Aho ushobora Gusoma:

  • Kubara 22-25
  • Kubara 31

Urebye ku ikubitiro, birasa nkaho inkuru ya Balāmu, umupfumu, yanditswe mu Kubara 22-25 ntacyo ivuze ku bakristo b'iki gihe. Ariko, abanditsi b'Isezerano Rishya bavuga kuri Balāmu mu bice bitatu bitandukanye buri gihe mu buryo bwo kutuburira. Biragaragara rero ko inkuru ye ikubiyemo amasomo y'ingenzi ku bakristo.

Balāmu ni umuntu udasanzwe kandi uteye amatsiko - urujijo rutangaje rw’imvange y’impano z’umwuka n’imyitwarire yangiritse. Mu buryo bugaragara cyane, tubona imirimo myinshi yiyongeranya mu itorero ry’iki gihe irimo ibisa n’imvange y’impano z’umwuka n’imico yangiritse nk’iyo.

Inkuru ya Balāmu itangirira aho Isirayeli amaherezo yose ikambitse ku mupaka wa Kanani. Ukuhaba kwabo kwateye ubwoba Balaki, umwami wa Mowabu, akarere kabo kahanaga imbibi n'inkambi y'Abisirayeli. Ikigaragara ni uko yabonaga Abisirayeli nk'ikibazo ku gihugu cye, nubwo ntacyo bari bakoze cyasobanura ubwoba bwe.

Yumvise adashoboye guhangana na Isirayeli ku rugamba, maze Balaki ahitamo kubakoreshaho intwaro z’umwuka. Yohereje bamwe mu bikomangoma bye - bafite amafaranga yo kuraguza mu ntoki - ngo bahamagare Balāmu aze avume Isirayeli. Nk’ "umupfumu" Balāmu yari azwiho ububasha bwo kwatura imigisha cyangwa imivumo bikagira ingaruka zikomeye nziza cyangwa mbi.

Balāmu yakomokaga i Petori muri Mezopotamiya. Ntiyari Umwisirayeli. Nyamara yari afite ubumenyi butaziguye ku Mana imwe y'ukuri. Ubwo Balaki yamusabaga kuvuma Isirayeli, yaramusubije ati: “Sinabasha gukora ibitandukana n’itegeko ry’Uwiteka Imana yanjye.” Uburyo iryo jambo ryanditse, “Uwiteka” (mu nyuguti nkuru), ni ubusobanuro bwemewe bw'izina ryera ry'Igiheburayo rivuga Imana, ryahinduwe nka “Yehova” cyangwa “Yahwe.” Balāmu yari azi Imana mu izina ryayo ritagatifu kandi ayita “Imana yanjye.” Intumwa za Balaki zihageze, Imana yabwiye Balāmu kutajyana nabo no kutavuma Isirayeli (Kub. 22:12). [Mu Cyongereza muri Bibiliya ya NKJV: “Abo bagabo nibagaruka kuguhamagara”]

Igisubizo cya Balaki kwari ukwohereza itsinda rinini kurutaho ry’ibikomangoma bafite icyubahiro kuruta abambere- n’isezerano ry’igihembo kinini kurutaho. Iki gihe Uwiteka yahaye Balāmu uruhushya rwo kugenda ariko bigendeye ku kintu kimwe: Ubwo aba bantu baje kuguhamagara (Kub. 22:20).

Nta nyandiko, ariko, igaragaza ko abagabo bagarutse guhamagara Balāmu. Nyamara aragenda, noneho kubera kutumvira kwe ahura n’uburakari bw’Uwiteka, wamurwanyije mu rugendo rwe hafi yo kumwica. Amaherezo ariko, Uwiteka yaramurekuye ngo agende, ariko ashyiraho amabwiriza: "Icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga" (Kub. 22:35).

Balaki yakiriye Balāmu maze amwitegurira neza kugira ngo abone uko avuma Isirayeli. Ariko buri gihe icyavagamo cyabaga gitandukanye. Byose hamwe, Balāmu yavuze ubuhanuzi bune buri mu byavuzwe byiza kandi bikomeye mu Byanditswe Byera byagaragaje kwiyemeza bidasubirwaho kw’Imana mu guha umugisha Isirayeli.

Aburijwemo n'Imana kuvuma Isirayeli, Balāmu yatanze inama ku ngamba zinyuranye zo kubarwanya (Reba Kub. 31:16). Abagore b'Abanyamowabu bashoboye kureshya Abisirayeli mu gusenga ibigirwamana no kwiyandarika, ntibyaba bikiri ngombwa kubavuma. Imana ubwayo yabacira urubanza. Ingamba ya kabiri ya Balāmu yarakoze maze Abisiraheli 24.000 barimbukira mu gihano cy'Imana (Kub. 25: 1-9).

Muri ibyo byose Balāmu yerekanye ukuvanga ibintu gutangaje. Inshuro zirenze imwe yari yabujijwe mu buryo bweruye kuvuma Isirayeli. Mu guhishurwa ko mu mwuka yari amaze gushimangira inshuro enye umugambi w'Imana udahinduka wo guha umugisha Isirayeli no gucira urubanza abanzi babo. Ariko anangira atsimbarara ku gufatanya na Balaki, umwanzi wa Isirayeli, no gutegura umugambi wo kurimbura Isirayeli. Byari bikwiye rwose ko arimbuka mu gihano kimwe n'abandi banzi ba Isiraheli, yishwe n'Abisirayeli yicanywe n'abami ba Midiyani (Kub.31: 8).

Dusunikirwa kwibaza tuti: Ni izihe mpamvu zishobora kuba zikomeye kandi zamukururaga ku buryo zatera Balāmu gukora ibitandukanye mu buryo bugaragara n’ibyo Imana yamuhishuriye - kugeza ubwo arimbuka? Abanditsi babiri bo mu Isezerano Rishya batanga igisubizo cyumvikana kandi cyihariye kuri iki kibazo.

Avuga abigisha b'ibinyoma mu itorero, Petero ati:

"... Baretse inzira igororotse barayoba, bakurikiza inzira ya Balāmu mwene Bewori wakunze ibiguzi byo gukiranirwa ..." (2 Petero 2:15).

Yuda nawe, avuga abigisha b'ibinyoma, ati:

"Bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n’ibiguzi ..." (Yuda 1:11)

Igisubizo kirasobanutse. Balāmu yageragejwe kugeza ubwo arimbutse kubera gukunda amafaranga. Kubera ibi yemeye gusambanisha impano nziza ze z’umwuka. Birashoboka ko yashimishijwe no kwitabwaho yitaweho n'Umwami Balaki n'ibikomangoma bye. Gukunda amafaranga bifitanye isano rya bugufi no kwifuza kumenyekana no gukomera. Ibyo byifuzo bibi byose bikurira mu butaka bumwe: ubwibone.

Amasomo tuvana kuri Balāmu

Hariho amasomo atatu y’ingenzi dukeneye kwigira ku mateka ya Balāmu.

Icya mbere, Imana Ishoborabyose yiyemeje bidasubirwaho gushyiraho abayahudi nk’ubwoko bwayo ubuziraherezo. Nta mbaraga ziri mu isanzure, z’abantu cyangwa za satani, zishobora gukuraho icyo cyemezo. Abayahudi bagiye bahemukira Imana inshuro nyinshi, kandi yabazaniye ibihano bikomeye, ariko ubuhemu bwabo ntibushobora gukuraho ubudahemuka bw'Imana.

Ni ngombwa kubona ko gahunda muri ibi ituruka ku Mana, ntabwo ituruka ku bantu. Abayuda ntibahisemo Imana, ahubwo Imana yahisemo abayuda. Mfite inshuti umuntu ukiri muto, yahoze ari Umuyisilamu - reka tumwite Ali - wahindukiriye Kristo mu buryo budasanzwe. Amaze guhinduka, yatangiye kugeza imbere y'Imana ibirego bye byose ku Bayuda. Amaherezo Imana yaramushubije iti, "Ali, ikibazo cyawe ntabwo kiri ku Bayuda. Kiri kuri jye. Ninjye wabahisemo. ” Uyu musore ubu afite umurimo wo kuzanira Abayisilamu Kristo no kubigisha gusengera Abayuda.

Mu Kubara 24: 9 Ubuhanuzi bwa Balāmu bugaragaza ikintu gikomeye mu byagennwe ku bantu n’amahanga. Avuga kuri Isirayeli, yagize ati:

"Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe, Uzakuvuma wese avumwe."

Abantu ku giti cyabo ndetse n’amahanga bagena ibizababaho akenshi batabizi kubera imyifatire yabo ku Bayuda. Abahesha umugisha barawuhabwa kandi abavuma baravumwa.

Icya kabiri, imwe mu ntwaro zikomeye za Satani kandi zidushobora iyo aturwanyije ni ugukunda amafaranga. Ibi byabaye ukuri kuva kera cyane mu bukristo kugeza ubu. Umurimo w’Imana uherekejwe n’ibimenyetso bikomeye byo mu mwuka cyane cyane ibitangaza byo gukiza bishobora guhinduka uburyo bwo gushaka amafaranga.

Mu 2 Abakorinto 2:17 Pawulo yagereranije umurimo we n’uw'abakristo benshi bo mu gihe cye : Twebwe ntitumeze nk’abantu benshi bafata Ijambo ry’Imana nk’igicuruzwa mu isoko (BIR). No mugihe cya Pawulo abakristu benshi bakoreshaga umurimo wabo kugira ngo babone amafaranga!

Amafaranga ubwayo ntabwo ari mabi. Ntabwo ari icyaha kuba umukire. Uko ameze, amafaranga ntaho abogamiye. Ashobora gukoreshwa haba mu byiza cyangwa mu bibi. Ariko iyo dutangiye gukunda amafaranga, ubwo noneho dufatwa mu mitego ya Satani. Muri 1 Timoteyo 6: 9-10 Pawulo akoresha imvugo ikomeye cyane kugira ngo atuburire kwirinda ibi:

"Kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza. Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi."

Mu murimo wanjye bwite nakunze kwigisha kuri gahunda y'Imana yo guteza imbere abizera biyemeje intego z'ubwami bwayo. Nyamara iyo nsubije amaso inyuma ubu, nicuza umwanya uwo ari wo wose nigishije ubu butumwa ntabujyanishije n’umuburo wa Pawulo hano muri 1 Timoteyo 6. Mu maso y’ibitekerezo byanjye, nshushanya abizera baguye mu rukundo rw’amafaranga nk’abantu bafashe inkota ityaye iriho uburozi bakayicumita mu mibiri yabo ubwabo. Byanze bikunze ibi nibyo Balāmu yakoze.

Icya gatatu, dukeneye gusobanukirwa itandukaniro riri hagati y’impano z’umwuka n'imbuto z’umwuka. Impano zerekana ubushobozi, ariko imbuto zerekana imiterere. Impano itangwa rimwe gusa mu kanya gato, ariko imbuto ziza buhoro buhoro mu rugendo rw’iterambere rumara igihe.

Kwakira impano y’umwuka ntabwo ubwabyo, bihindura imico y’umuntu. Niba umuntu yari afite ubwibone cyangwa atakwizerwa cyangwa abeshya mbere yo guhabwa impano y’umwuka, uwo muntu azakomeza kwibona cyangwa kutizerwa cyangwa kubeshya nyuma yo kuyakira.

Kwakira impano nk’iyi, ariko, byongera inshingano z’umuntu, kuko byongera ingaruka ashobora kugira ku bandi. Bizana kandi ikigeragezo cyo kubona "iterambere (success)" mu buzima bwa gikristo mu buryo bwo gukoresha impano z’umwuka kuruta mu gukuza imico yubaha Imana. Ahubwo bisa nk’aho, uko umuntu yakira impano nyinshi, ariko akwiye kurushaho kwitondera gukuza imbuto. Ubwo tuzasohoka mu gihe twinjira mu bihe bidashira, tuzasiga impano zacu, ariko imico yacu izabana natwe ibihe byose.

Kuba Balāmu yari afite iyerekwa risobanutse ry’iherezo ryiza ritegereje abakiranutsi bigaragazwa n’isengesho rye:

“Icyampa nkipfira nk’uko abakiranutsi bapfa, Iherezo ryanjye rikaba nk’iryabo!” (Kubara 23:10)

Nyamara isengesho rya Balāmu ntiryasubijwe. Yiciwe mu gihano cy'Imana cyahawe Abamowabu, abo amafaranga yabo yari yaramugerageje atuma atajya mu ruhande rw'Imana.

Iherezo rya Balāmu ritanga ishusho yerekana inyigisho za Yesu muri Matayo 7: 21-23:

“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe. '”

Mu magambo make, nta cyasimbuzwa kumvira Imana. Ibyo byonyine bitwizeza umwanya mu ijuru.

23
Sangira