Ibisabwa bine bya nyuma

Derek Prince
Published: 2010
Last Updated: November 2026
Read Time: 16
This teaching is not currently available in ខ្មែរ.
Ubwinshi bw’Imana ntibushobora gukorerwa nk’igihembo, nyamara Ibyanditswe bitanga ibisabwa kugira ngo duhabwe ibyo iduha ku buntu binyuze mu kwizera. Gutanga kuzuye kwizera, kubaha Imana, no kumvira Ijambo ryayo, bituma kwongerwa gusigirwa Imana.
Muri uru ruhererekane rw’inyigisho tumaze kubona ko Imana ishaka guha abantu bayo ibisesekaye byayo mu gihe bujuje ibyo ibasaba. Ibyanditswe Byera bigaragaza ko ubukire—hamwe n’ubutware, ubwenge, icyubahiro, ubwiza, imbaraga, n’umugisha—byose ari ibya Yesu Kristo ubuziraherezo. Ariko k’umusaraba, Yesu yemeye kureka ibyo byiza byose kugira ngo agire uruhare mu iguranirwa ry’ubumana. Muri iryo gurana, Yesu yafashe umuvumo wari ugenewe abantu kubera ubutabera bw’Imana, kugira ngo twe tubone umugisha wari ugenewe Yesu kubera kumvira kwe gutunganye.
Umwe mu mivumo yihariye Yesu yarangije burundu ni umuvumo w’ubukene uvugwa mu Gutegeka kwa Kabiri 28. Ku musaraba, Yarashonje, yagize inyota, yambaye ubusa, kandi akeneye byose. Ibyo ni ubusobanuro by’ubukene bwuzuye. Yesu yarangije burundu umuvumo w’ubukene kugira ngo tubashe kwakira “umugisha wa Aburahamu” (Abagalatiya 3:13–14). None se umugisha wa Aburahamu ni uwuhe? Itangiriro 24:1 havuga ko Aburahamu yari yahawe umugisha kuri “byose.”
Twabonye mu 2 Abakorinto 9:8 no mu Abefeso 2:8–9 ko hari amahame atatu y’ingenzi agenga uburyo twakira ubuntu busesekaye bw’Imana, butuma duhabwa umugisha ku “bintu byose.” Icya mbere, ubuntu bw’Imana ntibushobora na rimwe kugurwa. Icya kabiri, bushobora kunyura gusa mu muyoboro umwe—Yesu Kristo. Icya gatatu, inzira yonyine tubwakiramo ni ukwizera.
Abakristo benshi ntibabona ko ubuntu bw’Imana burimo no gutanga ibyo dukeneye mu by’amafaranga no mu bifatika—iyo twujuje ibisabwa yashyizeho kugira ngo tubibone. Ariko nanone, tugomba guhora twibuka itandukaniro twagaragaje hagati yo kugerageza gukorera ubuntu bw’Imana no kuzuza ibisabwa nayo.
1. Impamvu n’Imyitwarire
Nyuma yo kuganira kuri izi ngingo z’ibanze, twabajije ikibazo: “Ni ibiki Imana isaba?” Twasanze hari ibisabwa bitanu byihariye kugira ngo umuntu ahabwe ibisesekaye by’Imana.
Igisabwa cya mbere ni uko impamvu zacu n’imyitwarire yacu bigomba kuba ari byiza. Hariho ingingo eshanu z’iki gisabwa twasuzumye mu ibaruwa iheruka:
- Ni bibi gufata ubutunzi tukabugira Imana yacu.
- Ni bibi gushaka ubutunzi ukoresheje inzira zitari nziza.
- Ni bibi kwishingikiriza ku butunzi.
- Ni bibi gukoresha ubutunzi mu kwikunda.
- Dukwiriye gusangira ibyacu bifatika n’abakene.
2. Ukwizera ni Ingenzi
Igisabwa cya kabiri kugirango twakire ibisesekaye by’Imana ni ukwizera. Twamaze kubona ko ibisesekaye ari kimwe mu byo Imana iduha ku bw’ubuntu bwayo. Nk’’ibindi byose duhabwa ku bw’ubuntu, dushobora kubwakira binyuze mu kwizera gusa. Ariko kandi, ntitwashimangira bihagije akamaro k’ukwizera. Ni ko banze kandi ngombwa k’ukubaho ubuzima bwa gikristo. “Ukiranuka azabeshwaho no kwizera” (Abaroma 1:17). Buri gice cyose cyo kubaho mu gukiranuka kigomba gushingira k’ukwizera. Ibi birareba n’imikoreshereze y’amafaranga yacu kimwe n’ibindi byose bigize ubuzima bwacu.
Byongeye kandi, ibinyuranye nabyo ni ukuri. “Igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha” (Abaroma 14:23). Iyo dukoresha amafaranga yacu mu buryo butari ubwo kwizera, bitugeza ku byaha: kwikunda, ubugugu, ndetse no kwima Imana ibyo tuyibereyemo. Ibirebana byose n’ukuntu dukoresha amafaranga yacu bigomba gushingira k’ukwizera.
Kwizera gukorera mu kumvira Ijambo ry’Imana kudategereje kubona ibihembo byasezeranijwe. Ibi nabyo bireba imikoreshereze y’amafaranga yacu. Yesu aravuga ati: “Mutange namwe muzahabwa” (Luka 6:38). Iyo dukora dushingiye ku kwizera, tubanza gutanga. Guhabwa bikurikiraho mu gihe cy’Imana. Nidutegereza igihe tuzaba “dushoboye gutanga” ntituzaba dutanze mu kwizera. Iyo turebeye uku kuri mu ndorerwamo yo kwizera, ntituzigera tuba abakene cyane ku buryo tutatanga. Ahubwo, kimwe mu bisubizo by’ubukene ni ugutangira gutanga mu kwizera. Igihe umupfakazi yatangaga aha Uwiteka uduceri tubiri twa nyuma yari asigaranye, Yesu yaramushimye. Ntiyamucyashye ngo “arasesagura” cyangwa “ntashyira mu gaciro.” (Reba Luka 21:1–4.)
Twamaze kuvuga ko hari amategeko agenga ikoreshwa ry’amafaranga ameze kimwe nashobora kuboneka mu rwego rw’ubuhinzi. Pawulo abigaragaza mu 2 Abakorinto 9. Avugana n’abakristo ku bijyanye n’uburyo bagomba gutanga amafaranga yabo mu murimo no ku bantu b'Uwiteka, Pawulo aravuga ati:
“Ariko ndavuga ibi ngo “Ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.” (2 Abakorinto 9:6)
Aha, Pawulo agereranya gutanga no “kubiba,” naho kwakira akabigereranya no “gusarura.” Icyo ashaka kugaragaza ni uko niba dushaka gusarura, tugomba kubanza kubiba. Urugero rw’umuhinzi rurushaho gusobanura neza iyi ngingo. Igihe cyose umuhinzi abiba mu murima we, aba agaragaza kwizera. Aba yizeye ko imbuto ari kubiba mu murima izagaruka yikubye inshuro nyinshi. Ni ko bimeze no ku gutanga kwacu nk’Abakristo. Niba dushaka gusarura, tugomba kubanza kubiba. Byongeye kandi, urugero tubibamo ni rwo ruzagena urugero tuzasaruramo. Niba tubiba duke, tuzasarura duke. Niba tubiba byinshi, tuzasarura byinshi.
Dushobora gufata urugero rw’umuhinzi tukarusesengura kurushaho. Kubiba ntibisobanura kunyanyangiza imbuto uko wiboneye aho uri hose. Turamutse tunyuze mu muhanda munini, tunyanyagiza imbuto iburyo n’ibumoso mu miferege, ntitwategereza gusarura byinshi. Nyamara hari abakristo bamwe batanga muri ubwo buryo. Mu buryo butunguranye, batasenze cyangwa ngo bakurikize ihame runaka, bajugunya amafaranga yabo aho biboneye hose. Ntabwo ari igitangaza rero kuba badasarura imigisha isezeranwa mu Byanditswe.
Mu buryo butandukanye n’iyo shusho yo kunyanyangiza imbuto uko bibaye kose, kubiba mu buryo buboneye bisobanura guhitamo ubutaka bwiza, tukabutegura neza, tugahitamo igihe gikwiriye, kandi tukabiba imbuto nziza. Uko ni ko dukwiriye no gukoresha amafaranga yacu—ku giti cyacu n’itsinda. Dukwiriye guhitamo aho twashora ibyo dutunze kugira ngo Ubwami bw’Imana burusheho kwaguka, dukwiye kwitegura dusenga, tugakurikiza neza amahame yashyizweho n’Ijambo ry’Imana, kandi tugatanga ibyiza byacu biruta ibindi. Mu magambo make, dukwiye gukora ibishoboka byose mu mbaraga zacu kugira ngo tugaruze byinshi bishoboka ku gishoro cyacu.
Muri Malaki 3:8–12, dusangamo amahame menshi agenga imikoreshereze y’amafaranga yacu, cyane cyane arebana no gutanga icyacumi cyacu ku Mana:
“Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n'amaturo, muvumwa wa muvumo kuko ishyanga ryose uko mungana mwanyimye ibyanjye. Nimuzane imigabane ya kimwe mu icumi ishyitse mubishyire mu bubiko, inzu yanjye ibemo ibyo kurya. Ngaho nimubingeragereshe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, murebe ko ntazabagomororera imigomero yo mu ijuru, nkabasukaho umugisha mukabura aho muwukwiza. Nzahana indyanyi nyibahora, ntizarimbura imyaka yo ku butaka bwanyu, kandi n'umuzabibu wanyu ntuzaragarika imbuto mu murima igihe cyawo kitaragera. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. Kandi amahanga yose azabita abanyamahirwe, kuko muzaba igihugu kinezeza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.»
Ingingo zikurikira zakuwe muri iki cyanditswe ni ingenzi cyane:
- Kutagira umusaruro mu micungire y’amafaranga yacu bidushyira munsi y’umuvumo. Mu by’ukuri, ni igice cy’umuvumo Kristo atubohoramo.
- Nk’uko biri mu Byanditswe Byera, kwizera ni ngombwa cyane. Dusabwa kuzana icyacumi cyacu mbere yuko duhabwa imigisha Imana yasezeranye. Imana iravuga iti: “Ngaho nimubingeragereshe” ni ukuvuga, kuzana icyacumi cyacu. Uyu murongo ntugaragaza ubundi buryo bwo guhabwa uyu mugisha.
- Igikorwa cyo kwizera Imana idusaba kiri mu bifatika, kandi n’umugisha isezeranya na wo uri mu bifatika.
Nabaye mu masengesho aho abakristo basenga bati, “Mwami, fungura imigomero yo mu ijuru, usuke umugisha.” Byumvikana neza, ariko njye mpora numva nabazunguza nkababwira nti, “Nimwumve, umugisha ntuzanwa no gusenga. Uzanwa no gutanga icyacumi!” Dushobora gusenga iteka ryose, ariko niba tudatanga icya cumi, nta burenganzira dufite k’umugisha.
3. Kubahisha Amafaranga
Igisabwa cya gatatu kugira ngo twinjire mu bisesekaye by’Imana ni uko twubaha Imana n’abantu binyuze mu byo dutanga. Abaroma 13:7 haratubwira hati: “Mwishyure bose ibibakwiriye: …. n'abo kubahwa mububahe [ababikwiriye].” Uburyo bumwe bukomeye bwo gutanga icyubahiro ni ugutanga ku byacu. Ibyanditswe bitwereka inzira enye zitandukanye zo gutanga icyubahiro. Icya mbere, binyuze mu gutanga kwacu twubaha Imana ubwayo .
“Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, N'umuganura w'ibyo wunguka byose. Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa, Kandi imivure yawe izasendera imitobe.” (Imigani 3:9–10)
Icya mbere, dusabwa guha Imana igice cyayo—Umuganura. Nituramuka tubikoze, Idusezeranya kuduha umugisha kandi ikagwiza ibyo dusigarana. Guhora dushyira Imana imbere mu kugena uko dukoresha amafaranga yacu ni bumwe mu buryo tuyubaha uko ibikwiriye.
Icya kabiri, binyuze mu gutanga kwacu twubaha ababyeyi bacu. Mu Befeso 6:2–4, Pawulo atwibutsa ko iri tegeko ari ryo rya mbere ririmo n’isezerano.
“Wubahe so na nyoko, ...kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.” (Abefeso 6:2-3)
Iri tegeko ryo kubaha ababyeyi bacu rizanamo inshingano zijyanye n’iby’amafaranga. Muri Matayo 15, Abafarisayo banengaga Yesu bamushinja kutubahiriza imigenzo y’abakuru. Yesu na we yabashinjije gukurikiza imigenzo y’abasaza ariko bakica amategeko y’Imana. Yatanze urugero rumwe rwihariye:
“Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’ Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’ Nuko ijambo ry'Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu.” (Matayo 15:4–6)
Itegereze neza uko tugomba kubaha ababyeyi bacu: tubaha ku byo dufite. Niba ababyeyi bacu bafite ikibazo cy’amikoro kandi dufite ubushobozi bwo kubafasha ariko ntitubikore, ntituba tububashye uko babikwiriye. Nshingiye k’ubunararibonye mu kuganiriza abantu no kubafasha kubohoka, nshobora kuvuga ntashidikanya ko abantu batubaha ba se na nyina batigera bagira amahoro mu mibereho yabo.
Icya gatatu, binyuze mu gutanga kwacu twubaha abagaragu b'Uwiteka badukorera umurimo w’Imana kandi bakadufasha mu byo dukeneye. Mu Byakozwe n’Intumwa 27 na 28 dusomamo uko Pawulo n’abo bari kumwe barokotse kurohama k’ubwato bakagera ku kirwa cya Malta. Mu gihe gikwiye, Pawulo yatangiye gukorera umurimo mu barwayi bo kuri icyo kirwa, benshi muri bo barakira. Hanyuma, igihe cyageze ngo Pawulo n’abo bari kumwe bagende, umwanditsi avuga ko abari bakorewe uwo murimo muri ubwo buryo “Baduha icyubahiro cyinshi, kandi tugiye gutsuka bashyira ibyo twari dukennye byose mu nkuge yacu” (Ibyakozwe 28:10). Mu gutanga amafaranga n’ibifatika Pawulo na bagenzi be bari bakeneye, abo batuye kuri icyo kirwa babagaragarije icyubahiro cyari kibakwiriye kubera umurimo babakoreye.
Icya kane, binyuze mu gutanga kwacu, twubaha abakuru b’itorero batuyobora. Pawulo aravuga ati:
“Abakuru b'Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri. …kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambire umunwa w'inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukozi akwiriye guhembwa.’” (1 Timoteyo 5:17–18)
Biragaragara ko icyubahiro Pawulo atekereza ari icy’ubutunzi n’ibintu bifatika. Uko abakuru b’itorero barushaho kuba abizerwa mu nshingano zabo, ni ko natwe tugomba kurushaho kwitondera kubaha ibihembo bibagaragariza icyubahiro nyakuri.
Tubonye rero ko tugaragaza icyubahiro dutanga mu byerekezo bine: ku Mana, ku babyeyi bacu, ku bagaragu b’Imana badukorera umurimo, no ku bakuru b’itorero batuyobora. Ikintu gikomeye ni uko mu Cyongereza akenshi dukoresha imvugo igira iti, “kwishyura icyubahiro.” Niba icyubahiro duha Imana cyangwa abantu nta kiguzi bidusaba, ntabwo tuba dutanze icyubahiro nyakuri.
4. Gutekereza, Kuvuga no Gukora Ibikwiriye
Igisabwa cya kane kugira ngo umuntu ahabwe ibisesekaye by’Imana ni ugutekereza, kuvuga, no gukora ibikwiriye. Icya mbere, nshaka gushyira imbaraga ku mitekerereze. Ntibishoboka ko watekereza ibidakwiriye ngo ubeho uko bikwiriye. Uko niko, iyo utekereza ibikwiriye, nta kabuza uzabaho mu buryo bukwiriye. Reba amabwiriza Yosuwa yahawe igihe yari agiye kuyobora ubwoko bw’Imana mu murage wabo:
“Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” (Yosuwa 1:8)
Kuri njye, iri niryo sezerano ryuzuye cyane ryo gutera imbere no guhirwa umuntu wese yakwifuza kubona. Ni ibiki by’ibanze bisabwa kugira ngo ubone iryo sezerano? Tekereza ku mategeko y’Uwiteka. Vuga amategeko y’Uwiteka. Umvira amategeko y’Uwiteka. Ibyo dutekereza, ibyo tuvuga, n’ibyo dukora ni byo bigena ibyo tubamo mu buzima. Mbivuga muri make muri ubu buryo: tekereza, vuga, kandi ukore Ijambo ry’Imana.
Tubona isezerano rikubiyemo ibintu byinshi kurushaho muri Zaburi ya mbere. Muri icyo gice cyo muri Yosuwa, isezerano ryabwiwe umuntu umwe. Ariko muri Zaburi ya mbere, iri sezerano ritangwa ku muntu uwo ari we wese wujuje ibisabwa nta mbogamizi.
“Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y'ababi, Ntahagarare mu nzira y'abanyabyaha, Ntiyicarane n'abakobanyi. Ahubwo amategeko y'Uwiteka ni yo yishimira, Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro. Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi, Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.” (Zaburi 1:1–3)
Nyabuneka ongera usome neza ayo magambo atanu ya nyuma! Nta mwanya uhari wo gutsindwa. Buri kintu cyose uwo muntu akora kizamubera cyiza. Ni ibiki bisabwa kugira ngo agire iyo ntsinzi? Hari ibisabwa bitatu bibi n’ibisabwa bibiri byiza.
Ibisabwa bibi, ibikorwa tudakwiye gukora, bivugwa mu murongo wa mbere. 1. Ntitugomba gukurikiza imigambi y'ababi, cyangwa ngo duhagarare mu nzira y’abanyabyaha, cyangwa ngo twicarane n’abakobanyi. Reba neza uko muri urwo rugendo habaho kugenda bigana habi buhoro buhoro—kuva ku kugenda, ukajya ku guhagarara, hanyuma ukicara. Nidutangira kugendera mu nzira z’ababi, tuzagera aho duhagarara, hanyuma amaherezo twicare. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo twirinde iyo nzira mbi iva mu kugenda, igakomeza ku guhagarara no ku kwicara. Nyamara hari abakristo bahora bemera inama z’ababi mu bice byinshi by’ubuzima bwabo. Hanyuma bakibaza impamvu batagira umugisha. Baba barenze ku itegeko ry’ibanze ryo kwirinda: ntitugomba gukurikiza imigambi y’ababi.
Nyuma y’ibisabwa bibi, hakurikiraho ibisabwa bibiri byiza. Icya mbere, umuntu utsinda yishimira amategeko y’Uwiteka; icya kabiri, ayatekerezaho ku manywa na nijoro. Ngiye guhitamo ihame rimwe ryo mu Byanditswe Byera rifite uruhare rukomeye mu gutera imbere, ryaba gutekereza ku Ijambo ry’Imana mu buryo bukwiriye. Ibyuzura kandi byigarurira ibitekerezo byacu ni byo bizagena uko ubuzima bwacu buzamera. Iyo ibyo bisabwa bitanu byujujwe, Bibiliya ivuga k’umuntu uwo ari we wese iti: “Ibyo azakora byose bizamubera byiza.” Ubu nyine, ubwo usoma aya magambo, fata umwanzuro wo kuba uwo muntu! Hanyuma subira usome ibyo bisabwa nanone. Ubisome neza ubitekerezeho kugeza igihe bizaba igice cy’ubuzima bwawe. Ibyo nibimara kuba bityo, bizakorohera kubaho uko ibyo bisabwa bisaba.
5. Reka Imana Yongereho
Dore igisabwa cya gatanu kandi ari cyo cya nyuma: reka Imana yongereho — mu buryo bwayo no mu gihe cyayo. Wirwanira ibisesekaye! Reka Imana ibyongereho. Bigomba kuba kimwe mu by’amafaranga nk’uko bimeze mu buhinzi. Twebwe dutera imbuto, ariko Imana ni yo ituma imyaka imera.
Ndibuka mu myaka myinshi ishize ubwo nari ndi muri Irlande. Numvise inkuru y’umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu ababyeyi bahaye ibirayi ngo abihinge. Yarasohotse ajya kubitera, hashize icyumweru asubirayo kureba niba byatangiye kumera. Nta kimenyetso na kimwe cyari gihari cy’uko byari byatangiye gukura. Hashize ibyumweru bibiri, na bwo ntiyagira icyo abona, nuko arabicukura ngo arebe niba byatangiye kumera. Amaherezo, yabicukuye inshuro eshatu cyangwa enye, ariko ntibyigeze bikura! Abakristo bamwe bameze batyo. Bahinga ibirayi byabo, hanyuma bakabicukura ngo barebe niba biri kumera. Icy’ingenzi mu kwizera ni uko tureka Imana ikabikora. Twebwe twuzuza ibisabwa, ariko Imana ni yo isohoza isezerano.
Gutegeka kwa kabiri 28:2 habwira abantu bujuje ibisabwa n’Imana ngo:
“Kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho.”
Nkunda cyane iryo jambo “ikugereho.” Ntabwo twiruka inyuma y’imigisha; ahubwo ni yo idukurikira. Nshobora kuryama nijoro nkibaza umugisha uzaba wangezeho ubwo nzaba mbyutse mu gitondo! Mu buryo nk’ubwo, Matayo 6:33 aratubwira ati: “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw'Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongererwa.” Ntidushaka “ibintu”; dushaka “ubwami.” Hanyuma Imana ikatwongerera “ibintu” byose dukeneye.
Mu rwego rwo gusubiramo, reka turebe nanone ibisabwa twagaragaje kugira ngo twakire ibisesekaye by’Imana. Icya mbere, impamvu zacu n’imyitwarire yacu bigomba kuba byiza. Icya kabiri, tugomba kugira kwizera. Icya gatatu, tugomba kubaha Imana, ababyeyi bacu, abakozi b’Imana n’abayobozi bacu bo mu buryo bw’umwuka, tubinyujije mu gutanga. Icya kane, tugomba kwimenyereza gutekereza, kuvuga no gukora ibikwiriye. Icya gatanu, tugomba kwemerera Imana akaba ari yo yongeraho mu buryo bwayo no mu gihe cyayo. Nitwuzuza ibi bisabwa byose, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ibisesekaye by’Imana bizatugeraho.
Mu ibaruwa yanjye ikurikira, kandi ari na yo ya nyuma kuri iyi nsanganyamatsiko, tuzarebera hamwe intego y’ibisesekaye by’Imana.

ទាញយកដោយឥតគិតថ្លៃ
សេចក្តីបង្រៀននេះអាចទាញយក បោះពុម្ព និងចែករំលែកសម្រាប់ការប្រើប្រាស់ផ្ទាល់ខ្លួន ឬក្នុងព្រះវិហារ។
ទាញយក PDFកូដ: TL-L076-100-KIN










