“Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga [abaramya] by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga [bamuramya]” (Yohana 4:23)

Ese ntibitangaje? Imana Ishoborabyose, ifite umutungo w'isiyose, irashaka abantu bayiramya- abantu nkawe nanjye,bakomoka mu bwoko bwaguye bw'abanyabyaha! Ni ikigishobora kuba kirimo gusunika Imana? Ese yaba Ikeneyecyane abantu batuma yumva ishikamye kandi yemewe? Habena gato!

Oya-Umutima wayo w’Ububyeyi wifuza kwigaragaza mucyubahiro cyayo cyose kubo yaremye. Uyu niwo mugishauhebuje Igomba gutanga.

Guhishurwa kw'Imana biza mbere na mbere binyuze muijambo ryayo ry'agaciro-Bibiliya. Yesu yaravuze ati “Umuntunankunda, azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda,tuzaza aho ari tugumane na we” (Yohana 14:23). Binyuze muIjambo ry'Imana, ryakiriwe kandi ryumviwe, Imana Datan'Imana Mwana baza kuduturamo.

Ibi noneho bidukururira kuramya Imana twakiriye. Ukoturushaho kumenya Imana neza binyuze mu Ijambo ryayo,niko turushaho kwifuza kuyiramya. Dushobora gupimaumwanya Ijambo ry'Imana rifite mu buzima bwacu turebeyeku rwego twifuza kuyiramya mo.

Mbere ya byose, dukeneye kumenya ko kuramya bitagizweno kuririmba indirimbo cyangwa amakorasi, cyangwa kumvakorari, cyangwa no gusenga - nubwo ibyo byose ari ibikorwabyemewe. Ibi bishobora-cyangwa byakagombye-kutuyoboramu kuramya.

Ikindi gikomeye nanone, kuramya ntabwo ari uburyo bwokwidagadura mu mwuka. Mu kuramya, ntabwo twibanda kuritwe ubwacu, cyangwa ibyatubayeho, ahubwo twibanda kuMana.

Kuramya ni ugusabana mu buryo bwimbitsebw’umuntu ku giti cye n'Umuremyi wacu. Ni igikorwa kirihejuru y’ibindi umwuka w’abantu ubasha gukora. Arikobirenze umwuka kandi bikubiyemo umwuzuro w’imiterere y’umuntu.

Ni ukwibeshya, nanone gutekereza kuramya nk’ikintudukorera gusa mu materaniro [mu rusengero] cyangwa kumugaragaro. Kuramya bigomba kuba ingingo nkuru yokugirana igihe cyacu twitangira kumarana n’Imana. Burya,ibisobanuro by’umwimerere by’ijambo "devotion" (umwanyawihariye wo kubana n’Imana) n’igikorwa cyo kuramya. Nibaturamya Imana ku mugaragaro mu rusengero gusa, bizajyaiteka biba bifite uburyo ari ibintu byo mu kirere gusa.Bizahinduka gusa "igikorwa" cy'idini tugaragariza abandi.

Ku rundi ruhande, gusengera hamwe mu rusengerobishobora gutuma buri muntu amenya cyane kandi byimbitseko Imana iriho n’icyubahiro cyayo kuruta uko byagerwaho mugusenga ari wenyine.

Ikibabaje, mu binyejana byinshi, igitekerezo cya gikristo cyokuramya cyaguye munsi y’urugero rw’icyitegererezorwatanzwe mu byanditswe Byera. Nakoze ubushakashatsi kumagambo yose y'ingenzi Bibiliya ikoresha ivuga kuramya,nageze ku mwanzuro ushimishije kandi w'impinduramatwara:ijambo ryose ryakoreshejwe ku kuramya- haba mu Isezeranorya Kera ndetse no mu Isezerano Rishya - risobanuraumwifato w'umubiri. Mu buryo bwo kubyerekana turatangiriraku mutwe tugana hepfo.

Igikorwa kimwe cy’ingenzi ni ukunamisha umutwe. Igiheumugaragu wa Aburahamu, washakiraga umugeni umuhunguwa shebuja, yamenye ko Imana yamuyoboye mu muryangowa murumuna wa Aburahamu: "Uwo mugabo arunama,yikubita hasi [aramya] asenga Uwiteka" (Itangiriro 24:26).

Na none, igihe Mose na Aroni babwiraga abakuru ba Isirahelimuri Egiputa ko Uwiteka yasezeranye kubakura mu bucakarabwabo, igisubizo cyabo cyabaye nka kiriya: “barunamabikubita hasi [bararamya]” (Kuva 4:31) .

Amaboko yacu nayo agira uruhare runini mu kuramya kwacu.Igisubizo cya Dawidi ku buntu bw'Imana cyasobanuwe muriZaburi 63: 5:

“Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho;Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.”

Muri Zaburi 141: 2 Dawidi asobanura igikorwa nk'icyo cyokuramya:

“Gusenga kwanjye gushyirwe imbere yawe nk’umubavu,
No kumanika amaboko yanjye kube nk’igitambo cya nimugoroba.”

Muri Zaburi 143: 6 Dawidi asobanura uburyo butandukanyeagira amaboko ye agaragaza ko yifuza Imana:

“Nkuramburira amaboko,
Umutima wanjye ukugirira inyota, nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa.”

Kuzamura amaboko yacu ni igikorwa dukora twemeraicyubahiro cy'Imana. Kurambura amaboko yacu byerekanaubushake bwacu bwo kwakira ibiva ku Mana.

Birashoboka ko igishushanyo cy’ubugeni kizwi cyanekigaragaza gusenga ni Ibiganza Bisenga byashushanyijwe naAlbrecht Durer (soma Alubrekisi Dura). Ahari iyi ni ishusho yokwinginga kuruta ko ari iyo kuramya. Nubwo bimeze bityoariko, ni icyo ingenzi kuba Durer atibanda ku minwa, cyangwamu maso h'umuntu usenga, ahubwo yibanda ku biganza.

Ubundi buryo dushobora gukoresha amaboko yacu mukuramya byasobanuwe muri Zaburi 47: 1-2 (2-3):

"Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi, Muvugirize Imana impundu z'abanesheje. Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba, Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose."

Mu gukoma amashyi muri ubu buryo tuba twemeraicyubahiro gitangaje cy’Umwami wacu ukomeye. Mu guhuzaibi n’impundu zo kunesha, turatangaza intsinzi ye yuzuye.Rimwe na rimwe nabaye mu materaniro aho ikintu cyavuzwecyangwa cyakozwe cyatumye hakomwa amashyi ndetserimwe na rimwe n’akaruru. Birashoboka ko bamwe mubakozeibi muri ubu buryo batigeze bamenya ko ari igikorwa cyokuramya kiri mu byanditswe.

Kuvuza impundu- reka mbyongereho - ntibisobanurakuririmba n’ijwi ryo hejuru. Bisobanura kuvuzaakaruru-gukoresha ubushobozi bwose bw’ibihaha byacu.

Igihe Salomo yeguriraga Uwiteka urusengero yari yarubatse,yarambuye amaboko. Ariko nanone yarengejeho:arapfukama (2 Ngoma 6: 12–13). Ubu buryo bwo kuramyabwerekana kugandukira burundu Umwami.

Mu Befeso 3:14 Pawulo ahishura ko na we yegereye Imanamuri uyu mwifato: "mpfukamira Data wa twese."

Ku iherezo isi yose izakora iki gikorwa cyo gucira bugufiUmuremyi. Muri Yesaya 45:23 Uwiteka aratangaza ati:"Ndirahiye, ... yuko amavi yose azampfukamira ...." MuBafilipi 2:10 Pawulo ahishura ko iki gikorwa cyo guca bugufikizakorerwa Yesu, nk’Umutware washyizweho n'Imana:"amavi yose apfukame mu izina rya Yesu ...."

Hariho ikindi gikorwa cyo kuramya gikoresha umubiri wosekandi kigaragara muri Bibiliya kenshi kuruta ibindi:kurambarara imbere y’Imana. Iyo turambaraye muri ububuryo, tuba twemera ko twishingikirije ku Mana burundu.Tuba twamaganye rero icyifuzo cyo kwigenga ku Manacyateye kutumvira kwa mbere kwa Adamu na Eva aribyobiranga kamere yaguye ya buri wese mu babakomokaho.

Rimwe na rimwe abandi bantu benshi bakomeye muri Bibiliyabisanze bubamye imbere y’Imana. Inshuro ebyiri mu Itangiriro17 handitse ko Aburahamu yikubise hasi yubamye imberey’Imana (umurongo wa 3, 17).

Igihe Uwiteka yabonekeraga Yosuwa inyuma ya Yerikonk'umugaba w'ingabo z'Imana, [Yosuwa] yikubise hasiyubamye. Yategetswe kandi gukuramo inkweto mu birenge(Yosuwa 5: 13-15). Ibikorwa byombi - kwikubita hasi yubamyeno gukuramo inkweto - byagaragazaga kuramya. Muri iyimyifatire yo kuramya niho Yosuwa yakiriye amabwirizay’Uwiteka y’uburyo bwo gufata Yeriko.

Ukurikije amahame ya none, ariko, igikorwa cyo kuramyakidasanzwe kivugwa muri 2 Samweli 6: 12-14. Ubwo Dawidiyari abashije kuzana isanduku i Yerusalemu, yabyiniyeimbere y'Uwiteka n'imbaraga ze zose. Kubera ko Dawidi yariumuntu w’intwari w’ibigango, imvugo "imbaraga ze zose"bigomba kuba byerekana kubyinana ingufu yakoreshejeingingo zose z'umubiri we. Ubu nibwo buryo bukwiye rwosebwo kwerekana umunezero we mwinshi no gushimira Imana.

Igice gisozwa n’ijambo ryo kuburira umuntu uwo ari we weseushobora kuvuga nabi uburyo nk’ubwo bwo kuramyan’imbaraga nyinshi. Umugore wa David Mikali yaramunenzekubera kwiyerekana gutyo, maze kubera iyo mpamvuyamburwa amahirwe yo kubyara. Imyitwarire ya kamere yokunegura ishobora kuvamo ubugumba mu buryo bw’umwuka.

Nabivuze kare ko kuririmba ubwabyo atari igikorwa cyokuramya, ariko aya magambo agomba kubanza gusobanuka.Rimwe na rimwe, kuririmba bishobora kwinjira buhoro buhoromu kuramya umuntu atabitekereje. Ku rundi ruhande, gukomaamashyi cyangwa kubyina bishobora kwerekana ishimwekimwe no kuramya. Imvugo ya muntu ntabwo ibyitaho bihagije ku buryo igaragaza itandukaniro nyaryo hagatiy’uburyo bwinshi bwo kuramya no guhimbaza.

Kuki Umubiri?

Dushobora kubaza: Kuki umubiri ugira uruhare runini mukuramya kwacu? Ubusanzwe, Yesu yavuze ko tugombakuramya mu mwuka no mu kuri (Yohana 4:24). Igisubizo kirimu gusobanukirwa isano iri hagati y’ibintu bitatu bigizeimiterere y’umuntu: umwuka, ubugingo n’umubiri. (Reba 1Abatesalonike 5:23.)

Umwuka ni igice cy’imiterere yacu gishobora guhura n’Imanamu buryo butaziguye. (Reba 1 Abakorinto 6:17.) Ariko kugirango umwuka wigaragaze ukeneye ubufatanye bw’ubugingo -igice ubushake bukoreramo ari naho bufatira ibyemezobireba uwo muntu wese. Ubugingo, noneho, bugatumaumubiri ukora ibikenewe.

Ibi bigaragazwa n'amagambo ya Dawidi muri Zaburi 103: 1:“Mutima wanjye himbaza Uwiteka ...” Umwuka wa Dawidiwasunitswe no guhimbaza Uwiteka kandi usaba ubugingobwe gufata icyemezo gikwiye. Noneho ubugingo bwe,bwagombaga gukoresha umubiri we icyo gikorwa - bihereyeku ngingo z’ijwi rye - kugira ngo agaragaze ishimwe umwukawe wifuzaga gutanga.

Ubirebye gutya, kuramya ni igikorwa umwuka ukorera mubugingo kugira ngo utange ibikorwa bikwiye by’umubiri. Nibaubugingo n'umubiri bititabira icyifuzo cy'umwuka, ubwononeho umubiri muby’ukuri ni gereza umwuka ukomezagukingiranirwamo maze ntubashe kwigaragaza. Harihoabantu benshi mw'itorero ry'iki gihe bari mu bintu bimezegutya - umwuka ufungiye mu mibiri aho udashoborakwigaragaza mu bwisanzure. Ibikorwa byabo by’umubiri muitorero bigarukira ku bikorwa bike bisanzwe/bimenyerewe.Barinjira, bakicara, bagahaguruka, bakicara, bahagurukabakongera bagasohoka. Birangira, ari bukeya gusabashobora kwitabira igikorwa gihambaye kuruta ibindiumwuka wabo ufite ubushobozi bwo kugeraho - kuramyaUmuremyi kudatangiriwe.

Hariho, ariko, ikosa ritandukanye: ubugingo n’umubiribishobora "kwikorera ibikorwa" byo kuramya atari umwukaubitangiye cyangwa ngo ubigiremo uruhare. Ikivamobihinduka igikorwa cy’idini gusa atari ukuramya k’ukuri.Uburyo bwo kuramya bushingiye ku Byanditswe busabaimikoranire ihuza ibice uko ari bitatu - umwuka, ubugingon'umubiri - umwuka akaba ari wo utangiza gahunda. Ukuguhuza kw’ingingo zacu zose niko kugize umudendezonyawo.

Umwuka wo Kwikomeza

Mperutse kunyura mu bintu nizera ko biri bufashe nk'"umugani" wo kwerekana iki kintu. Nari kumwe n’itsindary’abakristu bategereje Imana mu masengesho. Mu buryobutunguranye, ntabishatse ngo mbikore, amaboko yanjyeyazamutse mu kirere umubiri wanjye wizunguza wigororakumara akanya gato. Numvise ngize isoni, nibaza icyo abandibantu bari butekereze. Hanyuma naribajije nti: Ni ikicy’ingenzi, icyo abantu batekereza, cyangwa icyo Imanaishaka kunkorera? Nahisemo kwiyegurira ntizigamye kubyoImana yakoraga. Muby’ukuri, abenshi mu bandi bantu baribahugiye cyane ku Mana ku buryo batashoboraga kumenyaibyambagaho.

Kwizunguza nigorora byamaze iminota mike, hanyumandaruhuka umubiri wanjye uriregeza. Imana yanyeretse kombohowe ku mwuka wo "kuba nk’igiti" (ikintu ntari narigezenumva). Yananyeretse kandi, igihe n’uburyo uwo mwukawangezeho. Navukiye mu Buhinde - mu 1915 - mu gihe ibigonderabuzima byari bikiri hasi cyane. Bidatinze Muganga wahoyabonye ko amaguru yanjye atangana. Aha yategetse kondyama ngaramye ukuguru kumwe kuri mu byuma - byamazeamezi menshi. Kuva icyo gihe, hari uburyo busanzwe umubiriunyeganyegamo ntigeze nshobora gukora. Kuva nabohorwa,ariko, natangiye kubona ubwisanzure bushya mu kugenda.

Mbona ari igitekerezo cyo kuncisha bugufi ko umwuka wokwikomeza wambujije umudendezo wuzuye mu mubiriwanjye imyaka 79 - nubwo hari imigisha myinshi y’umubiriniy’umwuka nagize mu myaka yakurikiyeho.

Mu binyejana byinshi, mpamya ko ikintu gisa nacyo cyabayeku Itorero rya gikristo. Igice kinini cyaryo cyacengewen'umwuka wo "kwikomeza" watumye abakristo batabonaumudendezo n'ibyishimo Imana ishaka ko ubwoko bwayobubona mu gihe buyiramya. Ikivamo, n’uko uburyo bwacubwo gusenga bukunze kuba butandukanye cyane n’uburyobwuzuye mu Byanditswe Byera.

Umuti ni uwuhe? Icya mbere, tugomba gusubira mu buryobw'Ibyanditswe kandi tugasobanukirwa ibikorwa byosebikwiye byo kuramyamo Imana. Hanyuma tugomba gutozaubugingo bwacu kugira ngo bwumvire umwuka wacuburekurire imibiri yacu ibikorwa byose bikwiye. Akenshi ibibishobora gusaba kubohorwa mu buryo bw’umwuka.

Niba aya magambo akureba, ntugakore amakosa nari ngiyegukora. Ntukemerere ko ipfunwe cyangwa kwitekerezahobikubuza gukomeza mubyo Imana igufitiye byose!

8
Sangira