Kugereranya Ubwibone no Kwicisha bugufi (Intangiriro Ikomeza)

Derek Prince
*First Published: 2014
*Last Updated: April 2026
11 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
Muri uru ruhererekane rw'ibice bine ku nsanganyamatsiko yo kugereranya ubwibone no kwicisha bugufi, twize itegeko rihoraho, rigenga isanzure ryose ryavuzwe na Yesu muri Matayo 23:12:
“Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru. ”
Mu gice cya mbere cy'uru ruhererekane, nerekanye uburyo bwiza bwo kwicisha bugufi butangwa na Yesu Kristo. Duhereye ku cyubahiro cy'ijuru n'ahantu ho kungana n'Imana, Yesu yateye intambwe ndwi z’ikijyepfo zimanuka mu kwicisha bugufi (bisobanurwa mu Bafilipi 2: 5-8). Yiyambuye byose; Yafashe ishusho y'umucakara; Yaje iwacu "asa n'abantu" - nk'umuntu usanzwe; Yafashe isura y'abagabo bo mu gihe cye; Yicishije bugufi aba umuntu gusa, nta biro cyangwa umwanya wihariye w’ubuyobozi; Yihanganiye iherezo ry’abantu bose - urupfu; kandi amaherezo yapfuye urupfu rw'umugizi wa nabi rwo kubambwa.
Kubera ko Yesu yicishije bugufi rwose muri ubu buryo burindwi, Imana nayo yamushyize hejuru cyane y’ibindi byose biri mu isanzure. Imana yamuhaye izina riri hejuru y’andi ma zina yose, kandi Itegeka ko mu izina rya Yesu, amavi yose agomba gupfukama kandi ururimi rwose rugomba kwatura ko ari Umwami.
Mu gice cya 2 cy’uruhererekane, ni ngombwa kuri twe kubona ko nubwo iri tegeko ryo kwicisha bugufi ryerekanwe neza muri Yesu, iri tegeko nyine rikora neza kandi mu buryo butunganye mu buzima bwa buri wese muri twe nkuko rikora mu isanzure. Hariho ibyiciro bitatu by'ingenzi dukeneye gukurikizamo iri hame ryo kwicisha bugufi mu buzima bwacu bwite, ibyo byose tuzabisuzuma muri uru ruhererekane rw'inyigisho. Icyiciro cya mbere n’igihe tuza ku Mana bwa mbere. Icyiciro cya kabiri ni uko dutera imbere zijya mbere mu buzima bw’umwuka nyuma y’uko twageze ku Mana. Icyiciro cya gatatu ni mu gihe dusabana n’abakristu bagenzi bacu.
Muri iki gice - Kugereranya Ubwibone no Kwicisha bugufi, Igice cya 2 - tugiye kwibanda ku cyiciro cya mbere.
Kwicisha bugufi kugira ngo Tuze ku Mana
Nigute twicisha bugufi kugira ngo tugere ku Mana bwa mbere? Muri Matayo 18: 1-4, Yesu aduha ikitegererezo cy’umwana nk’urugero:
"Icyo gihe abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Umukuru mu bwami bwo mu ijuru ni nde?” Ahamagara umwana muto amuhagarika hagati yabo, arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru. Nuko uzicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru. '”
Bamwe mu bigishwa batekerezaga ko bari baramaze kugera mu bwami bwo mu ijuru. Ariko Yesu ati: "Ntabwo mwinjiye! Impamvu mutinjiye ni uko mutujuje ibisabwa. ” Ese ibisabwa byari ibihe? Mu gisubizo cye, Yesu yakoresheje iyo mvugo nyine “kwicisha bugufi.” "Umuntu wese wicisha bugufi nk'uyu mwana muto ni we mukuru mu bwami bwo mu ijuru."
Abantu bo mu gihe cya Yesu bari biteze ko yerekana umutegetsi runaka, umwigishamategeko runaka wize cyane, cyangwa umuntu w’ubutunzi bukomeye nk’urugero rwo kuba mukuru. Nyamara, Yafashe urugero rugaragara rw’intege nke no kwicisha bugufi: umwana muto. Yesu yaravuze ati: "Niba ushaka kwinjira mu bwami bwo mwijuru, ugomba guhinduka ukamera nk’uyu mwana muto."
Umubyeyi wese azi ko abana bato badatunganye! Ariko hariho ikintu kimwe k’umwana muto cy’ukuri kw’isi yose: umwana arigishwa. Abana ntibafite urwikekwe n’ibitekerezo bifunga ubwenge bwabo ngo bibabuze kwakira ibiri ukuri. Bakira ukuri batagombye kwerekana ko bari mu kuri cyangwa kwerekana ubuhanga bwabo.
Ni mu buryo nk'ubwo, tugomba natwe kwicisha bugufi. Tugomba kumera nk’umwana muto Yesu yahisemo nk’urugero rwiza rw’ubwoko bwo kwicisha bugufi ategereje.
Imana Ihitamo Uwicisha bugufi
Dukomeje gusuzuma akamaro ko kwicisha bugufi mu kuza ku Mana, reka dusome ibyo Pawulo avuga mu 1 Abakorinto 1: 26-29 ku byerekeye abantu Imana yahisemo. (Mvugishije ukuri, ni itsinda ry’abantu wumva bidashoboka!):
"Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi [Reba ahantu hatatu havugwa ngo si benshi - ab’ubwenge, abakomeye, habe n’imfura]. Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho, kugira ngo hatagira umuntu wirata imbere y’Imana. ”
Hariho ibyiciro bitatu by’abantu bigora cyane kwinjira mu bwami bw'Imana: abanyabwenge, abanyembaraga n’abanyacyubahiro. Ese Imana hari icyo ipfa n’ubwenge cyangwa imbaraga cyangwa kugira icyubahiro? Ntacyo rwose. Ikibazo nuko ayo ari amasoko atatu y’ingenzi y’ubwibone muri kamere muntu. Abantu bagira ubwibone kubera ubwenge bwabo, amashuri bize, ubuhanga, imbaraga, kuba bavuga rikijyana, umwanya bafite muri sosiyete cyangwa kuvuka heza. Ariko dore ikibazo: abibone ntibashobora kwinjira mu bwami bw'Imana.
Muri Luka 18, hariho ikiganiro kidasanzwe hagati ya Yesu n'umutegetsi runaka w’umutunzi. Umutegetsi w’umutunzi abaza Yesu ikibazo gikomeye cyane: “Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzaragwe ubuzima bw'iteka?” (umurongo wa 18). Reka turebe uko Yesu asubiza, duhereye k’umurongo wa 20:
"Uzi amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ” [Umutegetsi) Aramubwira ati “Ayo yose narayitondeye mpereye mu buto bwanjye.” [Kandi ndizera ko yamubwiraga ukuri]. Yesu abyumvise aramubwira ati “Noneho ushigaje kimwe: ibyo ufite byose ubigure uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire.” Abyumvise agira agahinda kenshi, kuko yari umutunzi cyane. Yesu amwitegereje aramubwira ati “Erega biraruhije ko abatunzi binjira mu bwami bw’Imana! Ndetse icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu zuru ry’urushinge, kuruta ko umutunzi yakwinjira mu bwami bw’Imana.” (Luka 18: 20-25)
Uburambe bwanjye bwo gutura mu gihugu cya Isiraheli imyaka itari mike bwaguye gusobanukirwa igitekerezo cya Yesu kuri uyu mutegetsi ukiri muto ukize. Mu rukuta rw'umujyi wa kera ku Irembo rya Jaffa i Yerusalemu, hari urugi runini rw'icyuma rufungwa buri joro izuba rirenze. Nta mpamvu n’imwe yari gutuma urwo rugi rukingurwa izuba ritararasa ku munsi ukurikiyeho. Icyakora, rimwe na rimwe wasangaga umugenzi uri ku ngamiya yagera ku irembo nyuma y'umwijima, ashaka kwinjira mu mujyi. Iyo byagendaga gutyo, hafungurwaga akaryango gato kari mu rugi runini rw’icyuma. Umuntu ushaka kwinjira yavaga ku ngamiya ye, agakura ibintu byose k’umugongo w’ingamiya, agapfukamisha ingamiya ku ngufu, hanyuma, ingamiya ikisesekamo bigoye cyane. Aka karyango gato se kitwaga gute? Kari kazwi nk'Ijisho ry'Urushinge.
Mu gusubiza umutware ukiri muto w’umutunzi, Yesu yasobanuye uko bimeze iyo umukire aje mu bwami bw'Imana. Agomba gushyira ku ruhande imitwaro ye yose - ibyo yiyitirira, ubwibone, kwishyira hejuru, ubwigenge - hanyuma agapfukama kugira ngo yisesekemo bigoye nabyo. Ariko, umukene utagize icyo atwaye mu ntoki ze uretse inkoni ashobora kunyuramo mu buryo bworoshye kurutaho. Icyo agomba gukora ni ukunama, akanyuramo akaba ageze imbere. Iryo rembo ni iry'abantu bose, baba abakire cyangwa abakene. Ariko akenshi bigora abakire kunyuramo kuruta abakene.
Gushyira Byose Kuruhande
Reka turebe ubundi buryo bumwe bwo kuza ku Mana twicishije bugufi. Ni inkuru ya Namani, umugabo wo mu Isezerano rya Kera wagerageje kwegera Imana mu buryo yikakaje agasanga bidakora. Amateka ye avugwa mu 2 Abami 5.
Namani yari afite amateka yihariye. Yarubahwaga cyane, umusirikare w'intwari, akaba n'umuyobozi w'ingabo. Ariko yari afite ikibazo kimwe: yari umubembe. Abantu bangahe bameze gutya? Basa nk’aho bafite byose - ariko hariho ikibazo.
Umwe mu baja ba Namani, umukobwa muto wo muri Isiraheli wari warafashwe bunyago, yabwiye shebuja ko aramutse ashoboye kwerekeza ku muhanuzi Elisa muri Samariya, ashobora gukira ibibembe bye. Namani rero ahabwa uruhushya n'Umwami wa Siriya, nuko arahaguruka afite italanto icumi z'ifeza (ni ukuvuga ibiro 340.194 by'ifeza), shekeli ibihumbi bitandatu bya zahabu (ibyo ni ibiro 68.039 bya zahabu) n'imyambaro yo gukuranwa icumi. Urabona, yari agiye kuza ku Mana nk’umuntu ukomeye! Igihe Namani yageraga muri Isiraheli, umuhanuzi Elisha yaravuze ati: “Nimumunyoherereze, azakira.” Dore iherezo ry’inkuru mu 2 Abami 5: 9–14:
"Nuko Nāmani araza, azana n’amafarashi ye n’amagare ye, ahagarara ku muryango w’inzu ya Elisa. Elisa aherako amutumaho ati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.” [Mbega igitutsi - Elisa ntiyaje no ku muryango byibura! Yohereje ubutumwa gusa.] Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati “Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe, ngo ankize. [Namani yari ategereje gusengerwa n’umuhanuzi ukomeye mu buryo bwihariye - Ikintu nyine cy’akataboneka.] Mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Fapa ntiziruta ubwiza amazi yose y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?” Nuko arahindukira, arigendera arakaye. Abagaragu be baramwegera baramubwira bati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagire uhumanuke.’ ” Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk’uko uwo muntu w’Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, arahumanuka. ”
Urabona icyitegererezo? Namani yagombye gushyira byose ku ruhande. Nk’uko ingamiya yiseseka muri iryo rembo rito, Namani yagombye gushyira ku ruhande amapeti ye, imyambaro ye y’akazi, ubutunzi bwe, umwanya we, icyubahiro cye. Yagombye kwiyambura imyenda no kwerekana uwo mubiri we wuzuye ibibembe. Ariko igihe yicishaga bugufi - igihe yumviraga byimazeyo akibira muri urwo ruzi inshuro zirindwi - nibwo yabonye ibihembo bye. Mbega ishusho nziza y’umuntu wagerageje kuza ku Mana mu buryo bwishyize hejuru, ariko akiga kwicisha bugufi akakira ibyo Imana yamusezeranije.
Itegeko ryoroshye
Wowe bimeze bite? Haba hari inzitizi y’ubwibone ihagaze mu nzira yo kuza kwawe ku Mana?
Mu gihe dusoza Igice cya 2 cy’uruhererekane ku Kugereranya Ubwibone no Kwicisha Bugufi, reka nkubaze ikibazo kitaziguye. Haba hari ikibazo cy’ubwibone gishobora kukubuza kuza ku Mana byuzuye? Niba aribyo, ndasaba cyane ko mu gikorwa cyoroheje cyo kwicuza, wunamira Uwiteka, ukicisha bugufi nk’uko Namani yabigenje, ukiyambura ikintu cyose cyakubuza umubano wawe n’Imana, maze ukamwegera wicishije bugufi.
Amakuru meza muri byose ni uko niwuzuza ibyo bisabwa byo kumusanga wicishije bugufi nk’umwana muto, Ategereje cyane kukwemera no kukwakira. Uremera gutera iyo ntambwe umugana nonaha?

*Free download
*This Teaching Letter is available to download, print and share for personal or church use.
Kuramo PDFKode: TL-L099-100-KIN