Iyo dutekereje k’umujyi munini-nka Miami [Umujyi wa Miami,uri muri Floride y'Amajyepfo muri Leta zunze Ubumwez’Amerika. Uruta u Rwanda inshuro hafi 4], ni nk’uwavuga ko iMiami hari amatorero (amadini) menshi atandukanye. Arikosinkeka ko aribwo buryo Imana ibibona. Nizera ko Imanaibona itorero rimwe gusa. Ikindi kandi, igitabo cy'Ibyahishuwekitubwira ko Yesu agiye kurongora Itorero - Umugeni we -kandi sinizera ko Yesu agira abagore benshi. Agiye kurongoraitorero rimwe gusa. Dushobora rero gutekereza ku matoreromenshi atandukanye, ariko Imana ibona itorero rimwe gusa.Igihe Pawulo yandikaga inzandiko ze, ntabwo yandikiyeitorero ry'Ababatisita ry’i Korinto, cyangwa Itorero rya BibiliyaIfunguye ry’i Roma (Church of the Open Bible), cyangwaItorero ry'Ivugabutumwa ryo muri Efeso. Iteka yandikiragaItorero ryo mu mujyi. Twarenze ibyo cyane uyu munsi, arikosinizera ko Imana yigeze ihindura ibitekerezo byayo.

Kubw’ibyo, ndizera ko ari ngombwa ko abayobozi b'amadiniyo mu mujyi cyangwa akarere runaka bamenya kubana.Biroroshye cyane guhinduka uwirebaho wenyine-gutekerezaku "itorero ryanjye" no kwibanda kuri iryo ryonyine. Ariko iyosi imyifatire ishingiye ku Byanditswe. Nizera ko dukwiyekubona buri wese nk’abakuru b’itorero rimwe basangiye.Kimwe mu bintu by'ingenzi bigize imiterere ya gikristogihishurwa binyuze mu kwibaza umwanya umusaraba ufitemu buzima bwa buri wese muri twe. Mu Bagalatiya 2:20Pawulo ashyiraho ibipimo.

“Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jyeuriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. "

Nibaza niba aribyo kuri mu buzima bwanjye. Kuberako ubwoaribwo burinzi bwonyine. Mu Bagalatiya 5:24 Pawuloarakomeza:

"Aba Kristo Yesu [abari muri Kristo] babambanyekamere, n’iruba n’irari byayo."

Hano hasobanura aba Kristo mu byukuri abo aribo. Ntabwoivuga ko ari ab'Itorero rya Open Bible Church cyangwa ariAbabatisita cyangwa abaperesibiteriyani cyangwaabagatolika. Ikimenyetso cyonyine cy’abantu ba Kiristo ni uko babambye imibiri yabo.

Noneho mu Baroma 6: 6, Pawulo ati "umuntu wacu wa kerayarabambwe." Icyo cyari ikintu Imana yakoze. Ariko muBagalatiya 5:24, avuga ko ari ikintu ugomba gukora. Ugombagutera imisumari muri kamere yawe y’icyaha. Kandikubambwa buri gihe birababaza. Nta kubambwa kutababaza.

Ibipimo by'Imana

Tumaze kumenya ko imiterere ituruka gusa mu musaraba,reka turebe ishusho y’imiterere Imana itegereje. Iboneka muriZaburi ya 15.

"Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby'ukuri nk'uko biri mu mutima we. Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y'umuturanyi we. Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Ariko abatinya Uwiteka arabubaha. Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza. Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero, Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza. Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa."

Umurongo wambere ni ikibazo, naho zaburi isigayeiragisubiza. Dawidi yanditse ibintu birindwi biranga abantubazatura ku musozi wera w’Imana. Niba tugiye kuhatura,dukeneye ibyo bimenyetso. Reka turebe izi ngingo zerekeyeumuntu uzatura ku musozi wera w’Imana-twibuke ko ibyobyakozwe n’ubuntu, ubuntu bufite imirimo / ubuntu bukora.

Umuntu ugendera mu bitunganye. Ibikorwa bye birakwiriye mu maso y'Imana.

Umuntu ukora ibyo gukiranuka. Ntabwo abibwiriza gusa, arabikora. "Avuga ukuri kuri mu mutima we." Ibiva mu kanwa nibyo afite mu mutima we. Ntavuga ikintu kimwe n'umunwa kandi afite ikindi kintu mu mutima we.

Umuntu utabeshyeresha abandi ururimi rwe. Ntavuga nabi abandi bantu badahari. Byaravuzwe ko abakozi benshi b'Abakiristo bakomeretse bafite ibikomere by'ibyavuzwe badahari.

Umuntu utagirira nabi umuturanyi we. Ni umugwaneza kandi ntarenganya.

Ntashyushya inkuru y'umuturanyi we. Niba umusanze ugiye kumubwira ikintu kibi kuri mugenzi we, ntazagutega amatwi. Ntazabyakira. Iyi ni imwe mu ngingo z'ingenzi z'imyitwarire ya gikristo.

Mu maso ye umuntu mubi nta gaciro abona arahinyurwa. Ntacira bugufi ababi. Umuntu ashobora kuba akomeye cyane mubya politiki cyangwa no mu itorero, ariko niba ari umuntu mubi, uyu muntu ntaha agaciro ibyo avuga.

Umuntu wubaha abatinya Uwiteka. Aha icyubahiro abana b'Imana bose. Yubaha ndetse n'abashobora kuba bagaragara nk'abadakomeye.

Umuntu urahira n'iyo byamugirira nabi ntiyivuguruze. Niba yiyemeje ikintu, aracyizirikaho - kabone niyo byagaragaye ko bitari bumugwe neza.

Umuntu udakoresha amafaranga ye kubona inyungu zirenze. Ntabwo yishyuza inyungu umuntu yagurije amafaranga.

Umuntu utakira ruswa ngo arenganye inzirakarengane. Ntushobora kumwishyura ngo agire ikibi akorera inzirakarengane.

Mu gusoza hagira hati: "Ugenza atyo ntabwoazanyeganyezwa." Umuntu nk’uyu ntahungabana. Iyabaabakuru b’Itorero bose bari bameze batya, nta kibazo cyarikuba mu Itorero. Nizera ko ibi aribyo bimenyetso birangaimyitwarire ya gikristo. Turamutse dukurikije izi ngingo icumidushobora kurandura ibibazo by’imyitwarire mu Itorero.

Reka turebe Abakolosayi 3: 3-5 maze tuhajye ibwina.

“Kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza. Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana. "

Kristo ni ubuzima bwacu. Ni ubuzima budashoborakurimburwa. Ntibushobora kuzimywa. Ntibutsindwa kandibuzakomeza ubuziraherezo. Pawulo yongeraho ati: “Nukononeho mwice ingeso zanyu z’iby’isi.” Muyandi magambo,ugomba kuzigumisha zipfuye. Ntabwo ari ikintu gikorwarimwe gusa, ahubwo ni ubuzima bw’umwifato uhoraho.

“Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n’urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n’impuhwe, musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima. Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi. "

Hano mu Bafilipi 2: 1-4, Pawulo asobanura imyifatire yacuniba dushaka gukomeza ubumwe mu mubiri wa Kristo.Akoresha amagambo menshi atandukanye, ariko harihoijambo rimwe rikubiyemo byose: kwicisha bugufi. Ngurwourufunguzo rw’ubumwe. Imigani 13:10 hagira hati “Ubwibonebutera intonganya gusa” . Birumvikana rero ko ikinyuranyocy’ubwibone-kwicisha bugufi-cyaba igisubizo cy’intonganya.

Bibiliya ntiyigera ivuga ko Imana izaducisha bugufi. Bibiliyaihora itubwira kwicisha bugufi ubwacu. Ntabwo ari ikintuImana izadukorera. Ni ikintu tugomba kwikorera ubwacu.

Pawulo yavuze kandi ko nta kintu na kimwe cyakorwabinyuze mu kwifuza kwikubira. Njye mbona, kwifuzakwikubira aricyo kibazo kimwe gikomeye cyane mu Itorero.

Mfite inshuti, ni umwanditsi w'ikinyamakurucy'iby’iyobokamana muri Amerika. Mu myaka mike ishize,naramubwiye nti: “Ingingo nyinshi zo mu kinyamakuru cyaweni nziza. Ariko nyuma yo gusoma amatangazo arimo numvankeneye kwiyuhagira, kuko byose ni ukwishyira imbere. "

== Ni iby’Umuntu ku giti cye ==

Ubukristo bujyanye ahanini n’imibanire myiza, ntabwo aridogitirine [inyigisho] nziza. Ubutumwa Bwiza ntabwo ariurutonde rw’amategeko. Ntabwo ari amagambo yerekeyeImana. Ntabwo bizanwa no kumenya byose kubyerekeyeImana. Intego y'Ubutumwa bwiza ni umubano mwizan'Imana. Imyigishirize y’Ubutumwa Bwiza idatanga ibyo niakaga.

Muri Matayo 18: 15-17, Yesu avuga uburyo bwo gukomezaumubano mwiza n’abandi.

“Mwene so nakugirira nabi, ugende umumenyeshe icyaha cye mwiherereye, nakumvira uzaba ubonye mwene so. Ariko natakumvira umuteze undi cyangwa babiri, ngo ‘Ijambo ryose rikomere mu kanwa k’abagabo babiri cyangwa batatu.’ Kandi niyanga kumvira abo uzabibwire Itorero, niyanga kuryumvira na ryo, azakubeho nk’umupagani cyangwa umukoresha w’ikoro."

Harimo rero intambwe eshatu. Sanga mwene so ari wenyine.Niba wowe wenyine nawe mushoboye kubikemura,ntukeneye kujya kure. Ariko niba udashobora kubikemura,noneho fata abatangabuhamya babiri cyangwa batatu bizewekugira ngo habeho ibihamya by’ibyavuzwe. Niba ibyo nabyobitabikemuye, noneho ukizane imbere y’itorero ryose. Ibyoitorero rizavuga byose bigomba gukorwa. Niba atumviyeitorero, ntuzongere kumufata nk’umukristo mugenzi waweukundi. Yatakaje uburenganzira bwo kwitwa umukristo.

Ibyo biha itorero agaciro kanini. Nkunze kwibaza nibaamatorero amwe yaba afite uburenganzira bwo gukora beneibyo. Yesu akomeza ku murongo wa 19 na 20:

"Kandi ndababwira yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo. "

Mu kigereki, "kwemeranya" ni ijambo ry'umuziki. Riduhaijambo "injyana [simphony]." Rivuga guhuriza hamwe. KandiYesu ati: "Niba babiri muri mwe bashoboye guhuriza hamweku isi basaba ikintu icyo aricyo cyose, icyo basabye cyosekizabakorerwa." Ntabwo ndi umucuranzi, ariko nzi ko guhuzamu jyana bigoye cyane. Nabonye imibanire ya gikristo yari irihafi yo guhuza. Ntekereza ko Imana ifunga amatwi yayo muijuru.

Ushobora kuba wabibonye ko nasimbutse umurongo wa 18.Reka tuwurebeho nonaha.

“Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru."

Ubwo ni ubutware buhebuje! Mu buryo bumwe, ubutwarebw’ijuru bwaraduhawe nk’abizera. Ariko reba neza, nitwetugomba kubikora. Numvise kenshi abakristu basenga Imanango ihambire cyangwa ibohore ikintu. Ariko ntabwo aribyoBibiliya ivuga. Imana iravuga iti: “Mubihambira mu Izinaryanjye.” Ni twe ubwacu tugomba kugira kwizera n'ubutwaribwo kubikora. Noneho, iyo twabihambiriye ku isi, biba bimazeguhambirwa mu ijuru.

Mu myaka myinshi nabonye abakristu benshi bakorera Imanabafite umutekano muke kuko umutekano wabo uterwa n’ukobyagenze neza. Mfite imyumvire itandukanye n’iyo cyane mubuzima. Kuri njye, kugenda neza kw’ibintu ni ugushimishaData. Kandi umutekano ni ukumenya ko nkunzwe na Data.Ntekereza ko aribyo Ubutumwa bwiza bugamije gutanga. Burimushumba wese wo mu mujyi aramutse afite intego nyamukuru yo gushimisha Data, nta guhangana kwabaho.Ntabwo habaho amarushanwa.

Nizera ko aribwo buryo Imana ishaka ko tubaho. Nizera ko ariigisubizo cy’ikibazo cy’imyitwarire ya gikristo. Nibadutunganyije umubano wacu na Data, indi mibanire yoseyatungana.

15
Sangira