Uburyo Wakwishimira Amahoro Y’ukuri Yo mu Mutima

Derek Prince
*First Published: 2014
*Last Updated: April 2026
11 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Ku mutima w’iyi nyito, "Kugereranya Ishema no Kwicisha bugufi," hariho itegeko ry’umwuka rihoraho rikora mu buzima bwacu bwose - rimwe rigengera icyarimwe isi yose. Muri Matayo 23:12 Yesu yavuze iri tegeko bwa mbere:
"Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uzicisha bugufi azashyirwa hejuru."
Iri tegeko ryongeye gusubirwamo kabiri mu Isezerano Rishya, igihe cyose rivugwa rivuye mu kanwa ka Yesu ubwe. Yesu yahaye agaciro gakomeye iri hame kandi yahoraga yibutsa abamwumva umurimo waryo mu buzima bwabo.
Icyangombwa Cy’ingenzi
Mu nyigisho eshatu zabanjirije iyi kuri iyi ngingo nasobanuye uburyo iri hame rikoreshwa mu busabane bwacu n'Imana. Kwicisha bugufi ni ikintu cy'ingenzi gisabwa mbere na mbere kugira ngo ugere ku Mana, hanyuma ugere no ku majyambere yose akurikiraho mu buzima bw'umwuka. Bibiliya ihora ivuga iti: “Mwicishe bugufi ... mwicishe bugufi.” Mu yandi magambo, ni ikintu tugomba gukora. Bituruka mu bushake kandi bigaragarira mu bikorwa bikwiye.
Mu gice cya 4 cy’uru ruhererekane ngiye kuvuga byunguyeho kuri iri hame, nerekana uburyo rikora mu mibanire yacu na bagenzi bacu dusangiye kwizera. Buriya, imyitwarire yacu ku Mana ikunze kugaragarira mu myitwarire yacu ku bantu. Ibi ni ukuri cyane cyane mu bijyanye no kwicisha bugufi - ntibigomba kugaragarira gusa ku Mana, ahubwo bigaragarira ku bantu.
Dukunze kwishuka mu bintu nk’ibi. Tuvuga ko dufite imyifatire iboneye ku Mana, nyamara mu buryo tubana na bagenzi bacu tukagaragaza imyifatire itandukanye rwose kandi idakwiye. Ukuri n’uko niba koko dufite imyifatire iboneye ku Mana, bizanagaragarira mu myitwarire yacu no mu buryo tubana n’abantu bagenzi bacu. Ariko niba imyifatire idakwiye ku bantu yigaragaje, ni ikimenyetso rero cyerekana ko imwe mu myifatire yacu ku Mana idakwiye.
Ibice Bitatu Bibidusobanurira
Muri iki kintu cyo kwicisha bugufi, ntitugomba gushyira mu bikorwa ihame mu mibanire yacu n'Imana gusa ahubwo no mu mibanire yacu na bagenzi bacu. Kwicisha bugufi bisabwa ahantu hatandukanye mu Isezerano Rishya. Reka turebe ingero eshatu, duhereye mu Bafilipi 2: 3:
"Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta."
Icyitonderwa, kwicisha bugufi bigaragarira mu gutekereza ko abandi bantu baturuta. Ni itandukaniro ryo kwikunda cyangwa kwifata uko tutari.
Igikurikiraho dusoma amagambo magufi ariko y'ingenzi mu Befeso 5:21:
“Mugandukirane ku bwo kubaha Kristo.”
Icyo bishatse kuvuga kirasobanutse neza. Niba koko dutinya kandi twubaha Kristo, bizagaragarira mu myitwarire yacu kuri mugenzi wacu. Ntabwo tuzagandukira Kristo gusa, ahubwo tuzagandukirana hagati yacu. Niba tuvuga ko tugandukira Kristo ariko ntitugandukirane, noneho ibyo tuvuga ko twumvira Kristo ntabwo bifite ishingiro.
Urugero rwacu rwa gatatu rw’ibyanditswe ni 1 Petero 5: 5:
"Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.'"
Nkunda gukoresha uyu murongo uburyo J.B. Phillips (umwe mu basobanuye Bibiliya mu Cyongereza) yawusobanuyemo, ati: "Muby’ukuri, mwese mukwiye kwita buri wese kuri mugenzi we kandi mukambara ukwicisha bugufi muri ‘rusange’ nk’umugaragu" (PHILLIPS). Mu Kigereki, ijambo ryasobanuwe nko kwambara rivuga cyane cyane gukenyera bivugwa k’ubwoko bw’agatambaro kakenyerwaga n’abacakara gusa. Mu yandi magambo, Petero aravuga ati: “Mwambare imyifatire y'umucakara kuri bagenzi banyu.” Ngubwo uburyo nyakuri bwo kwicisha bugufi.
Kwicisha Bugufi kwa Aburahamu Gutangaje
Reka turebe ingero ebyiri zerekana uko iri hame ryubahirizwa, zombi tuzikuye mu Isezerano rya Kera. Rumwe rukomoka mu buzima bwa Aburahamu, urundi rukomoka mu buzima bwa Yakobo. Turatangirira k’urugero rwo mu buzima bw’Aburahamu, rusobanura umubano wa Aburahamu n'imikoranire ye na mwishywa we, Loti. Inkuru tuyisanga mu Itangiriro 13: 5-17. Ni igice kirekire, ariko birafasha kureba kuri buri gace kacyo.
“Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n’amashyo n’amahema. Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana. Habaho intonganya z’abashumba b’inka za Aburamu n’ab’iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanani n’Abaferizi babaga muri icyo gihugu. Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe.' ”(Itangiriro 13: 5-8)
Hariho ikintu gikomeye kuri ayo magambo "turi abavandimwe." Ibyanditswe bivuga ko hari abandi bantu babaga muri icyo gihugu (Abanyakanani n'Abaferizi) bashobora kuba bari abanzi ba Aburahamu na Loti. Aburahamu rero yibukije mwishywa we ati: "Nk’abavandimwe, sibyiza ko dutongana." Ni iyihe mpamvu bagombaga kubana neza? Kuberako bari bafite abanzi bari gukoresha amacakubiri ayo ari yo yose yari kuba hagati yabo. Mbega ukuntu ibyo ari ukuri ku bantu b'Imana kw’isi muri iki gihe! Reka dukomeze inkuru kugira ngo turebe uko Aburahamu yitwaye kuri Loti.
“'Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.” Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n’i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y’Uwiteka, nk’igihugu cya Egiputa. Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana. Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanani, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu. Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane. Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba. Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose. Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika. Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.”. '”(Imirongo 9-17)
Muri iki gice tubona kwicisha bugufi gutangaje kwa Aburahamu. Kandi, ndashaka ko ubona ingaruka zikomeye z’uko kwicisha bugufi. Aburahamu yari mukuru; umuntu Imana yahisemo, umuntu ufite umuhamagaro udasanzwe, nyiri umurage. Loti yari mwishywa we wagendanaga nawe gusa, uko byari bimeze, yari mu munyenga wa Aburahamu.
Ariko, igihe kigeze ngo batandukane, Aburahamu ntabwo yafashe umwanya w’ubwibone. Ntiyavuze ati: "Ndi mukuru, bityo ndagira amahitamo ya mbere. Iki ni cyo nshaka. ” Yateye intambwe yantangaje cyane. Yahaye Loti amahitamo ya mbere gutyo gusa. Aburahamu yaravuze ati: “Ibyo uhitamo byose, nibyo bizaba ibyawe. Ndatwara ibisigaye. ” Uko si ukwicisha bugufi se? Nyamara mu mirongo isoza, tubona ibihembo byo kwicisha bugufi. Reka twongere dusuzume iyo mirongo.
"Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba. Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose…. Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.'”(Imirongo 14-15,17)
Nyuma gusa y’igikorwa cyo kwicisha bugufi nibwo Aburahamu yabonye umurage we. Kugeza icyo gihe yari ahagaze hagati mu murage, ariko Imana ntabwo yari yarawumuhishuriye by’ukuri. Imana yahisemo kuwumuhishurira nyuma gusa y’uko Aburahamu yicishije bugufi imbere ya mwishywa we aruta, Loti. Mbega ishusho y’igihembo cyo kwicisha bugufi! Biragaragara, Imana ireba ibikorwa byacu, ibona intego zacu, kandi ihora ikoresha iri hame: uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.
Yakobo Arunama
Urugero rwa kabiri rwo kwicisha bugufi rwakuwe mu buzima bwa Yakobo. Ndashaka kukwereka uburyo Yakobo atashoboraga gusubira mu murage we kugeza yicishije bugufi - atari imbere y'Uwiteka gusa, ahubwo n’imbere ya mukuru we Esawu.
Mu ikubitiro, Yakobo yari yarariganije Esawu uburenganzira bw'umwana w’imfura akoresheje amayeri mabi. Nyuma yaho yari yarabeshye nkana kugirango abone umugisha wa se - kandi ayo mayeri ntaho yari yaramugejeje. Kubera ibyo bikorwa byombi bidasobanutse kandi by’ubugome, yahatiwe guhunga umurage we nk’umuntu utorotse nta kindi ajyanye uretse inkoni mu ntoki ze. Imyaka makumyabiri yakurikiyeho yayimaze mu buhungiro, akora nk'umukozi wa nyirarume Labani. Ariko mu buhungiro no mu murimo we Imana yahaye umugisha Yakobo, imuha umuryango n’ubutunzi bukomeye. Igihe kimwe, Uwiteka abwira Yakobo ati: "Noneho igihe kirageze ngo usubire mu gihugu nasezeranije kuguha."
Yakobo akoranya abagore be, abana be n'imikumbi ye, arahindukira yerekeye iburengerazuba asubira iwabo. Ageze ku rubibi rw'igihugu yari yarasezeranijwe, yahuye n’ibintu bidasanzwe. Ibyanditswe bitubwira ko ijoro rimwe igihe Yakobo yari wenyine, umumarayika yarwanye na we - ndetse yarwanye na we ijoro ryose. Nyamara Yakobo yari akomeye muri we ku buryo marayika atashoboye kumutsinda. Amaherezo, umumarayika yarambuye urutoki rwe akora ku itako rya Yakobo, araritandukanya - maze bituma Yakobo ananirwa. Kubera iyo mpamvu, yahise yizirika kuri marayika maze amwingingira kumuha umugisha, marayika arawumuha. Ariko kuva icyo gihe, Yakobo yagendaga acumbagira. Uko gucumbagira bisobanura iki? Bisobanura iherezo ry’imbaraga zacu hamwe n’icyizere twifitemo. Ni ukwemera ko tudashobora gutera intambwe uretse gusa twishingikirije k’Uwiteka.
Nyuma y’uku guhura na marayika, Yakobo yagombaga guhura na mukuru we Esawu, wari hakurya y’akagezi. Yari yumvise ko Esawu aje kumusanganira n'abantu magana ane bitwaje intwaro, maze agira ubwoba. Yumvaga ariryo herezo rye, umuryango we n’ibintu byose yari afite. Ariko tubona ibyabaye muby’ukuri dusomye mu Itangiriro 33: 1-4:
“Yakobo yubura amaso, arebye abona Esawu azanye n’abantu magana ane. Agabanya abana, aha Leya abe, na Rasheli abe, n’inshoreke zombi abazo. Ashyira imbere inshoreke n’abana bazo, akurikizaho Leya n’abana be, basezererwa na Rasheli na Yosefu. Maze ubwe abarangaza imbere, yikubita hasi karindwi, arinda agera aho yegereye mwene se. Esawu arirukanka ajya kumusanganira, aramuhobera begamiranya amajosi, aramusoma, bombi bararira. ”
Urabona iyi shusho nziza? Hano hari Yakobo, umuntu wari ufite uburenganzira bw’umwana w’imfura, umugisha, umurage wose. Niwe wari warwanye na marayika ahura n’Uwiteka. Yari umuntu watoranijwe n’Imana. Ku rundi ruhande, uwaje kumusanganira, yari Esawu - umuntu wa kamere, umuntu wasuzuguye umugisha we, umuntu Imana itashoboraga kwemera kubera imyifatire ye mibi ku bintu by'umwuka. Nyamara igihe bahuraga, Yakobo, umuntu w’umwuka, yunamye inshuro zirindwi imbere ya mukuru we wahemukiwe.
Uwo mubare karindwi usobanura iki? Uvuga Umwuka Wera. Uvuga kwicisha bugufi bikorwa n'Umwuka Wera. Yakobo yari yarize isomo: yari yabonye ko ubwibone ntaho buzamugeza. Yari yicishije bugufi imbere ya marayika, ariko ibyo ntibyari bihagije. Noneho Yakobo yicisha bugufi imbere ya mukuru we. Kwicisha bugufi kwe byazanye kwiyunga na mukuru we kandi bimukingurira inzira yinjira mu murage Imana yamusezeranyije mu mutekano.
Turabona ko nubwo Imana yasezeranije umurage, Yakobo atashoboraga kuwakira kugeza igihe yicishije bugufi haba imbere y’Imana n’imbere ya mukuru we.
Intambwe Dukwiriye Gutera?
Reka nsoreze iyi nyigisho ku kibazo: Ese haba hari intambwe Uwiteka ashaka ko utera ukurikije ibyo umaze gusoma? Ahari, kimwe na Aburahamu, Umwami aragutegeka gusubiza wicishije bugufi kugirango wakire igice kinini cy'umurage wayo kuri wowe. Cyangwa birashoboka, nka Yakobo, ko hari ikibazo cyubwiyunge n’umuntu gitegereje intambwe yo kwicisha bugufi k’uruhande rwawe.
Ibyo aribyo byose, ndagutera umwete wo kubaza Uwiteka igisubizo ashaka ko utanga. Maze- uko bishoboka kose - utere intambwe akuyobora gutera.

*Free download
*This Teaching Letter is available to download, print and share for personal or church use.
Kuramo PDFKode: TL-L101-100-KIN