Abakiristo benshi bafite inzitizi mu buzima bwabo zitumabatabona gutunganirwa, kunyurwa, amahoro, gukira,n'imigisha itandukanye y'Imana. Guhera igihe cya Karuvarikugeza ubu, niba hariho inzitizi zibayeho hagati y’Imanan’umuntu, ziri kuruhande rw’umuntu, ntabwo ari ku ruhanderw’Imana. Ku rupfu n'izuka rya Yesu, inzitizi zose ku ruhanderw'Imana zavuyeho. Niba rero hari inzitizi izo arizo zosez’umwuka zibuza iterambere ry’umwuka - ikintu kigutangira;kugutesha umutwe; kikugumisha hasi; kikubuza umunezero,amahoro, kunyurwa, cyangwa kumva wuzuye uko ubikwiyekandi ubyifuza - inzitizi rero ziri ku ruhande rwawe ntabwoziri kurw’ Imana. Mu bunararibonye bwanjye, inzitizi imweikomeye cyane ku mahoro yuzuye no kuruhuka byuzuye niukutababarira.

Muri Matayo 18: 18–19, dufite icyo nise "imbaraga zuzuyez'itorero" - ahantu h’imbaraga zose n'ububasha bwose:

“Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru. Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. ”

Nizera ko iri ariryo torero ku rwego rw’agace gato: abizerababiri cyangwa batatu bayobowe n’Umwuka mu izina ryaYesu. Ahantu ho guhurira ni mu izina rya Yesu, kandi ubahuzani Umwuka Wera. Ubu ni ubuzima bw’agace gato kagizeitorero (akaremangingo k’itorero).

Mu buzima bw’umubiri ni ihame ko niba ubuzimabw’uturemangingo bwangiritse, umubiri urwara. Kandi nizerako ari kimwe no mu mubiri wa Yesu kristo, itorero. Nibaubuzima bw’uturemangingo bwangiritse, umubiri wosentushobora kuba muzima.

Muri utu turemangingo tw’ubuzima niho hari ibirema ubuzimabw’itorero bwose n’umutima n’isoko y’imbaraga zose. Ntaweukeneye imbaraga zirenze izasezeranijwe aho: “ababiri murimwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose,bazagikorerwa.” Ni iki kindi dukeneye kirenze ibyo? Imbaragazose zikubiye mu gushyira mu bikorwa uwo murongo.

Icyo nshaka kwerekana n’uko iri sezerano ry’imbaragarizengurutswe kandi ririnzwe n’uruzitiro, kandi ntushoborakwinjira keretse wujuje ibisabwa. Uruzitiro ndwita "imibaniremyiza." Nta muntu n’umwe waba uwo mu ruzitiro imbereatabana neza n’Imana n’abantu. Ku mirongo ya 15-17 y'icyogice, mbere gato y’uko Yesu atanga iri sezerano, yavuze icyogukora niba umuvandimwe wawe akubabaje:

“Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro.”

Akimara gutanga isezerano ryo mu mirongo ya 18–20, Yesuyakomereje ku kuvuga umugani w’umugaragu utababarira,atuburira ingaruka mbi zizatubaho nitunanirwa kubabariraundi mukiristo. (Reba imirongo 23-35.) Tubona uhereye ukoiyi mirongo itondetse ko ahantu hahishe imbaraga havugwahapfundikiwe n’imibanire myiza.

Umugaragu utababarira

Reka turebe neza uyu mugani w'ingenzi.

Umugaragu wa mbere uri mu mugani yarimo umwendaw’italanto ibihumbi icumi cyangwa, tubibaze mu buryo bw’ikigihe, yarimo shebuja agera kuri miliyoni 6 z’amadorali.Kubera ko atashoboraga kwishyura, yari ari hafi yo gutabwamuri gereza. Yingingira imbabazi za shebuja, wamubabariyenta kibazo umwenda wose. Ariko asohotse, abonaumugaragu mugenzi we wari amurimo amadolari 17(ukoresheje igipimo nk’icyambere).

Umugabo aramubwira ati: "Nyishyura."Undi aramusubiza ati: "simbishobora."Ati: “Ubwo rero, ngiye kugushyira muri gereza.”“Tegereza! Nzayabona amadorari 17. Nzishyura! ”Ati: "Oya, niba udashobora kwishyura ubu, jya muri gerezaubu nyine."

Birumvikana ko abandi bagaragu byababaje cyane,baragenda babimenyesha shebuja. Bati: "Uzi wa mugaraguwababariye miliyoni 6 z’amadorali? Yahise asohoka mu birobyawe, ahura n'umugaragu mugenzi we wari umurimo amadolari 17 atashoboraga kwishyura, nuko ajugunya uwomugabo muri gereza. ”

Bibiliya ivuga ko shebuja w'uwo mugaragu yarakaye cyane.Amaze kumuhamagara no kubaza uko byagenze, ati: “Wamugaragu mubi we!” (umurongo wa 32). Hanyuma atangaitegeko maze “amuha abasirikare (abica urubozo-muCyongereza) kugeza aho azamarira kwishyura umwendawose” (umurongo wa 34). Umurongo wanyuma ukagira uti:“Na Data wo mu ijuru ni ko azabagira, nimutababariramugenzi wanyu mubikuye ku mutima." (umurongo wa 35).Dushobora kubona ko umurongo wanyuma w’iyi nkuruugaragaza neza ko Yesu yavugaga abavuga ko ari abakiristo.

Reka nkwereke ibintu bibiri byumvikana: Icyambere,kunanirwa kubabarira abandi ni ububi (icyaha). Umwamiyaravuze ati: “Wa mgaragu mubi we!” Kutababarira ntabwoari icyaha gusa: ni ububi. Icya kabiri, umugaragu utababarirayashyikirijwe abica urubozo. Umwami aravuga ati: "Na Datawo mu ijuru niko azabagirira." Mukristo, niba utabikoraubikuye ku mutima, ngo ubabarire bagenzi bawe ibicumurobyabo (kugira nabi kose, ibikomere cyangwa ideni), UmwamiYesu yavuze ko Imana izakugirira nk'uko shebuja yagiriyeuwo mugaragu utababarira, ikaguha abagutoteza.

Nageze ku gusobanukirwa iki gice, kubera ko mu gihecy’umurimo wanjye wihariye, nasanze imbaga y’abavuga koari abakristo mu maboko y’ababatoteza- batotezwa mumwuka, mu bwenge, cyangwa mu mubiri. Maze ndibaza nti,Mana, ibi bishoboka bite? Aba ni abantu batabaza izina ryaYesu, bavuga ko bakijijwe kandi bakemera ko Yesu Kristo ariUmwami. Nyamara bari mu maboko y’ababatoteza. Bari mubiganza by'imyuka mibi - nta mahoro cyangwa umunezerobafite, babaswe n’ubwoba, ibitekerezo byabo ntibituje, kandibaza bansanga ngo babohoke. Aba ntabwo ari abantu bohanze y’itorero, ahubwo ni abo imbere mu itorero.

Uwiteka yarambwiye ati: "Bari mu maboko y'abatoteza kukonabashyikirije ababatoteza." Niba Imana yarashyize umuntuuwo ari we wese mu biganza by'abamutoteza, nta kiremwakiri ku isi gishobora kumukuramo. Nta n'umwe.Ababwirizabutumwa benshi baragerageza, kandi abandibantu benshi barimo gutera ababwirizabutumwa kugerageza,ariko ntibizabaho. Niba Imana yaragushyize mu biganzaby’abagutoteza, uzagumamo kugeza igihe wujuje ibisabwan'Imana kugira ngo usohokemo. Ushobora kubona agahengek’igihe gito, ariko ni ibyo gusa. Ntushobora kugira amahoronyayo, gutabarwa cyangwa kubohorwa kugeza igiheubabariye nta mananiza abantu bose wigeze ugirira inzikacyangwa kutababarira. Ibi nibyo Imana isaba bidahinduka.Nta yindi nzira wanyuramo.

Amasengesho n'imbabazi

Isengesho rya Data wa twese ni icyitegererezo ku bakristobose bizera. Yesu yabwiye abigishwa be igihe bamubazagauko basenga ati, “Nuko musenge mutya muti” (Matayo 6: 9).Iki ni icyitegererezo - si uko tugomba gukoresha amagamboamwe n’ayo neza neza, ariko amahame ntahinduka.

Yesu yatubwiye gusenga ati: “Utubabarire ibyaha byacu[cyangwa ibicumuro byacu], nk'uko natwe tubabariraabaducumuyeho [cyangwa abadukoreye ibyaha]” (umurongowa 12). Ibyo rero ntushobora kubihindura. Ufiteuburenganzira bwo gusaba imbabazi z'Imana gusa ku rugerorumwe n’urwo ubabarira abandi, ariko ntibirenga aho. Nibautababariye abandi, Imana ntikubabarira.

Iki nicyo gice cyonyine cy’isengesho rya Data wa twese Yesuyumvise ko ari ngombwa gutangaho ibisobanuro birambuye:"Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuruazabababarira namwe. Ariko nimutababarira abantu ibyahabyabo, na So nawe ntazabababarira ibyaha byanyu ”(Matayo6: 14-15). Ndashaka kubivuga neza kandi mbishimangiye ukonshoboye: Niba hari umuntu utigeze ubabarira - ntiwishuke -ntubabariwe n'Imana. Ngiyo isoko y’ibibazo byawe byose.Ntabwo ufite imbabazi zuzuye.

Muri Mariko 11, Yesu yavuze aya magambo atangaje ati:"Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musoziati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutimawe, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona”(umurongo wa23). Na none, nta mbaraga zirenze izo; ni izo mbaragadukeneye. Byongeye kandi, aragira ati: “Ni cyo gitumyembabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutimamwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona." (umurongo wa24). Uravuga uti, "Mbega byiza!"

Ariko buretse gato! Imirongo ikurikira igira iti: “Kandinimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi,mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarireibyaha byanyu. Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuruna we ntazabababarira ibyaha byanyu.” (umurongo wa25-26). Ibi birasobanutse rwose: Niba hari ikibazo ufitek’umuntu uwo ariwe wese, babarira. Noneho rero "ikintu icyoaricyo cyose upfa n’umuntu uwo ariwe wese" ntacyo bisigakandi ntawe bisiga.

Ndashaka ko ubona ko mu Befeso 1:7 gucungurwa bibana nokubabarira: “Ni we [Kristo] waduhesheje gucungurwa kubw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu.”Muyandi magambo, niba ibyaha byawe byose bibabariwe,ufite uburenganzira bwuzuye bwo gucungurwa; ariko nibahari agace k'icyaha katababariwe, ntabwo ufiteuburenganzira bwuzuye bwo gucungurwa. Niba ufiteuburenganzira bwuzuye bwo gucungurwa, satani ntabubasha agufiteho nta n’umwanya afite muri wowe. Ariko,niba hari agace muri wowe aho uburenganzira bwo gucungurwa budakurikizwa, satani arabizi. Niba hari icyahakitababariwe mu buzima bwawe, azi ko afite ikirego cyemewekuri wowe kandi ntushobora kumusohora. Ushoborakumutontomera, ushobora kumusimbukira, ushobora nokubwira umubwirizabutumwa agasenga, ariko niba afiteuburenganzira bwemewe n'amategeko bwo kuhaba, ntakintuna kimwe kizamuvanamo. Rero, ntushobora kugira gutabarwautababariye kubuntu "ikintu cyose upfa n’umuntu uwo ariwewese."

Igisabwa cya nyuma mu Isengesho rya Data wa twese niugusaba kubohorwa. Ubuhinduzi busobanuye neza bugirabuti: “udukize Umubi” (Matayo 6:13). Ariko nta burenganziraufite bwo gusenga iryo sengesho kugeza umaze gusengango, “Utubabarire ibicumuro byacu, nk'uko tubabariraabaducumuyeho.” Ikibazo cyo kubabarira kimaze gukemuka,nta kibazo kikiri mu gutabarwa. Wibuke rero, ko niba utari mumwuka wo kubabarira no kubigenderamo kuri buri muntu,satani afite uburenganzira bwemewe ku buzima bwawe.

== Amarangamutima n’ubushake ==

Abantu bamwe bashobora kuvuga bati: "Muvandimwe Prince,ntabwo numva nshobora kubabarira." Ngufitiye inkuru nziza -ntugomba kubyiyumvamo; ugomba kubihitamo gusa. Ntabwoari ikibazo cy’amarangamutima, ahubwo ni ubushake bwawe.Ibibwirizwa byinshi byo muri iki gihe birayobya rwose kukobireba ku marangamutima y’abantu, bityo ibyo bitanga byoseni amarangamutima. Ariko buri mubwiriza wese Imanayakoresheje mu guhindura ubuzima yabwirije ibyo kubushake bw’abantu. Finney yagize ati: “Nta kintunshishikajwe nacyo kindi uretse ubushake.” Ntugomba rerokumva ushaka kubabarira; ugomba guhitamo kubabarira.Niba uri umwana w’Imana wavutse ubwa kabiri, biri mububasha bwawe kubikora.

Yesu yahumekeye ku bigishwa be ati: "Abo muzababariraibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarirabose bazaba batabibabariwe.”(Yohana 20:23). Kandi, nibaugumanye icyaha cy’umuntu, ugumishwa mu cyaha cyawe,uboheshanyijwe umugozi n’uwo muntu. Ushobora kubawaratandukanye n'umugabo wawe hashize imyakamakumyabiri, ariko niba utaramubabariye,uracyamuhambiriyeho.

Ikintu gisekeje cyane cyigeze kumbaho rimwe mu materaniromato. Umugore yaje aho ndi arambwira ati: “MuvandimwePrince, ndashaka ko unsengera. Urabona, ntuye mu karereaho abandi bantu bose banywa inzoga. Turi umuryangoumwe wonyine mu gace utanywa inzoga. Ndashaka kuvamuri ako gace. "

Interuro yose yavugaga yarimo ijambo inzoga. Hashizeakanya ndamubwira nti: "Mushiki wanjye, urabibona ko uriumusinzi mu buryo butandukanye? Utwawe cyane n'inzogakimwe n’umugabo uri imbata yo kuzinywa! Wimukiye mukandi karere, sinizera ko ibintu byahinduka, kuko ikibazo kitarimu bantu, kiri muri wowe. "

Hanyuma mubaza kubyerekeye umugabo we, nti:"Waramubabariye?"Ati: “Yego. Ati: “Yajyaga anywa inzoga, ariko ubu yarakijijwe,kandi naramubabariye.”Naramusubije nti: "Ibyo ni byiza cyane." “Haba hari umuntuutigeze ubabarira?”Ati: "Ntabwo nashoboye kubabarira nyiri akabari!"Nti: “Yoo, ibyo ni bibi cyane. Niba udashobora kubabariranyiri akabari, Imana nayo ntishobora kukubabarira. "

Namusabye kwicara no kwiyemeza niba ashobora kubabariranyiri akabari cyangwa atabishobora. Mu minota igera kuricumi n'itanu aragaruka, ati: "Niyemeje."“Ugiye gukora iki?”"Ngiye kumubabarira."

Namuyoboye rero mu isengesho nti: "Mwami, mbabariye nyiriakabari nk'uko nshaka ko umbabarira." Igihe yasengaga iryosengesho asubiramo amagambo mvuze, umutwaro wewamuvuyeho. Asuhuza umutima cyane, maze atangira kurira.Amapfundo yarabohotse maze mu minota icumi yakurikiyehoasohoka aho hantu ahobera abantu bose. Mbega ibintubibaho! Ngahi tekereza uko byaba bimeze kwemerera nyiriakabari akakwangiriza ibintu byose! Kandi nyamara ibyobibaho cyane mu bantu benshi b’abakiristo.

Kubabarira biroroshye. Ni igikorwa cy’ubushake kivugishijweiminwa. Urabyiyemeza; ukabivuga; bikaba birabaye. Vugaizina ry’umuntu. “Mwami, mbabariye umugabo wanjye;Mbabariye umukwe wanjye. ” Vuga uwo ariwe neza. “Nk’ukonshaka ko umbabarira, Mwami, ndamubabariye.” Urabivuga,bikaba birakozwe. Ntusubire inyuma kongera kubikora. Nibaicyo kigeragezo kije, vuga uti: “Mwami, ku wa gatanunaramubabariye.” Byarangije gukemuka.

Niba wumva ugifite inzika, tangira gusengera umuntuwabigizemo uruhare. Ntushobora kugirira umuntu inzika nokumusengera icyarimwe. Mu gusenga, usimbuza ibibi ibyiza.

Niba ugomba kubabarirwa, Imana igusaba kubabarira abandi.Niba ushaka gusubizwa kw’amasengesho yawe, ugombakubabarira. Niba ugomba kubona umunezero, amahoro,hamwe no kugutunganirwa wagenewe kugira nk’umukristo,kubabarira bigomba kuba biri gukora mu buzima bwawe.Amahitamo ni ayawe! Ushobora guhitamo kwemererakutababarira kwangiza ubuzima bwawe, cyangwa ushoboraguhitamo, ukoresheje ubushake bwawe, kubabarira nokubohorwa.

49
Sangira