Vuba aha, mu gihe natekerezaga ku bisobanuro bitandukanye byo kwizera, navumbuye icyanjye gisobanuro: Kwizera ni ukwemera ko ibyo Imana ivuze ari ukuri. Ibi byaturutse mu guhura n’abakristo benshi bavugaga ko bafite kwizera, ariko ntibemere ibyo Imana ivuga ko ari ukuri.

Kwemera ko ibyo Imana ivuze ari ukuri bisobanura guha uburemere bukwiye Ijambo ryayo. Niba umuntu atuvugishije, ariko tukirengagiza - cyangwa tugahakana - byinshi mu byo atubwira, mu by’ukuri ntituba twubaha ko ibyo avuze ari ukuri. Muby’ukuri ahubwo, tuba dufite icyaha cyo gusuzugura.

Ni nako bigenda ku Mana. Niba twirengagije cyangwa duhakana byinshi mu byo itubwira binyuze mu Byanditswe, ntabwo tuba twemera ibyo ivuga ko ari ukuri. Muby’ukuri, tuba turimo kuyisuzugura. Nyamara uku ni ko abakristo benshi babanye n'Imana. Bafata Ijambo ryayo nk’ifunguro ririmo ibyo kurya bikonje n’ibishyushye aho buri wese afata icyo abona kimuguye neza ibindi akabireka.

Hariho uburyo bune bufatika Ijambo ry'Imana rikora mu buzima bwacu: amasezerano yayo, amategeko yayo, ibyo ibuza n'imbuzi zayo. Turafata ingero zimwe muri buri kimwe hanyuma dusuzume uburyo zishobora kuba zitureba.

Amasezerano y'Imana

Ubutumwa bwiza bune burimo amasezerano menshi meza ya Yesu, ariko mbere yuko tuyagira ayacu ni ngombwa kumenya uwo buri sezerano ryahawe. Abanditsi b'Ubutumwa Bwiza batandukanya neza amagambo Yesu yabwiye abigishwa be n'ayo yabwiraga abantu benshi cyangwa abantu runaka batari abigishwa. Hari imirongo irenga 900 irimo amagambo yabwiwe abigishwa n’igera kuri 860 yabwiwe abatari abigishwa.

Ikimenyetso cyihariye gitandukanya abigishwa nyakuri kwari ukwiyemeza. Bari bariyemeje bidasubirwaho kumvira no gukurikira Yesu, batitaye kucyo bizabasaba ku giti cyabo. Yesu ubwe yashyizeho iki kintu cyo gukurikiza:

“Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Umuntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. ” (Luka 14:27, 33)

Birumvikana ko twe abazima uyu munsi tutari duhari mu gihe Yesu yavugaga hano. Mbere yo kwishyiraho amasezerano ye ayo ariyo yose, dukwiriye kwibaza tuti: Ese ndi ubwoko bw’umuntu Yesu yavugaga? Ese amasezerano ye arandeba? Ese mfite uburenganzira bwo kuyagira ayajye?

K’urugero, Yohana 14 ikubiyemo amasezerano meza cyane, nka:

“Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikora. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora. Kuko ndiho namwe muzabaho. Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye. ” (umurongo wa 13, 14, 19, 27)

Ariko aya masezerano meza yahawe gusa itsinda ry’abigishwa bari bariyemeje. Petero yavuze mu izina ryabo bose igihe yavugaga ati: "Dore twebwe twasize ibyacu turagukurikira." (Luka 18:28). Kwatura aya masezerano utujuje ibi ntabwo ari kwizera, ahubwo ni ugukeka. Twese dukeneye kwibaza ku giti cyacu tuti: Ese ndi umwigishwa - cyangwa umwe mu bagize itorero gusa?

Amategeko y'Imana

"Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye. Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we. ” (1Yohana 2: 3-4)

Uburyo twitwara ku mategeko y'Imana bigaragaza uko tumeze by’ukuri mu buryo bw’umwuka. Kuyumvira ni gihamya ko tuzi Imana.

Bibiliya ikubiyemo amategeko menshi avuga ku bice bitandukanye by’ubuzima bwacu, ariko Yesu ayakubira yose muri rimwe riruta ayandi yose:

“Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana. ” (Yohana 13: 34-35)

Mu kubahiriza iri tegeko tuba twuzuje amategeko yose: "Kuko amategeko yose asohozwa mu ijambo rimwe, ndetse no muri aya magambo: 'Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda." (Abagalatiya 5:14). Urukundo ni intego ya nyuma andi mategeko yose yatangiwe:

“Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya. Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by’amanjwe ...” (1 Timoteyo 1: 5 -6)

Iki nicyo dukwiye kwishingikirizaho dusuzuma ko twumvira amategeko y'Imana. Tugomba kwibaza tuti: Ese ubuzima bwanjye bwaba bugaragaza urukundo rw'Imana?

Ibyabujijwe n'Imana

“Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we. ” (1Yohana 2:15)

Imana hano itubuza gukunda isi. Iraduhatira guhitamo. Dushobora gukunda isi, cyangwa tugakunda Imana Data. Ariko ntidushobora gukora byombi. Kigomba kuba kimwe cyangwa ikindi - gukunda Imana cyangwa gukunda isi.

Mu rurimi rw'Isezerano Rishya, isi igizwe n'abantu bose n'ibikorwa byose bitayoborwa na guverinoma ikiranuka y'umutegetsi washyizweho n'Imana, Yesu Kristo. Uku rero, isi - yaba ibikora ibizi cyangwa itabizi - iri kwigomeka ku Mana. Gukunda isi rero, ni ukwihuza n’ubwigomeke bwayo.

Gukururwa n’isi mu buzima bwacu bwose bifite imbaraga cyane. Iduha ibidukurura byinshi n’ibitureshya. Bimwe bisa nkaho nta cyo bitwaye, nyamara muri byo harimo uburozi butagaragara bwo kwigomeka.

Itangazamakuru ni umuyoboro umwe w’ingenzi kw’isi, hamwe n’uburyo bwose bw’imyidagaduro ritanga. Naje gufata umwanzuro ko kwidagadura atari igitekerezo cya gikristo niba bisiga abantu ntacyo bitayeho [passive]. Muri Bibiliya Imana yashyiriyeho ubwoko bwayo ibihe byo kwizihiza bishimishije, ariko abantu ubwabo babaga bagize uruhare mu bikorwa. Ntabwo bari indorerezi gusa.

Byongeye kandi, imyidagaduro myinshi yo muri iki gihe yinjiwemo n’umwanda mu myitwarire ndetse no mu mwuka kandi ifite ingaruka zo kutwanduza. Mu myaka mike ishize, njye na Rusi twarebye firime yo gusetsa yari nziza yari ikunzwe cyane - ariko yarimo urutonde rw’imvugo zanduye. Twumvaga dushaka kujya kuyireba ubugira kabiri, ariko amaherezo twafashe umwanzuro ko tutashyira Umwuka Wera uri muri twe imbere y’ayo magambo mabi yo muri firime.

Amaherezo twafashe umwanzuro ko tutazigera twishyira kubushake imbere y’ibintu byose byubaha icyaha kandi bigatesha agaciro Yesu Kristo. Twabigize kandi ihame ryo kutabika iwacu igitabo icyo ari cyo cyose cyangwa ikindi kintu gisuzugura Yesu. Ese ibyo birasa naho birimo gukabya? Ahari birashoboka. Ariko rero ubukristu ni idini rikabya.

Imbuzi z'Imana

Muri Matayo 24 Yesu atanga ubuhanuzi bw’uko bizaba bimeze mu bihe byanyuma. Atangira aburira kwirinda uburiganya: "Mwirinde hatagira umuntu ubayobya." Ku murongo wa 11 Asubiramo umuburo we: N’abahanuzi benshi b’ibinyoma bazaduka bayobye benshi. Uburiganya ni ikibazo gikomeye cyane kuruta ibindi abakristo bahura nacyomu minsi yanyuma.

Muri Matayo 24 Yesu yabwiye umuburo we intumwa We ubwe yari yaratoranije kandi zagumanye na We mu myaka 3 y’umurimo we. Niba izo ntumwa zikeneye umuburo nk'uwo, ni gute hagira abakristo muri iki gihe bashobora gutekereza ko bakingiwe aka kaga?

Nyamara nahuye n’abakristo batari bake basa nk’aho bumva ko umuburo wo kwirinda uburiganya utabareba. Iyi myitwarire, mu by’ukuri, yerekana ko uburiganya bumaze kugera muri bo.

Mu 2 Abatesalonike 2: 9-10 Pawulo yongeye gushimangira umuburo wo kwirinda uburiganya mu bijyanye no kuza kwa antikristo.

"Ukuza k’uwo mugome [antikristo] kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma, n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe. "

Abakristu benshi bemera imikorere y’umwuka bafite imyumvire yuko ubutumwa cyangwa umurimo uwo ariwo wose uherekejwe n’ibimenyetso byo mu mwuka bigomba byanze bikunze kuba biva ku Mana, ariko ibi ntabwo ari ukuri. Bibiliya yerekana ko Satani nawe ashobora gutanga ubwoko butandukanye bw’ibimenyetso byo mu mwuka. Akantu na gato ko kwemera ko ibintu byose byo mu mwuka biva ku Mana muby’ukuri bifungura umuryango wo kuriganywa.

Hariho ikintu kimwe gusa kirinda uburiganya bya nyabyo: ni ukwakira gukunda ukuri. Ibi birenze kumva ibibwirizwa gusa, cyangwa gusoma Bibiliya. Bisobanura kwiyemeza gukomeye kandi gushishikarira ubutware bw'Ibyanditswe bigira ingaruka mu bice byose by’ubuzima bwacu. Bizana muri twe imyitwarire ihakana ubutumwa cyangwa umurimo uwo ariwo wose udakurikiza Ibyanditswe.

Imana iha buri wese muri twe uru rukundo rw’ukuri. Ese turashaka kurwakira? Ese turafata umuburo we nk’ukuri cyangwa turawirengagiza?

14
Sangira