“Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.” (1 Abatesalonike 5:23)

Pawulo arasengera aba bakristo abasabira kwezwa rwose kandi agaragaza ibice bitatu bigize imiterere y’umuntu yuzuye: umwuka, ubugingo n’umubiri.

Itandukaniro riri hagati y’ibi bintu bitatu bigize imiterere yacu ntabwo ryumvikana kenshi ku bakristo benshi. Nyamara Bibiliya iduha indorerwamo idasanzwe yerekana imiterere yabyo n’uburyo bikorana hagati yabyo, ikanatwereka uburyo buri cyose kigenewe gukora. Kunanirwa gukoresha iyi ndorerwamo bidushyira mu kaga ko gucika intege cyane muri twe imbere n’akaduruvayo.

Mu kurema umuntu kwa mbere Imana yaravuze iti: "Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe." Ishusho ivuga uko umuntu agaragara hanze. Mu buryo butandukanye ku kindi kiremwa icyo ari cyo cyose, umuntu agaragaza ishusho y'Imana hanze inyuma. Byari bikwiye rero ko igihe Umwana w'Imana yazaga gutura ku isi, yari mu ishusho y'umuntu, atari iy’ikimasa cyangwa inyenzi atari no mu ishusho y’ibinyabuzima bimwe na bimwe byo mu ijuru, nk’umuserafi.

Gusa, bivuga imiterere y’imbere mu muntu. Ibyanditswe bivuga ko Imana ari imwe mu butatu: Data, Mwana na Mwuka. Mu buryo bumwe, igaragaza umuntu nk'ugizwe n’ubutatu, agizwe n'umwuka, ubugingo n'umubiri.

Inkuru yo kuremwa k’umuntu igaragaza uburyo kamere ye y'ubutatu yabayeho: Uwiteka Imana irema umuntu mu mukungugu wo hasi, imuhumekera mu mazuru umwuka w’ubugingo, umuntu ahinduka ubugingo buzima.

Umwuka w’umuntu waturutse k’umwuka w’Imana yamuhumekeyemo. Umubiri we wakozwe mu ibumba, uhinduka umubiri w’abantu ufite inyama. Ako kanya ahinduka ubugingo buzima.

Ubugingo bwaremwe rero ni inarijye, imiterere bwite ya buri muntu. Ubusanzwe busobanurwa nk’ubugizwe n’ibintu bitatu: ubushake, ubwenge n’amarangamutima. Bufite inshingano zo gufata ibyemezo ku giti cy’umuntu kandi bukigaragaza mu magambo atatu: Ndashaka, ndatekereza, ndumva. Uretse gusa iyo ukozweho n’ubuntu budasanzwe bw’Imana, imyitwarire y’umuntu yose iyobowe n’izi mpamvu eshatu.

Umuntu yaremewe kugirana n'Imana ubusabane bwihariye, ariko icyaha cye cyo kutumvira cyazanye ingaruka mbi cyane mu bintu bitatu byose bigize kamere ye.

Ingaruka z'icyaha

Mu gutandukanwa n'Imana, umwuka w’umuntu warapfuye. Ibi byasohozaga umuburo w'Imana: Ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa. Urupfu rw'umubiri wa Adamu, ariko, ntirwahise ruba kugera mu myaka irenga 900.

Binyuze mu gukoresha ubushake bwe mu kutumvira Imana mu buryo bugaragara, umuntu yabaye icyigenge mu bugingo bwe. Kuva icyo gihe, umuntu wese ukomoka kuri Adamu yakiriye umurage wa kamere y’ubwigomeke.

Mu Befeso 2: 1-3 Pawulo asobanura ibyavuye mu kwigomeka byagize ingaruka kuri buri wese muri twe:

"Namwe… abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira [kwigomeka]. Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose."

Bitewe n’icyaha, twese twarapfuye mu mitima yacu. Mu bugingo bwacu twese twigometse ku Mana. Imibiri yacu, nayo yagize kwangirika, ni ukuvuga binyuze mu ndwara, kubora no gupfa.

Nyamara urukundo rutagira imipaka rw'Imana ruteye ku buryo ruhora rwifuza kugarura ubusabane bwayo n’umuntu. Yifuzanya ifuhe Umwuka yatumye atura muri twe. Byongeye kandi, binyuze mu gitambo cya Yesu ku musaraba, Imana yafunguye inzira yo kugarura ubwo busabane bwatakaye.

Ingaruka z'Agakiza

Mu Befeso 2: 4-5 Pawulo akomeza asobanura imikorere y'agakiza mu mwuka wacu:

"Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu."

Umwuka wacu, iyo wongeye guhuzwa n'Imana, urongera ukaba muzima. Icyo gihe kandi, ubugingo bwacu, binyuze mu kwihana no kwizera buhita bubohorwa ku kwigomeka bukiyunga n'Imana.

Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, tuzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe. Kandi si ibyo byonyine, ahubwo twishimira Imana ku bw'Umwami wacu Yesu Kristo ukiduhesha kuzura na yo na bugingo n'ubu.

Iyo tumaze kubona ko twese twigometse ku Mana, dusobanukirwa impamvu hadashobora kubaho agakiza nyako hatabayeho kwihana. Kwihana bisobanura gushyira hasi ubwigomeke bwacu no kwiyegurira ubuyobozi bukiranuka bw'Imana.

Agakiza gatanga iby’umubiri nabyo. Iyo imibiri yacu ibohowe mu bubata bw'icyaha, ihinduka insengero Umwuka Wera atuyemo, kandi ingingo zacu zigahinduka ibikoresho byo gukiranuka. Ku iherezo, mu gihe cyo kugaruka kwa Kristo, imibiri yacu izahindurwamo imibiri idapfa nk’uwa Kristo ubwe!

Ibisabwa mu Guhindura Abantu Abigishwa

Yesu yahaye inshigano intumwa ze yo guhindura abantu bo mu mahanga yose abigishwa. Ntiyababwiye kugira abantu abayoboke b'itorero (idini). Guhinduka umwigishwa bisaba kwiyemeza udasubira inyuma muri buri gice cy’imiterere yawe: umubiri, ubugingo n’umwuka.

Ibisabwa ku mibiri yacu bivugwa mu Baroma 12: 1: Mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana... Turasabwa guha imibiri yacu Imana ku gicaniro cy’ibitambo mu buryo bwuzuye nkuko Abisirayeli mu isezerano rya kera batangaga amatungo batambaga ku bicaniro byabo. Hariho, ariko, itandukaniro rimwe ry’ingenzi. Abisirayeli bicaga amatungo batambiye Imana. Umubiri dutura Imana ugomba kuba ari igitambo kizima.

Nubwo bimeze bityo ariko, guhera uwo mwanya, imibiri yacu ntiba ikiri iyacu. Ihinduka umutungo w’Imana, insengero z’Imana. Turi ibisonga gusa bigomba guha Imana ubusobanuro bw’uburyo twita ku rusengero rwayo. Ikibabaje, abakristu benshi cyane muri iki gihe bakomeje gufata imibiri yabo nk’aho ikiri iyabo kandi bafite umudendezo wo kuyikoresha icyo bashaka.

Kubijyanye n'ubugingo bwacu, Yesu yavuze ibyo asaba muri Matayo 16: 24-25:

“Umuntu nashaka kunkurikira yiyange [ni ukuvuga ubugingo bwe], yikorere umusaraba we ankurikire, kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona.”

Umusaraba wacu ni ahantu duhitamo gupfira. Imana ntabwo idushyiraho igitutu cyo kubikora. Tuwikorera gusa k’ubushake bwacu. Hano niho tugomba kwanga ubugingo bwacu. Ibi bivuze ko tuvuga Oya ku byifuzo bitatu by’ubugingo: Ndashaka, ndatekereza, ndumva. Kuva ubwo rero, ntituba tukigengwa n’izi mpamvu eshatu. Umwanya wazo wafashwe n’ijambo ry’Imana n’ubushake bw’Imana. Mu gihe twubaha ijambo n’ubushake by’Imana, tubona ubuzima bushya Yesu aduha. Binyuze mu rupfu gusa niho ubugingo bwacu bushobora kubona ubu buzima bushya.

Mu gihe twujuje ibyo Umwami asaba ku mibiri yacu n’ubugingo bwacu, umwuka wacu urabohorwa kugira ngo twinjire mu busabane n’Imana bunarenze cyane kuruta ibyatakaye mu gihe cyo kugwa k’umuntu. Mu 1 Abakorinto 6: 15-17 Pawulo aburira abakirisitu kwirinda kwihuza na maraya mu busambanyi, kuko bivuze guhinduka umubiri umwe na maraya. Noneho, mu buryo bw’ikigereranyo, akomeza agira ati: "Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na We."

Icyo bivuga kirasobanutse. Umwuka wacunguwe ushobora noneho kwishimira ubumwe n’Imana, ubumwe bwa hafi kandi bwimbitse nkuko guhuza ibitsina n’indaya byaba biri ku mubiri. Ni umwuka wonyine, icyakora ntabwo ari ubugingo cyangwa umubiri bishobora kugirana ubwo bumwe bwimbitse n'Imana.

Mbere na mbere umwuka wacu winjira mu bumwe n’Imana binyuze mu gikorwa cyo kuramya. Muri Yohana 4: 23-24 Yesu yaravuze ati:

"Abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri... Imana ni Umwuka, n’abayisenga [bose] bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Yasobanuye neza ko gusenga kw’ukuri bigomba kuba igikorwa cy’umwuka wacu.

Mw'itorero ry'iki gihe ntitwumva neza imiterere yo kuramya, cyane cyane kuko tutazi gutandukanya umwuka n'ubugingo. Kuramya ntabwo ari imyidagaduro. Ibyo biba mu nzu ikorerwamo imyidagaduro, ntabwo ari mu rusengero. Nta nubwo kuramya ari kimwe no guhimbaza. Duhimbaza Imana n'ubugingo bwacu, kandi birakwiye ko tubikora. Binyuze mu guhimbaza kwacu, tugera mu bwiza bw’Imana. Ariko iyo tumaze kugera imbere yayo, ni mu kuramya tunezererwa ubumwe bw’ukuri bw’umwuka na We.

Kubasha kuramya Imana muri ubu buryo niyo ntego y’agakiza mbere na mbere ku isi, hanyuma mu ijuru. Nicyo gikorwa kirenze ibindi kandi gitunganye kuruta ibindi ikiremwamuntu gishoboye. Bishoboka gusa ariko, mu gihe ubugingo n’umubiri biciriye bugufi umwuka kandi bikanahuza nawo. Kuramya nk’uku akenshi usanga kwimbitse kuruta uko amagambo yabisobanura. Bihinduka ubumwe n'Imana bukomeye kandi bukozwe bucece.

26
Sangira