Kwitegura kuzategekana na Kristo

Derek Prince
*First Published: 1994
*Last Updated: May 2026
6 min read
This teaching is not currently available in Ikinyarwanda.
"Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza?" (1 Abakorinto 6: 2)
Imana ifite intego ebyiri mu kuducungura. Ku ruhande rutari rwiza, ni ukudukiza umuriro - ikintu tugomba guhora dushimira. Ku ruhande rwiza, ni ukwitegurira abantu yo ubwayo, abantu bazasangira intebe y’ubwami na Kristo.
Mbere y’uko ukomeza gusoma, hagarara umwanya muto maze wibaze icyo ibi bivuze kuri wowe ku giti cyawe, nk’umukristo, kuba wagombye kuba uri kwitegurira kuzategekana iteka na Kristo. Ku ruhande rwacu, Jye na Rusi twasanze Umwuka Wera ashimangira kurushaho gutegura ibihe byacu mu buzima bw’iteka.
Amasezerano yo Gutegeka
"Ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo Umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli imanza." (Matayo 19:28)
"Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose, azayaragiza inkoni y’icyuma nk’aho ari inzabya z’ibumba, ayiyamenagurize rimwe.'”(Ibyahishuwe 2: 26-27)
Kwitegura Gutegeka
Kubw’iyi nshingano ikomeye yo gutegekana na Kristo turasabwa kwitegura neza. Ntabwo bihagije kuvuga gusa ko "twavutse ubwa kabiri." Ibikurikira ni ibisabwa by’ingenzi.
1. Kwihangana Kudatezuka
"Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z’icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli. ” (Luka 22: 28-30)
Abantu benshi batangiye ari abigishwa ba Yesu, ariko cumi na babiri gusa ni bo bakomeje gushikamana na We kugeza ku iherezo, kandi ni bo bonyine babonetse ko bakwiriye gutegekana nawe Isiraheli.
"Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we, kandi nitwihangana tuzīmana na we. ” (2 Timoteyo 2: 11-12a)
Niba dushaka gusangira ikuzwa na Kristo, tugomba kubanza gusangira urupfu rwe hanyuma tugakomeza gushikama mu bigeragezo byinshi kugeza imperuka.
2. Ubugwaneza, Ubukene bwo mu Mutima
"Hahirwa abakene mu mitima yabo, Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo." (Matayo 5: 3)
"Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi." (Matayo 5: 5)
Imana ntabwo iha ubwami bwayo abirasi cyangwa abiyemera, ahubwo ni abemera ko ubwabo badakwiriye rwose icyubahiro nk’icyo. Hana, nyina wa Samweli, yatangaje ibi mu ndirimbo ye yo kunesha:
"[Uwiteka] Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane n’ibikomangoma. Baragwa intebe z’icyubahiro." (1 Samweli 2: 8)
Nyuma y’imyaka ibihumbi, isugi Mariya - mu ndirimbo iruta izindi yo kunesha- yatangaje ukuri kumeze kimwe n’uku:
"Anyaze abakomeye intebe zabo, Ashyize hejuru aboroheje." (Luka 1:52)
3. Ubuziranenge
"Kristo ... watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza." (Tito 2:14)
Abantu Kristo yemeye ko ari abe ni abo yacunguye abavana mu bikorwa byose bibi kandi yejereje we ubwe.
Ariko hariho impande ebyiri z’iyi nzira yo kwezwa: rumwe rw’imana, urundi rw’umuntu. Muri 1 Yohana 3: 3 intumwa ivuga ibyiringiro byacu byo guhinduka tugasa na Kristo igihe azaba agarutse, ariko noneho yongeraho ati: "Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye." Kristo azeza gusa abitabira kwiyeza ubwabo. Byongeye kandi, Imana ifite igipimo kimwe gusa cyo kweza: "nkuko [Yesu] yera."
Petero wa mbere 1:22 hatubwira uburyo dukwiriye kweza ubugingo bwacu: “mwiyejesheje imitima kumvira ukuri”, bizabyara “gukunda bene Data mutaryarya”. Ubugingo bwejejwe ni ubugingo bwuzuye urukundo.
4. Gukunda Ukuri
Uburiganya ni bwo Satani yashukishije Adamu na Eva bajya mu kwigomeka ku Mana, kandi iyi niyo ntwaro ye nyamukuru yo kurwanya ikiremwamuntu kuva icyo gihe. Mu Byahishuwe 12: 9 yitwa "iyo nzoka ya kera ... iyobya isi yose."
Mu 2 Tesalonike 2:9-11 Pawulo atuburira ko aya mayeri ya Satani azagaragarira burundu muri antikristo, uzabeshyeshya ibimenyetso n’ibitangaza abo bose “batemeye gukunda ukuri”.
Hano rero, ni bwo burinzi bwacu bwonyine: kwakira gukunda ukuri. Abantu bose banze ibi ntibazashukwa na Satani gusa. Imana ubwayo izabohereza gushukwa gukomeye.
Gukunda ukuri ntabwo ari ugusohoza gusa amategeko y’idini, uko yaba ari "umwimerere" kose. Nta nubwo ari ugusoma Bibiliya yawe no kugira "umwanya wo kwiherera" buri munsi. Bisaba ubwitange bwa burundu, butitangira bwo kwizera no kumvira Ijambo ry'Imana - ubwo bukuraho uburyo bwose bwo kuvanga no koroshya.
Mu gihe cya Yesu, Abayuda benshi bamenye ko Yesu ari Mesiya, ariko kubera gutinya abayobozi b’amadini ntibamwemera, "kuko bakundaga gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana." (Yohana 12: 43). Ngiryo ishingiro ryo koroshya ibintu. Twese dukeneye kwibaza tuti: Ni iki gifite agaciro kuri jye - kwemerwa n'Imana ... cyangwa n'umuntu?
Mu Migani 23:23 Salomo atugira inama ati: "Gura ukuri, kandi ntukugurishe ..." Ukuri ntikuboneka bihendutse. Bisaba umwanya munini wo gusenga no kwiga Ibyanditswe, bigakurikirwa no kubishyira mu bikorwa mu buzima bwacu bwa buri munsi. Bigomba gufata umwanya wa mbere hejuru y’uburyo bwinshi bwo kwidagadura biri aho butangwa n’umuco w’isi. Ni ubwitange bw’ubuzima bwose.
Tugirwa inama kandi kutagurisha ukuri. Dushobora kugeragezwa no kugura kuba ibyamamare tugatanga ukuri tureka "amagambo akomeye" ya Yesu tukerekana ubutumwa bwiza budasaba kwigora, ahubwo busezeranya inzira yoroshye y’ubuzima. Nyamara ibi bihakana umuburo wa Yesu: "irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake." (Matayo 7:14).
Niba uri uwifuza koko kuzasangira ubwami na Kristo by’ukuri, reka nkugire inama yo gusoma witonze inshuro nyinshi Ibyanditswe navuze haruguru, hanyuma urebe uburyo buri kimwe kijyanye n'ubuzima bwawe bwite. Niba Umwuka Wera akweretse aho ugwa, musabe ubufasha kugira ngo uhindure ibikenewe. Muri ubu buryo uzashobora gutuma umwaka uri imbere uba umwaka wo gukura no kuba wuzuye.
Kode: TL-L002-100-KIN