abizera. Iki ni ikintu cy’ingenzi cy’ibanze.
Kugenzura Ubuhanuzi
Muri icyo gice, Pawulo atanga amabwiriza asobanutse ku murongo wa 29 yerekeye gukoresha impano y’ubuhanuzi:
"N’abahanuzi na bo bavuge ari babiri cyangwa batatu, abandi babigenzure [cyangwa bashishoze]."
Pawulo aratwibutsa hano ko ubusanzwe abahanuzi badakora nk’abantu ku giti cyabo. Mu Isezerano Rishya, abantu bafite impano yo guhanura ni abagize umubiri wa Kristo. Bakora nk'ingingo z'umubiri. Bafitanye isano n’izindi ngingo - ntabwo ari abantu bakora bonyine.
Ku bijyanye n’uburyo bw’ibanze bwo gusuzuma no kugenzura ubuhanuzi, dukeneye kubaza: "Ese ni iby'Imana? Ese ni ukuri? Ese mu by’ukuri ni ikintu dukwiye kumvira cyangwa si ikintu dukwiye kumvira? ”Iki kibazo cyo kugenzura ubuhanuzi cyongeye kugarurwa mu 1 Abatesalonike 5: 19-21:
“Ntimukazimye Umwuka w’Imana, kandi ntimugahinyure ibihanurwa, ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza. "
Ntabwo tugomba kuzimya Umwuka Wera, kandi ntitugomba kwanga impano no kwigaragaza k’ Umwuka Wera nkuko abantu bamwe babikoze. Iyo umurongo wa 20 wongeyeho ngo, "Ntimugahinyure ibihanurwa," bishaka kuvuga iki?
Mu myaka myinshi y'uburambe mu bya Gikristo, numvise amagambo menshi agoretse, ahiye igishyiga, atagira umumaro avugwa yitirirwa ubuhanuzi. Kubera uko gukoreshwa nabi kwabagaho, natangiye kubona muri jye hazamuka ingabo ikingira igihe cyose numvaga umuntu atangiye guhanura. Nubwo nakomeje kuba maso kandi nkitonda mu bihe nk'ibyo, ntabwo nigeze niyemerera kubyita bibi. Ikirenze byose, igisubizo cy’ikibazo nticyari ukuzimya Umwuka Wera, ahubwo cyari, "Kugenzura byose; no gukomera ku cyiza ”(umurongo wa 21).
Amahame Icyenda yo Kugenzura Ubuhanuzi
Aha tugeze mu isomo ryacu, ndashaka gucukumbura amahame amwe n'amwe yo kugenzuza ubuhanuzi. Nk’uko umuganga akoresha ibizamini byinshi kugira ngo amenye ikibazo icyo aricyo, ni kimwe no kugenzura ubuhanuzi. Ntushobora gukoresha igipimo kimwe cyangwa bibiri gusa. Ahubwo, ndimo gushyiraho urutonde rw’ibipimo icyenda.
1. Ese burungura?
Ku gipimo cya mbere mu kugenzura ubuhanuzi, reka turebe mu 1 Abakorinto 14: 3:
"Ariko uhanura we abwira abantu ibyo kubungura n’ibyo kubahugura, n’ibyo kubahumuriza."
Kuri njye, aya magambo rusange yerekeye guhanura ni igipimo cy’ibanze. Ijambo ry'ubuhanuzi rigomba kuvuga ibyungura, ibihugura, n’ibihumuriza abizera. Ntirigomba kuba rivuga ibibi, ibisenya, cyangwa ibicira abandi imanza. Igihe cyose numvise ubutumwa bucira abantu urubanza, busenya, cyangwa buvuga ibibi, ntabwo mbwemera nk’ubuhanuzi bw’ukuri bw'Isezerano Rishya nshingiye ku busobanuro bwashyizweho ku murongo wavuzwe haruguru.
Mu myaka yashize, nabonye ingano y’ "ibisenzegeri" byatewe no gukoresha nabi ubuhanuzi. Nabonye ingo zasenyutse, amatorero acikamo ibice, kandi abantu ibyabo bibashiraho - mu bijyanye n'amafaranga ndetse no mu bundi buryo - binyuze mu gukoresha nabi ubuhanuzi. Ubuhanuzi ni igikoresho gikomeye cyane. Ariko iyo gikoreshejwe nabi, gishobora kuzana kurimbuka mu buzima bw’abantu.
2. Ese bwemeranya n'Ibyanditswe?
Tubona igipimo cya kabiri cy’ubuhanuzi dukurikije 2 Timoteyo 3:16:
"Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka."
Ubutware buherekeza Ibyanditswe Byera byose ni Umwuka Wera - kandi ntazigera yivuguruza. Mu yandi magambo, ikintu cyose cyatanzwe mu buhanuzi ntikizigera kirwanya inyandiko cyangwa umwuka w’Ibyanditswe Byera. Iki ni ikintu gikomeye.
3. Ese buha Yesu icyubahiro?
Igipimo cya gatatu kizanamo isano bufitanye na Yesu, dusanga muri Yohana 16: 13–14:
"Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. "
Umwuka Wera iteka aha icyubahiro Umwami Yesu Kristo. Ni ukuri ko ashobora guhishura ibizaza. Ariko iteka azabikora mu buryo bwo guhimbaza Yesu.
Rero, igihe cyose umuntu agusanze afite ubwoko ubwo aribwo bwose bwo guhishurwa cyangwa inyigisho nshya cyangwa ubuhanuzi, reba neza imyifatire yabyo byerekana k’Umwami Yesu. Ese ubutumwa buramushyira hejuru? Buramuhesha icyubahiro? Ese buha Yesu umwanya wa mbere Akwiye We wenyine?
4. Ese bwera imbuto nziza?
Igipimo cya kane cy’ubuhanuzi ni imbuto butanga - zaba nziza cyangwa mbi. Mu Baroma 14:17, Pawulo aravuga ati:
“... kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera.”
Nyamuneka birebe, gukiranuka kuza mbere. Kugaragaza umunezero n'amahoro byose byirengagije gukiranuka ni ibinyoma. Uko Imana ibikurikiranya ni ugukiranuka, amahoro, n'ibyishimo mu Mwuka Wera.
Rimwe na rimwe, abakristo bavuga ku Mwuka Wera mu buryo bworoheje ku buryo abantu bashobora kwibagirwa ko ari uwera. Abagalatiya 5: 22-23 haduha urutonde rw’imbuto z’Umwuka dukwiye kuba dushaka:
"Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. "
Niba ubuzima bwacu bugizwe n’iyi mico, nta mategeko atubuza gukora ikintu icyo aricyo cyose dushaka gukora. Ibyo si byiza se? Nta mategeko abuza izi mbuto - haba mu butegetsi ubwo ari bwo bwose cyangwa ku Mana. Iyo tuba muri ubwo bwami, wowe na njye twidegembya nk’inyoni.
5. Ese byabaye ukuri?
Igipimo cya gatanu kiroroshye rwose: Niba ubuhanuzi bwarahanuye ibyari bitaraba bukaba butarasohoye, ubwo buhanuzi ntabwo bwaturutse ku Mana. Gutegeka kwa kabiri 18: 20-22 havuga ibyo umuntu ashobora guhanura ntibibe. Ijambo ry'Imana rivuga mu buryo bworoshye kandi bufatika ko ubwo buhanuzi butavuzwe n’Uwiteka. Iyo Uwiteka aba yarabivuze, byari gusohora.
Hariho ibintu bivugwa mu Baroma 12: 6 aho abantu batangira neza, ariko nyuma bakarengera.
"Nuko kuko dufite impano zitandukanye nk’uko ubuntu twahawe buri, niba twarahawe ubuhanuzi duhanure uko kwizera [cyangwa igipimo cyo kwizera] kwacu kungana;…"
Hano hari ibintu bibaho rimwe na rimwe. Abantu batangira guhanura mu Mwuka, ariko noneho bikabashimisha cyane, bakuzura ubwibone, bakagira ishyaka, noneho bakarenga kubyo Umwuka Wera yabahaye. Nabonye ingero nyinshi aho ibi byabaye. Abantu ntibashakaga kubeshya, nta nubwo bari abahanuzi b'ibinyoma. Gusa barenze isi y’Umwuka basubira mu mubiri.
6. Ese bishishikariza kumvira Imana?
Noneho tugeze ku gipimo cya gatandatu, cy’ingenzi cyane. Wibuke ko igipimo cya gatanu cyari uko niba ubuhanuzi butasohoye, umuntu wahanuye ari umuhanuzi w’ibinyoma. Ariko, birashoboka gufata umwanzuro utari wo ko niba ubuhanuzi busohoye, umuntu wahanuye agomba guhita afatwa nk’umuhanuzi w’ukuri. Ariko ibyo ntabwo aribyo iteka.
Ahubwo, mu Gutegeka kwa kabiri 13: 1-5 tuburirwa kwirinda gusimbukira kuri uyu mwanzuro. Uko bimeze, niyo ubuhanuzi bwaba bukubiyemo ibivuzwe by’ukuri cyangwa guhishurirwa n’umwuka, niba buteza imbere kutumvira Imana, iryo jambo ntabwo ryaturutse ku Mana.
7. Ese buzana kubohorwa, amahoro, n’icyizere?
Dusanga igipimo cya karindwi mu 2 Abakorinto 3:17:
“Nuko rero Umwami ni we Mwuka, kandi aho Umwuka w’Umwami ari ni ho haba umudendezo. "
Umwuka Wera ntazana uburetwa cyangwa ngo atuzane mu bubata. Ibyanditswe Byera byerekana ko hari ibintu bitatu bitazanwa n’Umwuka Wera.
- Abaroma 8:15: "Kuko mutahawe umwuka w’ububata ubasubiza mu bwoba."
- 1 Abakorinto 14:33: “Kuko Imana itari iy’umuvurungano, ahubwo ari iy’amahoro.”
- 2 Timoteyo 1:7: “Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba.”
Ububata, urujijo n'ubwoba ntabwo biva ku Mwuka Wera.
8. Ese buzana ubuzima bushya?
Igipimo cya munani cyakuwe mu 2 Abakorinto 3: 6: “… naho Umwuka uhesha ubugingo.” Ubuhanuzi nyabwo butangwa n'Umwuka Wera iteka buzinjiza ubuzima bushya mu muntu cyangwa mu nama - kandi buzahuza n'imigambi rusange y'Imana.
9. Ese umwuka wawe uremeranya nabyo?
Igipimo giheruka giterwa n’umuntu uko abyumva, ariko kiremewe. Ugomba kwibuka ko ufite ikintu imbere muri wowe washyizwemo n’Imana kugira ngo kikuburire. Ibi tubibona byemejwe muri 1 Yohana 2:27:
“kuko gusīgwa mwasīzwe na we kuguma muri mwe, ari cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha, kandi nk’uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukaba ari uk’ukuri atari ibinyoma, kandi nk’uko kwabigishije mube ari ko muguma muri we. "
"Gusigwa" bivugwa muri uyu murongo ntabwo bihwanye neza n'umubatizo wo mu Mwuka Wera. Uku gusigwa gukorera muri twe mu gihe tugendera mu Mwuka. Iyo ugendeye mu Mwuka, hari ukumenya muri wowe imbere guhamya ukuri kandi kukanga ibiri ikinyoma.
Ubufasha buva ku Mana
Muri iyi nyigisho, natanze ibipimo umunani bifatika hamwe n’igipimo kimwe gishingiye k’uko umuntu abyumva ku giti cye. Niba uburiwe na Mwuka muri wowe ko hari ibitagenda neza, tangira gukoresha ibindi bipimo munani. Niba umuntu ahanura yibeshye, ibindi bipimo bizabigaragaza. Wongeyeho kuri ibyo, iki gipimo cyanyuma kizakuburira ku giti cyawe.
Urashaka guhagarara ushikamye muri iki gice cy’ubugenzuzi no kugenzura neza ubuhanuzi? Reka tubwirire Uwiteka icyo cyifuzo hamwe dusenga nonaha.
*Prayer Response
Urakoze mbere na mbere, Mwami, k’ubuyobozi bwawe muri iki kibazo cy’ingenzi. Ndifuza kwakira no kugenzura ubuhanuzi mu buryo buzamfasha kandi bwubaka kuri njye no ku bankikije.
Nyamuneka mfasha gukora neza muri iki gice cy’ingenzi. Mu Izina rya Yesu, Amena.
Kode: TL-L138-100-KIN