Imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu: Integuza ya Antikristo

Derek Prince
*First Published: 1994
*Last Updated: May 2026
8 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
"Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. ” (Abef. 6:12)
Nk’abakurikiye Yesu kristo, twisanga twarafashwe mu makimbirane azengurutse ijuru n'isi. Imbaraga ziturwanya ni "abantu badafite imibiri" - imbaraga mbi z’umwuka ziri mu buryo butagaragara zirwanya gukiranuka kw’ukuri kandi zigashaka gushinga ubutware bwa Satani ku isi yose.
Inshingano zacu muri aya makimbirane zirihariye, kuko Kristo aritwe twenyine yahaye ubushishozi mu mwuka n’intwaro zishobora kuduha intsinzi. Guverinoma n'ingabo z'iyi si, bikorera gusa mu buryo bugaragara, ntabwo zisobanukiwe n’aya makimbirane kandi nta mbaraga zo guhangana n'ingabo za Satani ziri ahantu ho mu ijuru zifite. Ahubwo, bo ubwabo bayoborwa kandi bagenzurwa n’izo mbaraga batabizi.
Ikintu kimwe gisabwa kugira ngo umuntu atsinde ni ukumenya imiterere y’imbaraga zikora mu kintu runaka. Mu mezi ashize ubwo natekerezaga ku iterambere ku isi - na cyane cyane muri Amerika no muri Isirayeli - nizera ko Imana yanyeretse ibiranga imbaraga mbi, uburiganya Satani ateganya gukoresha kugira ngo agere ku migambi ye yo mu minsi ya nyuma. Ni imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu [humanism].
Nahoraga ntekereza imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu nk’ikosa ridafite icyo ritwaye cyane. Igihe nabazaga inkoranyamagambo, natangajwe n'ubusobanuro bwaryo:
“Guhakana imbaraga izo ari zo zose cyangwa indangagaciro mbonezamubano ziri hejuru y’iz'ikiremwamuntu; kwanga iyobokamana ushyigikira imyizerere y’iterambere ry’ikiremwamuntu hakoreshejwe imbaraga zacyo. "
Nabonye ko imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu atari ikintu kidafite aho kibogamiye mu by’umwuka. Ahubwo, ni uguhakana nkana no kwanga imbaraga n'ububasha by'Imana. Ni idini rirwanya iyobokamana. Kubera iyo mpamvu, iyo myizerere ishobora kwigishwa-kandi akenshi niko biri - muri sisitemu y’uburezi, nk’iya Amerika, ibuza kwigisha iyobokamana mu buryo busanzwe.
Niyemeje gukurikirana inkomoko y’imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu nsubiye inyuma mu mateka, mpereye ku nzozi za Nebukadinezari zifite ishusho ifite umutwe wa zahabu, igituza n'amaboko ya feza, inda n'amatako y'umuringa, n'amaguru y'icyuma. Daniel yabisobanuye ko ari uguhishura ingoma enye z'abanyamahanga zizavuka zikurikiranye. Umutwe wari Babuloni; igituza n'amaboko byari Ubumedi-Ubuperesi; inda n'amatako byari Ubugereki; amaguru yari Roma (Dan. 2: 31-40).
Ikintu kimwe cy’ingenzi cyanjemo: ingingo ziranga imyororokere zari mu karere kagaragajwe n’u Bugereki. Nkurikije amateka yanjye muri filozofiya y'Abagereki, ibi byarangaragariye cyane. Nabonye ko ari Ubugereki - kuruta ubundi bwami bwose - binyuze muri filozofiya yayo, bwororoka mu mico yakurikiyeho.
Babiri mu bafilozofe bo mu Bugereki bo hambere dufitiye inyandiko ni Heraclitus (Soma Herakritusi) na Protagora. Ibintu bitatu mu magambo yabo yasigaye bigira biti:
- “Ibintu byose biratemba”
- "Ntushobora na rimwe gukandagira kabiri mu ruzi rumwe"
- “Umuntu ni igipimo cya byose”
Biratangaje uburyo izi nteruro uko ari eshatu zerekana incamake y’imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu. Zemeza ko ibintu byose biterwa n’icyo bishingiyeho; nta myifatire iboneye cyangwa yemewe n'amategeko ibaho; kandi umuntu niwe nyiri ububasha buri hejuru y’ubundi mu isanzure.
Ntabwo iyi nyandiko ari iyo gusesengura uburyo iyi mitekerereze yahinduye, bwa mbere, imyumvire y’Uburayi, hanyuma, binyuze mu Burayi, imyumvire y’“iterambere (civilisation)” rya none. Abagereki bari baragize imana imitekerereze ya muntu. Aristote yatekerezaga ko Imana ari intekerezo zitunganye mu buryo bwuzuye zitekerezaho ubwazo - kuko nta kintu nakimwe kindi cyari gifite agaciro ko kuba cyatekerezwaho. Ibi nibyo byavuyemo filozofiya yose yo gushyira mu gaciro.
Icyongeye kuri filozofiya, ikindi kintu cy’ingenzi cy’umuco w’Abagereki kwari ugushimangira amarushanwa ya siporo. Imikino yabo ya Olempike yagaragazaga ibyari, mu by’ukuri, ugusenga ikigirwamana cy’ubuhanga bwa siporo, aribyo byagarutse mu kinyejana cya none. Porogaramu zirebwa cyane kuri Televiziyo muri iki gihe ni amarushanwa akomeye ya siporo mpuzamahanga.
Abagereki kandi bari bakunze gutesha agaciro umubano w'abashakanye hagati y'umugabo n'umugore, kandi bakabona ko umubano w'abahuje ibitsina hagati y'abagabo babiri ari ibintu bituma wumva “wuzuye mu bwenge” kurutaho. Mu bishusho byabo by’ubugeni, ikibumbano cy’shusho y’umugabo nziza kuruta izindi kuri bo akenshi igaragazwa yambaye ubusa, mu gihe igitsina-gore cyabaga kizingiye mu kimeze nk’ikanzu.
Ibyitwa "imana" byo mu Bugereki bigaragazaga amakosa yose y’ikiremwamuntu: irari, ubwiyandarike, ishyari, kwihorera no kubeshya - mu byukuri, kubura burundu kw’amahame mbwirizamuco yagashingiweho. Ibi byatumye umuntu asigara afite umudendezo wo kuba imana ye bwite, no gushyiraho amahame mbwirizamuco ye bwite. Birumvikana kandi koko, ko nta muntu n’umwe ushobora gutegerezwaho kubaho uburyo buri hejuru y’urwego imana ye iriho.
Izi ngaruka zose z’imyizerere ishingiye ku muntu y’Ubugereki zagiye zigaragara cyane mu mico yacu yo mu bihugu by’Uburengerazuba mu kinyejana cya none. Mu 1992 ariko, umwuka w’imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu watangije igitero gishya gikomeye kuri Amerika ndetse na Isirayeli. Hafi icyarimwe, igicu cy’umwijima mwinshi wo mu mwuka cyamanukiye ibyo bihugu byombi.
Mu matora y’ibihugu byabo muri uwo mwaka imbaraga z’umwuka zazanye k’ubutegetsi haba ubuyobozi bwa Clinton muri Amerika ndetse n’Ihuriro ry’Abakozi [Labor Coalition] muri Isirayeli imyizerere ishingiye ku muntu yeruye, itavangiye. Ubuyobozi bwombi bugaragaraza kwanga ku mugaragaro kandi nkana amategeko akiranuka y'Imana n’amasezerano akiranuka Imana yagiranye n’umuntu, bwa mbere binyuze muri Mose hanyuma binyuze muri Yesu Kristo. Berekanye ko, kugeza ku ndunduro yayo, imyizerere ishingiye ku muntu izizera ikindi kintu cyose uretse ukuri kandi izihanganira ikindi kintu cyose uretse gukiranuka.
Uku gushyirwa hejuru kwa muntu ni imbaraga amaherezo zizabyara kuza kwa Antikristo, ufite izina ry’umubare w’umuntu (Ibyah. 13:18), umuntu w’umugome urwanya Imana, kandi akikuza hejuru y’ibintu byose byitwa Imana cyangwa bisengwa, ndetse yishyira hejuru mu rusengero rw'Imana, atangaza ko we ubwe ari Imana (2 Tes. 2: 3-4).
Ibyanditswe byerekana ko azayobora abantu bose banze gukunda ukuri. Kubera iyo mpamvu, Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye kugira ngo bizere ikinyoma - ikinyoma cya mbere, ni ukuvuga icyo Satani yashukishije ababyeyi bacu ba mbere: “Muzamera nk’Imana ...” cyangwa “nk'imana [nyinshi]. ” Uku kuzamurwa k'umuntu mu mwanya w'Imana bizatangiza "akarengane gakomeye" - igihe cy'umubabaro ku isi yose ku buryo kizarenga n’itsembwa ry’abantu ryo muri 1939–1945 (Mat. 24: 21-22).
Mbere y’iki gihe cya nyuma cy’amakuba ariko, Imana iracyafite intego nini zo gukorera mu Isirayeli no mu itorero. Umusaruro w’imbabazi uzabanziriza umusaruro w’urubanza. Imyiteguro y'Imana kuri ibi ihishurwa muri Zekariya 9: 13: "kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b’i Bugiriki ..."
"Abahungu b'Ubugereki" ni abemera ubushukanyi bw’imyizerere ishingiye ku muntu. “Abahungu ba Siyoni” ni abahagarara ku Ijambo ry'Imana ridakuka, bakurikiza amasezerano yayo n'igihango cyayo. Bazakurwa muri Isirayeli isanzwe ndetse no mu bavuga ko bari mu Itorero. Bazavugwaho ibi: “Bamuneshesheje [Satani] amaraso y’Umwana w’Intama n’ijambo ryo guhamya kwabo, ntibakunda amagara yabo, ntibanga no gupfa.” Bazaba abantu bafite intego imwe y’ibanze; gukora ubushake bw'Imana bizaba ingenzi kuri bo kuruta kwizirika ku buzima ubwabwo.
Ubwo duhuye n’iki kibazo, dukwiye kwibaza buri wese muri twe tuti: Ese niteguye guhagarara mu mwanya wanjye nk’umwe mu bana b’i Siyoni?
Mu mibare, turutwa cyane n’imbaraga z’imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu. Nubwo bimeze bityo ariko, dushobora gukura ubutwari ku rugero rwa Asa, umwami w’Ubuyuda. Mu guhangana n’igitero cy’ingabo zisumba ize cyane, isengesho rye ryo kwiheba ryahinduye gutsindwa kugaragara mo gutsinda kuzuye. Kuri twe uyu munsi, isengesho rye ritanga urugero rwiza rwo guhangana n’imbaraga zishyira hejuru z’imyizerere ishingiye ku kiremwamuntu.
“Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n’umuntu. ” (2 Ngoma 14:10)
Reka duhagararane mu masengesho!
Kode: TL-L003-100-KIN