Insanganyamatsiko ivuga ku "Kugereranya Ubwibone no Kwicisha bugufi" ni ukuri ni insanganyamatsiko ngari. Izenguruka isanzure ryose - iva mu bihe bidashira, ikaza mu gihe, igakomereza nanone mu bihe bidashira - kuva mu ijuru kugera ku isi ndetse no mu muriro utazima. Nubwo bimeze bityo, nubwo iyi nsanganyamatsiko ari ngari cyane, inagera no mu buzima bwite bwa buri wese muri twe ku giti cye. Iri tegeko rihoraho, rigenga isanzure ryose, ryavuzwe na Yesu muri Matayo 23:12:

‍ ‍“Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.” (NIV)

Ibyiciro bitanu by’Ubwibone no Kwicisha bugufi

Mu gusubiramo amateka y’ubwibone mu isi yose, turareba ibyiciro bitanu by’ingenzi by’ubwibone no kwicisha bugufi.

Icyiciro cya mbere: Icyaha cya mbere cy’ubwibone

Icyaha cya mbere cyakozwe mu isanzure ryose ni icyaha cy’ubwibone cyakozwe n’umumarayika, ntabwo ari umuntu. Cyakorewe mu ijuru, ntabwo ari ku isi. Izina ry'uwo mumarayika ryari Lusiferi, uw’umucyo kandi urabagirana kandi ufite icyubahiro. Ariko kubera icyaha cye cy’ubwibone no kwigomeka kwakurikiyeho, yirukanwe imbere y’Imana. Ubwo nibwo izina rye ryahinduwe riba Satani: umwanzi, utumvira.

Icyiciro cya kabiri: Kurema

‍Icyo Imana yakoze kuri iki cyaha cya mbere cy’ubwibone ni ukurema ikiremwa kivuye mu mukungugu - Adamu, “umuntu.” Imana yunamye mu mukungugu kugirango ikore iki kiremwa. Yashakaga kuvanaho ishingiro ry’ubwibone iryo ariryo ryose ku bantu no ku biremwa byose.

Icyiciro cya gatatu: Kugwa

Ikibabaje, umuntu yashutswe na Satani, umwanzi, akora icyaha cy’ubwibone kimwe n’icyo we ubwe yakoze. Noneho, kubera icyaha cy’ubwibone, umuntu nawe yaraguye.

Icyiciro cya kane: Kwigira umuntu

Imana yari ifite gahunda yo gucungurwa k’umuntu waguye, kandi muri iyi gahunda Imana yaciye bugufi kuruta ubwa mbere. Muri Kristo, Yaramanutse igera ku rwego rw’ikiremwa-muntu cyaguye. Yabaye umwe n’ubwoko bw’abantu kugira ngo azamure umuntu amukure mu buzima bwe yaguyemo ajye ahantu ho gusabana n’Imana iteka ryose.

Icyiciro cya gatanu: Gucungurwa

‍Imana yabikoze ku buryo ibi biremwa byacunguwe - abacunguwe bo mu bwoko bwa Adamu - bizategekana na We ubuziraherezo mu mucyo w'icyubahiro cy'ijuru. Bazaba ibigaragariza isanzure ryose ko Imana ibikiye umwanya wo hejuru abo hasi kuruta abandi.

Unyuze mu byanditswe byose byerekana uko Imana ikorana n'ibiremwa byayo tubona iri hame: Ko Imana ishyira hejuru aboroheje kandi igacisha bugufi abibone. Uwishyira hejuru azacishwa bugufi, ariko uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.

Akamero k’Ubwibone

Kamere y’ingenzi y’icyaha Adamu yaguyemo, icyo yashutswemo na Satani, yari kimwe n’icyaha cya Satani ubwe. Cyari icyaha cy’ubwibone, kiganisha ku kwigomeka ku Mana.

Mu Itangiriro 3:5 Satani yazaniye ikigeragezo cye kiruta ibindi Adamu na Eva. Cyari iki? Kutumvira Imana no kurya ku mbuto z'igiti cyari hagati mu ngobyi Imana yari yarababujije. Satani, mu ishusho y’inzoka, yarababwiye ati:

"Kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi."

Impamvu yatumye Satani yigomeka mu ijuru ikubiye mu magambo yo kwishyira hejuru, "Nzaba nk’Isumbabyose." (Yesaya 14:14). Icyakurikiyeho, ikigeragezo kiruta ibindi cya Satani kuri Adamu na Eva cyari, "Nimurya kuri iki giti kimenyesha ikiza n'ikibi, muzamera nk'Imana - mureshye n'Imana." Ni impamvu imwe, itanga ingaruka mbi zisa - ubwibone bwazanye kugwa.

Noneho se, ubwibone bwifitemo akahe kamero? Ni ngombwa cyane ko tubona ibi. Nshobora kubivuga mu nteruro imwe yoroshye: Bene ubu bwibone buba bushaka kwigenga ku Mana. Ntabwo byari uguhakana ubusugire bw'Imana mu isanzure. Byari gusa icyemezo cya Adamu na Eva ku giti cyabo kivuga ko bashoboraga kubaho badafite Imana. Ntibari bakeneye Imana. Iyo bashobora kugira ubumenyi bw'icyiza n'ikibi, ntibari kuba bagikeneye kwishingikiriza ku Mana. Satani, mu kigeragezo cye, yashakaga kuvuga ko mu kwishingikiriza ku Mana kwa Adamu na Eva bari bari mu bucakara , umwanya utari ukwiye abantu b’ubushobozi nk’ubwabo. Ukurikije ibyo umushukanyi yavugaga, bashoboraga kubaho neza cyane kurutaho baramutse batishingikirije ku Mana.

Ipfundo ryabyo: Kwigenga

Intego y’iki kigeragezo ikusanyirijwe mu ijambo rimwe: kwigenga. Ni icyifuzo cyo kwigenga ku Mana. Ibyo, mubyo ukuri, ni ubwibone. Nyamara ni ubwibone bwa Satani - bwa bwibone nyine bwazanye kugwa kwa Satani. Kubw’ibyo, ubuzima ubwo aribwo bwose butabaweho mu bushake bwo kwishingikiriza ku Mana buba buyobowe n’ubwibone.

Ubu ni uburiganya bwihishe. Abantu benshi batabona ko ari abibone bashaka kubaho ubuzima bwabo badafite ubushake bwo kwishingikiriza ku Mana. Impamvu iherekeje ibyo ni ubwibone - kandi mu bwibone iteka havamo ikintu kimwe: kwigomeka n’ingorane.

Umugani w'Ubwibone

Muri Luka 12, Yesu avuga umugani w’umuntu wari ufite ikibazo cy’ubu bwoko bw’imyitwarire mibi ku Mana cyonyine - ubwoko bw’ubwigenge mu by’ukuri bw’ubwibone. Kereka gusa tumenye imiterere y’ubwibone mu gihe dusoma iyi nkuru, naho ubundi dushobora kubura ikosa nyaryo uyu mutunzi yakoze. Dore umugani:

"Nuko abacira umugani ati “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane, nuko aribaza mu mutima we ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’ Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n’ibintu byanjye. Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’ '”(Luka 12: 16–19)

Wigeze wumva abantu mu isi yacu ya none bavuga batya? Ibyo byerekana rwose imyifatire imenyerewe muri sosiyete muri iki gihe. Noneho reka tujye ku musozo w’umugani:

"Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’ [ hano rero niho Yesu yagize icyo abivugaho] “Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by’Imana.” 20–21)

Imana yise uwo muntu umupfu. Nyamara yakoze gusa ibyo abantu babarirwa muri za miriyoni mu mico yacu ya none iteye imbere bakora. Yiyitayeho. Mu buryo runaka, yari umunyabwenge. Yari igisonga cyiza. Yashoboraga kubona umusaruro mwiza uvuye mu murima we kandi igihe yamenye ko akeneye ububiko bunini, yashoboraga kubwubaka. Abantu benshi bashobora kumufata nk’umuntu wo kubahwa cyane, utekereza neza. Mvugishije ukuri, ashobora kuba ari umuntu ujya gusenga, yemerwa mu matorero menshi yacu ya none. Imyifatire imwe n’iyo iboneka muri miriyoni z’abakirisitu babyatura n’abajya gusenga muri iki gihe.

Ikibazo cyari ikihe? Kuki yiswe umupfu? Icyaha cye mu by’ukuri cyari ikihe? Dore igisubizo cyanjye: Yakoze nk’aho yigenga ku Mana. Ntiyigeze yemera ko yishingikirije ku Mana kubwo umwuka ahumeka ubwawo, ko byaturutse ku Mana kugira ngo imbuto ze zikure kandi zitange umusaruro, ko Imana ariyo imuha ubuzima n'imbaraga. Kuko ibintu byose mu buzima bwe, amaherezo yose yabikuraga ku Mana. Kuki yari umupfu? Kuberako yananiwe kubona cyangwa kwemera ko byose abikura ku Mana. Yagerageje kubaho nk’aho atari byo. Umuzi w'iyo myifatire ni ubwibone.

Icyifuzo cyo kwigenga ku Mana, ubwacyo, ni ubwibone. Isezerano Rishya risuzuma iki kibazo neza. Tubibona, urugero, muri Yakobo 4:

“Yemwe abavuga muti: “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mujyi uyu n'uyu tumareyo umwaka, tuhacururize twunguke!” Mwebwe habe ngo muzi n'uko muzaba mumeze ejo! Mbese ubugingo bwanyu ni iki? Mumeze nk'igihu kiboneka akanya gato kikaba kirayoyotse. Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti: “Nyagasani nabishaka tuzabaho maze dukore ibi n'ibi.” Nyamara ubu murirata ndetse mukirarira! Bene ubwo bwirasi ni bubi... ” (Yakobo 4: 13-16 Bibiliya Ijambo ry’Imana)

Ukwo kwirata ni ubwibone - icyifuzo cyo kwigenga ku Mana, gukora nk’aho Imana idafite ubutware nyabwo ku buzima bwacu. Ibi nabyo byavuzwe neza muri 1 Yohana 2:16:

"Iby'isi ni byo ibi: ibyo umubiri w'umuntu urarikira n'ibintu amaso ye areba akabyifuza, n'ukuntu yirata ibye. Ibyo byose ntibikomoka ku Mana Data, ahubwo bikomoka ku isi." (Bibiliya Ijambo ry’Imana)

Ubwibone bwirata bw’ubuzima ni ukubaho nkaho Imana mu by’ukuri ntacyo ivuze, kubaho nkaho Imana ntacyo ikubwiye, nta butware ifite. Ubwibone mu kamero kabwo ni ugushaka kwigenga ku Mana.

Icyitegererezo Cyuzuye cyo Kwicisha bugufi

Kugeza ubu, twarebye cyane cyane ku ruhande rubi rw'amategeko agenga isi yavuzwe na Yesu: “Uzishyira hejuru azacishwa bugufi” (Matayo 23:12). Noneho tugiye kureba ku ruhande rwiza rw'iri tegeko, ruvugwa mu magambo, ngo “Uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.” Icyerekanirwaho gikomeye kandi cyuzuye cyerekana uru ruhande rwiza gitangwa na Yesu ubwe. Muby’ukuri, itandukaniro riri hagati ya Satani (cyangwa Lusiferi) na Yesu rirasobanutse kandi riruzuye. Birebe muri ubu buryo: Lusiferi, ubu ariwe Satani, yashatse kwishyira hejuru ajugunywa hasi. Yesu, Umwana w'Imana, yicishije bugufi ashyirwa hejuru.

Ishusho yo kwicisha bugufi kwa Yesu yasobanuwe neza na Pawulo mu Bafilipi 2: 5-11. Ntekereza ko bifite icyo bivuze kuba uru rwandiko rwarandikiwe mu nzu y’imbohe. Mu gihe Pawulo yakoreshaga amasomo byasabye ko yiga mu buzima bwe bwite, yabonye icyitegererezo cyuzuye cy’aya masomo yari yarakoze mu buzima bwa Yesu. Muri iki gice Pawulo asobanura ukuri kubiri: kwicisha bugufi kwa Yesu no kuzamurwa kwe n'Imana Data byavuyemo.

Mbere ya byose, nkuko turi bubirebe ibisobanuro byerekana kwicisha bugufi kwa Yesu mu Bafilipi 2: 5-8, tubona intambwe ndwi zikurikirana zimanuka icyigepfo Yesu yateye - kuva aho areshya n'Imana kugeza aho apfa urupfu rw'umugizi wa nabi ku musaraba. Mu Byanditswe Byera, umubare wa karindwi ugereranya igitunganye cyangwa cyuzuye. Muri izi ntambwe ndwi rero zigana hasi, tubona kwicisha bugufi kwuzuye k’Umwami wacu Yesu.

Amagambo y’intangiriro, "Mugire wa mutima," byerekana ko ibintu byose bitangirana n’imyifatire, ntabwo ari igikorwa. Mbere ya byose, yari imyifatire ya Lusiferi y'ubwibone yateye igikorwa cyo kwigomeka. Yari imyifatire ya Yesu yo kwicisha bugufi yamugejeje k’ukumanuka kwe ajya hasi.

“Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.”

Reka turebe muri make kuri izo ntambwe zirindwi zimanuka. Intambwe ya mbere, Yesu yigize ubusa. Charles Wesley, muri imwe mu ndirimbo ze, yagize ati: “Yiyambuye byose uretse urukundo.” Yashyize ku ruhande akamero ke kose k'ubumana.

Yashyizwe hejuru cyane

Noneho umva icyo byabyaye. Ijambo rikurikiraho rivuga ngo ‘nicyo cyatumye’. Yesu ntiyigaragaje nkaho yiyangishije umwanya we nk'Imana, mu by’ukuri yarabiretse burundu. Kugira ngo abigarukemo, yagombaga kubibonera uburenganzira. Kandi kubikorera, Yarabikoreye - kubwo kwicisha bugufi kwe. Pawulo arabihamya mu Bafilipi 2: 9–11:

"Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe. ”

Reba intambwe ndwi z’ikijyejuru. Iya mbere, Imana yamushyize hejuru cyane. Ubwa kabiri, Imana yamuhaye izina riri hejuru y’andi mazina yose. Ubwa gatatu, Imana yategetse ko mu izina rya Yesu amavi yose agomba gupfukama. Bigeze aho, ahantu hatatu harasobanuwe. Intambwe ya kane, abari mu ijuru. Intambwe ya gatanu, abari ku isi. Intambwe ya gatandatu, abari munsi y’isi - buri gice cy’ibyaremwe byose. Intambwe ya karindwi, ya nyuma, ni uko ururimi rwose rugomba kwatura Yesu nk’Umwami. Wibuke iryo jambo nicyo cyatumye, Yesu yatsindiye uku kuzamurwa bivuye mu kwicisha bugufi kwe. Yabaye urugero rwiza rw'ihame: Uzicisha bugufi azashyirwa hejuru.

Gukora ko Kwicisha bugufi

Dukomeje n’imirongo ikurikiraho yo mu Bafilipi 2: 12-15, ndashaka ko mubona ko ijambo rya mbere nanone ari nuko rero. Hariho ubundi buryo bwo gukora kw’iri hame bukoreshwa mu buzima bwacu.

"Nuko [rero] abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi. ”

Ako kanya nyuma yo kuvuga k’ukwicisha bugufi kwa Yesu no kuzamurwa kwe kwanyuma hahita haza nuko rero. Ni iki kiri nuko rero? Ni ugukurikiza iri hame mu buzima bwacu. Nk’uko Yesu yicishije bugufi, niko bimeze no kuri twe. Niba dushaka kubaho ubuzima bwa gikristo kandi tugakurikiza icyitegererezo cye, natwe tugomba kwicisha bugufi. Kwicisha bugufi nicyo kintu cy’ingenzi cyo kuyobora ubuzima bwa gikristo neza nkuko Isezerano Rishya ribigaragaza. Ihame nk’iryakoze kuri Yesu rigomba gukorera no muri twe.

Hariho ibintu bitatu biva mu kwicisha bugufi byavuzwe na Pawulo muri iki gice. Icya mbere ni ukumvira. Pawulo yagize ati: “Ntimukumvire mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari.” Umuntu wishyira hejuru ntashobora kumvira. Ubwibone no kwigomeka ntibishobora na rimwe kujyana no kumvira. Ntidushobora kumvira Imana cyangwa abo Imana yaduhaye ngo batuyobore mu gihe habaye ubwibone no kwigomeka mu mitima yacu. Tugomba kwicisha bugufi kugirango twumvire.

Ikintu cya kabiri kiva mu kwicisha bugufi nuko bifasha Imana gukorera muri twe. Pawulo agira ati: "Imana ni yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira." Ubwibone ni inzitizi ku Mana mu gukorera muri twe. Imana ishobora gusa gukora ubushake bwayo mu bicisha bugufi. Igihe cyose dukomeje kwibona, kwiyemera, kwihaza - gushaka gukomeza kwigenga ku Mana - nta kuntu Imana ishobora gukorera muri twe. Ubwibone ni inzitizi ku gukora kw’Imana.

Ikintu cya gatatu kiva mu kwicisha bugufi ni cyiza cyane. Kwicisha bugufi bidutera kumurika nk'inyenyeri zo mu isanzure. Bituma ubwoko bw'Imana butandukana rwose n’abantu bo muri iyi si. Abantu bagaragara batandukanye, bidatewe n’ibyo bagezeho cyangwa ubushobozi bwabo bw’ubwenge, ahubwo bitewe no kwicisha bugufi kwabo. Icyo n’ikintu cyiza isi ibona gacye cyane muri iki gihe. Byanze bikunze bituma rwose ubwoko bw'Imana butandukana n’abandi iyo bugize kwicisha bugufi.

Isi iracura umwijima kurutaho hirya no hino impande zacu. “Imuri” nyinshi twabonaga ko zitumye dutekana zirimo kutuvanwaho. Ikintu cyiza cy’ikirere cy’ijoro nuko uko ijoro ryijima cyane, inyenyeri zirushaho kurabagirana. Uko niko Imana ishaka ko bigenda no kuri twe. Ariko urufunguzo ni ukwicisha bugufi.

15
Sangira