Imiterere Inesha Ibigeragezo

Derek Prince
*First Published: 2021
*Last Updated: April 2026
10 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Kuri benshi muri twe, iminsi iri imbere izagerageza ukwihangana kwacu. Ntizaba yoroshye. Nemera rwose ko ibiduhinyuza biri imbere bizaba ari ibigerageza imiterere [character] yacu n'ubudahemuka . Niba wowe nanjye tubashije gutsinda iki kigeragezo, tuzasohokamo tumeze nk’izahabu yageragejwe mu muriro.
Muri iyi baruwa nshaka kwibanda ku ijambo rimwe rukumbi rihuye n’iki kigeragezo. Iryo jambo ni ukudatezuka. Si ijambo rikunzwe cyane—kandi si iryoroshye gusobanukirwa. Ariko nemeza ko turi mu bihe aho birushaho kuba ngombwa cyane ko dusobanukirwa icyo bivuze kwihangana udatezuka.
Imico Ikenewe
Amwe mu magambo y’Icyongereza akoreshwa muri Bibiliya yitwa King James Version [ariyo Bibiliya yashyizwe mu Cyongereza bwa mbere] yahinduye ibisobanuro mu myaka amagana ishize iyo Bibiliya isohotse bwa mbere. Aho iyo Bibiliya ikoresha ijambo kwihangana “patience”, muri iki gihe twakoresha ijambo kudatezuka “endurance” . Kandi aho tuvuga kwihangana “patience”, iyo Bibiliya yakoresheje ijambo longsuffering, risobanura kwihanganira ibigeragezo igihe kirekire.
Kwihangana (cyangwa kwihanganira ibigeragezo igihe kirekire) ni ubushake bwo gukomeza kwihanganira abantu, ibihe, n’ibintu bibabaza utarakaye—ugakomeza kugira ituze kandi ntibigusaze mu mutwe. Ni indangagaciro ikomeye mu buzima bwa gikirisitu, kandi buri wese muri twe yakungukira byinshi mu kuyigira. Mu buryo bworoshye kandi butomoye, twese dukeneye kubasha kudatezuka.
Mu buryo rwo gutangira insanganyamatsiko yacu, reka turebe imirongo iri mu bice bibiri: Matayo 24 na Mariko 13. Buri kimwe muri ibi bice ni ubuhanuzi Yesu yavuze k’ubizaba biri mu isi mbere y’uko agaruka. Tubona byinshi mubyo Yesu yavuze bigaragara neza mu isi ya none. . Ariko intego y’iyi baruwa si ugusesengura ubuhanuzi. Ni ukwibanda ku miterere imwe Yesu yavuze ko tuzakenera kugira ngo tubashe guhangana n’ibi bihe.
Umuburo Usobanutse
Mu Cyanditswe cyacu cya mbere, Matayo 24:12–13, tubonamo umuburo usobanutse watanzwe na Yesu.
“Kandi kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja. Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.” (Matayo 24:12–13)
Reba neza hari ihuriro ridashidikanywaho hagati yo kuba ikigande [ubugome] no kubura urukundo. Iyo abantu batangiye kutubaha amategeko, batakaza n’urukundo.
Akenshi dutekereza urukundo nk’ikintu cyisanzuye kandi kiza gutyo gusa , kidakeneye amategeko cyangwa ikinyabupfura. Ibyo si byo. Urukundo n’ikinyabupfura biragendana.
Iyo ikinyabupfura n’amategeko bisenyutse, urukundo rurakonja. Ijambo “urukundo” rikoreshwa mu murongo wa 12 ni agape, risobanura by’umwihariko urukundo rw’abakristo. Yesu ntabwo yavugaga ko urukundo rw’ab’isi ari rwo ruzakonja, ahubwo yavugaga ko ari urukundo rw’abakristo ruzakonja.
Mu gihe turi hagati y’ibi bihe bikomeye cyane—aho ubugome bwiganje kandi urukundo rugenda rukonja—Yesu aravuga ati: “Ariko uzihangana akageza imperuka niwe uzakizwa .” Wowe nanjye tugomba kwihangana kugeza ku mperuka . Mu rurimi rw’Ikigiriki cy’umwimerere haravuga hati: “Uwahanganye akageza ku mperuka, ni we uzakizwa.”
Isura Iteye Agahinda
Muri Mariko 13:12–13, tubonamo uyu muburo usubiwemo :
“Umuvandimwe azagambanira mwene se ngo yicwe, na se w'umwana azamugambanira, abana bazagomera ababyeyi babicishe. Kandi muzangwa na bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.”
Iyi ni ishusho ikomeye kandi ibabaje y’ubugambanyi no gutenguhana bizaba byiganje, bikanagera no mu mibanire y’imiryango. Iri jambo rinavuga ko abakristo bazangwa n’abantu bose. Mu bihe byombi, inama itangwa ni imwe: kwihangana tudatezuka. Tugomba kwikomeza. Hari ubwo kwikomeza ari cyo kintu Imana igusaba gukora—kandi bishobora kuba umurimo uhoraho w’ubuzima bwawe.
Nahuye n’umumisiyoneri w’Umusuweduwa wari umaze imyaka myinshi akorera umurimo mu Bufaransa. Yambwiye uko yasuye gereza iri hafi ya Marseilles (Soma Mariseye) mu majyepfo y’u Bufaransa, aho Abahugenoti b’Abafaransa (Abaprotestanti bo muri icyo gihe) bari barafungiwe bazira ukwemera kwabo. Benshi mu bafungiwe muri iyo nzu y’imbohe yo munsi y’ubutaka ntibigeze basohokamo ari bazima. Uwo mumisiyoneri yavuze ko mu cyumba kimwe cy’iyo gereza, imfungwa yari yaranditse ku rutare rw’iyo nzu y’imbohe yo munsi y’ubutaka ijambo rimwe gusa: résister— ijambo ry’Igifaransa risobanura “gushikama” cyangwa “kuguma kucyo wiyemeje.” Ubwo ni bwo butumwa uwo mukristo yasigiye abandi bari kuzamukurikira. Mushikame kucyo mwiyemeje.
Ntumanike amaboko. Ikomeze. Witezuka. Nizera ko Imana iri kutubwira aya magambo uyu munsi. Ndasenga ngo Uwiteka, binyuze mu Ijambo rye, ahe imbaraga zikomeye mitima yacu kandi aduhe gukomera mu mwuka niba tutarabigira.
Imbuto z’Ibigeragezo
Reka noneho dutekereze ku mahame yoroshye cyane adufasha kubaka kwihangana kudatezuka.
“Nuko rero, ubwo twatsindishirijwe no kwizera, dufite amahoro ku Mana ku bw’Umwami wacu Yesu Kristo, wadushyikirije ubu buntu dushikamyemo ku bwo kwizera, ngo tubone uko twishimira ibyiringiro byo kuzabona ubwiza bw'Imana.” (Abaroma 5:1–2)
Twishimira ibyo ejo hazaza haduteganyirije. Ariko Pawulo akomeza avuga ko tutishimira gusa ibyo ejo hazaza haduteganyirije, ahubwo tunishimira n’ibyo ubu turi guhabwa—nubwo bitandukanye cyane.
“Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.” (imirongo ya 3–4)
Aho umurongo wa 3 ukoresha ijambo kwishimira , ijambo rikoreshwa mu Kigiriki risobanura kwishima, kwirata, cyangwa guhimbarwa. Kuki dukwiriye guhimbarwa mu mibabaro? Ni ukubera ibyo imibabaro itumarira.
Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Icyongereza ‘New American Standard’ buravuga buti, “Ibigeragezo bitera kwihangana; kwihangana kukazana kamere yageragejwe ikanesha; naho kamere yageragejwe ikanesha ikazana ibyiringiro.” Kwihangana kuduha kamere yageragejwe ikanesha. Ibi ni wo mutima wo kudatezuka mu bigeragezo— imiterere.
Twishimira (tukirata, tugaterwa ishema, cyangwa tugahimbarwa) mu mibabaro kuko imibabaro ari yo yonyine itera kwihangana—kandi kwihangana gutera kamere yageragejwe ikanesha. Mu buzima bwanjye bwose, nagendanye n’abavandimwe benshi, abagabo n’abagore, twasangiye ibihe bikomeye, kurwanywa, gusebywa, no kutumvikana—harimo no kutumvikana hagati yabo nanjye. Ariko uyu munsi, kuri njye, kamere yabo yaranesheje. Nzi ko nshobora kubizera. Mu bihe by’ubugambanyi no kuba ibigande, nshaka kumenya abo nshobora kwizera.
Jyewe se Bimeze Gute?
Icya mbere ariko, nshaka kumenya neza niba nshobora kwizerwa. Wowe nanjye tuzi neza igitutu cya buri munsi kitugerageza ngo twishakire ibyacu aho kureba ku bandi. Mbese ntitwakwicwa n’isoni icyo gitutu kiduteye kutizerwa no guhemuka ku bavandimwe bacu twiyemeje gufatanya mu Mubiri wa Kristo?
Muri uru rwego, reka turebe igice cya mbere cy’igitabo cya Abakolosayi:
“Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z'imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana, mukomereshejwe imbaraga zose nk'uko ubushobozi bwayo bw'icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,...” (Abakolosayi 1:9–11)
Ese ntibitangaje kumenya ko Imana ishaka ko wowe nanjye twuzuzwa ubwenge bwose bw'Umwuka no kumenya kose ibyo Imana ishaka? Pawulo atanga impamvu agira ati: “kugira ngo mugende nk'uko bikwiriye ab'Umwami wacu.” Twibuke ko iyo twuzuye ubumenyi bw’ibyo Imana ishaka, bigira ingaruka ku buryo tubaho. Binagira ingaruka no ku buryo twitwara mu bibazo.
Ni ikintu kimwe kwihangana igihe kirekire; ariko ni ikindi kidasanzwe kwihangana igihe kirekire ufite ibyishimo. Kugira ngo ubigereho bisaba kudatezuka no gukomera. Kwihangana no kudatezuka ni ibimenyetso by’imbaraga; si ibimenyetso by’intege nke.
Ni Isiganwa
Reka noneho turebe Abaheburayo 12:1:
“'Nuko natwe ubwo tugoswe n'igicucu cy'abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n'icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye.”
Aha, umwanditsi w’Abaheburayo abona ubuzima nk’isiganwa tugomba kwiruka. Ku murongo wa nyuma w’isiganwa, hari imbaga nini itegereje kureba uzatsinda. Iyi mbaga ni abera bose barangije urugendo rwabo, bakaba bahagaze aho biteguye kudukomera amashyi no kudushyigikira bahagaze ku mabaraza y’ijuru.
Aho avuga ngo, “mwiyambure ibibaremerera byose,” tugomba kubitekerezaho mu rwego rw’iri rushanwa. Uwiruka avana ibintu byose mu mifuka ye kandi yambara imyenda yoroshye, kandi itamugoye ishoboka. Ntiyikorera n’akantu na kamwe karemereye adakeneye. Tugomba kwibuka ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bitari ibyaha—ariko bikaba imizigo ishobora kuturemerera no kudusubiza inyuma. Bidutwara imbaraga zacu cyangwa bikadutera guta igihe n’ubwenge bwacu kuri byo.
Mwibuke ko ibi atari ukwiruka cyane hagufi. Ni isiganwa wiyemeje kandi ry’igihe kirekire. Kamere y’ingenzi usabwa ni ukwihangana kudatezuka. Abantu benshi batangira ubuzima bwa gikristo nk’aho ari isiganwa ry’akanya gato. Nyuma y’igihe gito, usanga bahagaze iruhande rw’inzira bahagira. Barushye cyane kandi bataranatangira neza isiganwa.
“...aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi,
kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda ...” (Umubwiriza 9:11)
Si umuvuduko cyangwa imbaraga bigira akamaro—ahubwo ni ukwihangana kudatezuka.
Kubakira Imiterere hamwe
Kimwe mu bizamini bikomeye byo kugerageza koko imiterere yacu ni ikizamini cyo kugira ubusabane bwa hafi kandi bwimbitse—nko mu itsinda rito aho uhura buri cyumweru n’abantu bamwe, mugasangirira hamwe ubuzima bwanyu. Nyuma y’igihe gito, utangira kubona neza mu buryo butanejeje ko hari ibice bimwe by’ubuzima bwawe bitigeze bigira icyo bikorwaho. Ubona ko igihe utari hafi cyane y’abandi cyangwa utari mu mubano wimbitse, washoboraga guhisha ibyo bice. Ariko iyo uri mu busabane buhoraho bwa buri cyumweru, bwa hafi kandi bwimbitse, ugira amahitamo abiri: kureka kubujyamo cyangwa gutunganya ubuzima bwawe.
Inshuti yanjye Bob Mumford yigeze kuvuga ati: “Tekereza ko hariho ibice icumi mu miterere yacu bigomba guhinduka. Wenda ushobora kwikorera kuri bitandatu muri byo. Ariko bine bisigaye bizasaba abandi bantu kugira ngo babikwereke.” Ntekereza ko ari urugero rwiza cyane.
Niba ntifunguriye abandi, nshobora kwibeshya ku bice bimwe na bimwe by’imico yanjye. Ariko ubusabane buhamye ntibumpa ayo mahirwe yo kwibeshya. Hari uwigeze kuvuga ko ubusabane n’abandi ari “ugukuraho igisenge, no gukuraho inkuta.” Ntitugira ikibazo cyo gukuraho igisenge, kuko Imana ibona binyuze no mu gisenge uko byagenda kose. Ariko se gukuraho inkuta no kwemera ko abantu babona ibiri mu buzima bwacu byo biragenda bite?
Nta kigeragezo gikomeye kigerageza imico yacu ya Gikirisitu nko kuba mu mubano wimbitse n’abandi bizera.
Mu ibaruwa yanjye ikurikira tuzakomeza gusuzuma iyi ngingo birushijeho. Ubu rero, reka dutekereze ku Byanditswe twasomye kandi dusabe Umwami adufashe kubaka kamere yo kwihangana kudatezuka. Mu gihe dusoza iyi baruwa, kuki tutafata umunota tukazana icyo cyifuzo imbere ya Yesu?
*Prayer Response
Mwami, nshaka gukuza imiterere myiza mu buzima bwanjye. Kuko ibyo bishobora gufata igihe kirekire, nasobanukiwe ko bisaba kwihangana kudatezuka kugira ngo mbigereho. Nyamuneka mfasha, Mwami. Suka ubuntu bwawe n’imbaraga zawe muri njye kugira ngo nshobore kurangiza uru rugendo. Amena.
Kode: TL-L137-100-KIN