Kuzuza Ibisabwa

Derek Prince
Published: 2010
Last Updated: November 2026
Read Time: 15
This teaching is not currently available in Hausa.
Ni ibihe bintu bishyigikira uburyo bushingiye kuri Bibiliya bwo kubona ibyo Imana itanga mu buryo bw'umubiri? Ashingiye ku murimo w'ubucunguzi wa Kristo, Derek Prince yigisha ko ubusagane buhabwa n'ubuntu binyuze mu kwizera, atari ibyo umuntu akoreye, kandi ko bisaba intego nziza, umurimo w'ubunyangamugayo, kugira ubuntu, no kwita ku bakene.
Insanganyamatsiko y’ibisesekaye by’Imana ntishobora gusobanurwa cyangwa ngo igirwe iyacu keretse Imana ubwayo ibihishuye. Mu nyandiko zanjye zabanje kuri iyi ngingo, twashimangiye dukoresheje Ibyanditswe Byera ko urwego rw’ibyo Imana iha abantu bayo ari ibisesekaye. Ibyo itanga tubihabwa binyuze mu masezerano yayo. Twanasuzumye amasezerano yihariye aboneka muri Zaburi 34:10-11 na 84:12. Twabonye ko Imana itazigera itwima ikintu cyiza na kimwe, igihe cyose twujuje ibisabwa bitatu: icya mbere, tugomba gutinya Uwiteka; icya kabiri, tugomba gushaka Uwiteka; icya gatatu, tugomba kugenda dutunganye.
Ariko kandi, twasobanuye iyi ngingo yo guhabwa iby’Imana itanga twerekana ko hari uburyo bubiri bwo kureba ku “icyiza”: icyiza rwose n’icyiza bitewe n’ikintu runaka. Ikintu ni cyiza rwose niba ari cyiza muri cyo ubwacyo. Ibi ntibihinduka. Ariko ikintu kiba cyiza kuritwe ugereranyije nuko kidufitiye akamaro mu bihe turimo byihariye. Ibi birahinduka. Icyiza bitewe n’impamvu runaka gishobora kugirwaho ingaruka n’ibintu byinshi bitandukanye: imico yacu, impamvu zibiteye, ubwenge, igihe cy’Imana, cyangwa urwego rw’ubukure bwacu mu by’umwuka. Ni yo mpamvu Imana, mu bwenge bwayo, rimwe na rimwe iduhisha ikintu cyiza rwose, kuko kitaba ari cyiza kuri twe mu bihe turimo. Ese ubukire ni bwiza rwose? Yego. Ibyahishuwe 5:12 bitubwira ibintu birindwi byiza rwose kandi byeguriwe Yesu Kristo iteka, kandi binyuze muri We, n’abantu be: ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe. (Reba kandi 1 Ngoma 29:12 na Gutegeka 8:18.)
Umuvumo cyangwa Umugisha
Intego yanjye muri iyi baruwa ni ukugaragaza inzira y’Imana yo kubatura abantu umuvumo w’ubukene. Kimwe mu by’ukuri by’ingenzi byahishuwe ni uko ku musaraba habayeho igurana ry’ateguwe n’Imana: Yesu, utarigeze akora icyaha, Umwana w’Imana wumvira, yishyizeho ibibi byose byari bigenewe abantu kubera ubutabera bw’Imana, bitewe no kwigomeka no kutumvira byacu. Mu mwanya wabyo, twebwe, binyuze mu kwizera, dushobora kwakira ibyiza byose byari bigenewe Yesu kubera kumvira kwe gutunganye. Tubivuze mu magambo yoroshye, Yesu yafashe ibibi byose twari dukwiriye, kugira ngo twebwe tubone ibyiza byose yari akwiriye. Ibyanditswe Byera bitwereka ibintu bitandukanye biri muri iri gurana. Urugero, Yesu yarakomeretse kugira ngo dukire (Yesaya 53:4–5).
Yagizwe icyaha ku bwacu kugira ngo natwe tugirwe abakiranutsi ku bwo gukiranuka kwe (2 Abakorinto 5:21).
Yanzwe na Se kugira ngo twemerwe na Se (Matayo 27:46, Abefeso 1:5–6).
Yapfuye urupfu rwacu kugira ngo tubone ubuzima bwe (Abaheburayo 2:9, Yohana 3:16).
Ariko muri uru ruhererekane rw’inyigisho, tuzibanda gusa ku gice cy’iguranirwa kijyanye n’imivumo iterwa no kutumvira kwacu— kandi by’umwihariko, umuvumo w’ubukene.
Pawulo ibi abivugaho mu buryo bwihariye mu Bagalatiya 3:13–14:
“Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”), kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.”
Aha, amagambo abiri aratandukanye cyane: umuvumo n’umugisha. Ku musaraba, umuvumo w’amategeko yarenzweho washyizwe kuri Yesu. Yagizwe koko ikivume. Ibyabigaragazaga ni uko ubwe yari amanitswe k’umusaraba (nk’uko byanditse mu Gutegeka kwa Kabiri 21:23). Amanitswe hagati y’ijuru n’isi, Yesu yari amanitswe kuri cya giti cyahindutse umusaraba—yanzwe n’abantu, yatereranywe n’Imana, ahindutse uwigijweyo burundu, uwakuweho, ashyizwe ahe wenyine rwose. Ibi byose twabivuga mu ijambo rimwe ribi, risa nabi: ikivume.
Yesu yabaye ikivume kugira ngo twe tubone imbusane yacyo: umugisha. Kimwe mu nsanganyamatsiko zo mu rwandiko rw’Abagalatiya ni uko, binyuze mu kwizera, duhinduka abana b’Aburahamu. Nk’abana b’Aburahamu, dufite uburenganzira ku mugisha w’Aburahamu ku mpamvu imwe y’ingenzi: Yesu yikoreye umuvumo.
Muri uru rwego, Pawulo agaragaza cyane umugisha umwe wihariye: “isezerano ry’Umwuka.” Hari impamvu ifatika y’ibi. Umugisha w’isezerano ry’Umwuka Wera ni wo musingi w’indi migisha yose. Iyo dushyize kwizera kwacu mu rupfu rwa Kristo ruhongera ibyaha byacu, duhinduka abemewe n’amategeko ko ari “abaragwa b’Imana kandi abaraganwa na Kristo” (Abaroma 8:17). Duhinduka abagize umuryango w’Imana, dufite uburenganzira ku byasezeranyijwe sogokuruza wacu Aburahamu (Abagalatiya 3:7–9, 29). Ariko Ushinzwe ibyo uyu murage wacu washyizweho n’Imana ni Umwuka Wera. Ni we wenyine ushobora gutuma tugera mu kwishimira mu buryo bwuzuye bufatika ibyo twamaze guhabwa mu buryo bwemewe n’amategeko binyuze mu kwizera urupfu rwa Kristo. Atadufashije, nta cyo twarusha “imfubyi,” tudashobora kwakira ibyo Data yaduteguriye (reba Yohana 14:16–18).
Twemera kwishingikiriza k’Umwuka Wera, rero, dushobora gusaba umurage wacu. None se, “umugisha wa Aburahamu” Kristo yaduhesheje ni uwuhe? Igisubizo cyumvikana kandi cyuzuye kiboneka mu Itangiriro 24:1: “Uwiteka yari yarahaye Aburahamu umugisha muri byose.” Umugisha wa Aburahamu ukubiyemo ibintu byose—iby’igihe gito cyangwa iby’iteka, iby’umwuka cyangwa ibifatika. Binyuze mu rupfu rwa Kristo ku bwacu, buri gice cy’ubuzima bwacu gishobora gukurwa munsi y’igicucu kiremereye cy’umuvumo kigashyirwa mu mucyo wuzuye w’umugisha w’Imana.
Umuvumo w'Ubukene
Reka noneho twibande ku gice kimwe cy’umuvumo Yesu yikoreye ku bwacu—umuvumo w’ubukene. Mu ibaruwa yacu iheruka twabonye uyu muvumo ugaragazwa mu buryo bwuzuye bwawo mu Gutegeka kwa Kabiri 28:48. Wari ugizwe n’ibice bine: inzara n'inyota no kwambara ubusa n'ubukene bwa byose. Ibyo nibyo Yesu ubwe yahuye nabyo ku musaraba neza neza.
Mu myaka ishize, ubwo nari ndi kubwiriza ku nsanganyamatsiko y’Uburyo Imana itanga Amafaranga, Umwuka Wera yampishuriye ikintu cyarenze kure ibyo nari nateganyije mu nyigisho yanjye mbere.
Kimwe ku kindi, Umwuka Wera yansobanuriye ibice bine by’umuvumo w’ubukene, maze anyereka ko Yesu yakuyeho uwo muvumo rwose mu buryo bwose. Yarashonje—yari amaze hafi amasaha makumyabiri n’ane atarya. Yagize inyota—Amwe mu magambo ye ya nyuma yari: “Mfite inyota.” Yari yambaye ubusa—abasirikare bari bamwambuye imyenda yose, bayigabana hagati yabo. Yari akennye muri byose—nta mwambaro yari afite, nta n’imva yo gushyingurwamo. Nta kintu na kimwe yari afite. Kuki? Kuko mu mugambi w’Imana, Yesu yarangije umuvumo w’ubukene ku bwacu.
Yesu yikoreye umuvumo w’ubukene kugira ngo tubone umugisha wa Aburahamu “mu bintu byose”—kugira ngo duhabwe umurage wacu wuzuye, bikozwe n’Umwuka Wera.
Ntacyo Tubura
Iri hishurirwa rishyigikirwa n’indi mirongo myinshi yo mu Byanditswe Byera, haba mu isezerano rya Kera no mu Rishya. By’umwihariko, dushobora kwitegereza imirongo ibiri yo mu 2 Abakorinto. Iyo mirongo yombi hamwe itwereka uko kubaturwa k’umuvumo w’ubukene kuzuye Kristo yatuboneye.
“Kuko muzi ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo uko yari umutunzi, maze agahinduka umukene ku bwanyu kugira ngo ubukene bwe bubatungishe.” (2 Abakorinto 8:9)
Ni ryari Yesu yabaye umukene? Hari abantu bamwe bavuga ko Yesu yari umukene mu gihe cye cyose yamaze ku isi, ariko jyewe sinemera ko ibi ari ukuri. Tugomba kuzirikana mu bitekerezo byacu itandukaniro riri hagati y’ubukire no kugira ibisaga. Yesu ntiyari “umukire” mu buryo bwo kugira konti nini muri banki cyangwa umutungo mwinshi w’ibintu bifatika. Ariko rwose yari afite ibisesekaye. Umuntu ushobora guha ibiryo abagabo 5,000 (ubaze n’abagore n’abana bose hamwe bagera hafi ku 12,000) si umukene! Ahubwo, Yesu yasigaranye byinshi birenze ibyo yari afite mbere yo kugaburira aba bantu 12,000 (reba Matayo 14:15–21). Mbega ishusho nziza yibisesekaye!
Yesu ntiyari umukungu, ariko yari afite ibisesekaye. Nta na rimwe yigeze ashidikanya ko ubuntu bw’Imana Se buzamuha ibyo akeneye byose. Kandi Se ntiyigeze amutererana. Ibyo si ubukene. Ubukene ni ugusonza, kugira inyota, kwambara ubusa, no kubura byose!
Ni ryari Yesu yabaye umukene? Yatangiye kuba umukene igihe yihuzaga n’ibyaha byacu. Guhera icyo gihe, yakomeje arushaho kwinjira mu bukene, kugeza ubwo ku musaraba yahagarariye ubukene bwuzuye.
Reka tunemere ko muri iki gihe ubukene bwe butari gusa “ubukene bwo mu buryo bw’umwuka.” Yari umukene mu mubiri no mu bifatika. Bityo rero, dukurikije amategeko yose y’inyurabwenge, ubutunzi bwacu na bwo ntibuzaba gusa “ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka.” Yesu yabaye umukene rwose mu buryo bw’umubiri no mu bifatika kugira ngo natwe tube abatunzi, bivuze ko dushobora kubona ibyo dukeneye byose mu mubiri no mu bifatika—kandi tukagira n’ibisigaye byo gufasha abandi.
Ubuntu Busaga
Imana si umunyabugugu. Ntiduha gusa ibihagije; iduha ibihagije ndetse n’ibirenga. Ibyo ni byo bitwa ibisesekaye.
“Kandi rero Imana ishobora kubasāzaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose.” (2 Abakorinto 9:8)
Muri uwo murongo kugwira bivugwamo kabiri na byose bivugwamo inshuro eshanu. Sinzi uko ururimi rwasobanuka birenze ibyo.
Uyu murongo usobanura ubuntu bw’Imana. Ikintu giteye amatsiko ni uko mu bice byombi icya 8 no mu cya 9 cy’Abakorinto ba kabiri, aho havugwa ku bijyanye n’amafaranga, ijambo ry’ingenzi ari ubuntu, rikagaragara inshuro zirindwi mu gice cya 8 n’inshuro ebyiri mu gice cya 9. Mu bigaragara ni ubuntu bukora no mu rwego rw’amafaranga.
Kwakira Ibisesekaye mu Bifatika
Abakristo bake bamenya ko ibi bikora mu isi y’amafaranga n’ibifatika, kimwe no mu bindi bice byose by’ubuzima bwacu. Ariko nk’uko twabigaragaje, hari ibisabwa. Ibyanditswe bituburira by’umwihariko k’ubijyanye no kutita ku bintu (Imigani 10:4); ubute (Imigani 24:30–34); no kubeshya (Abefeso 4:28). Igihe cyose tugihamwa n’icyaha na kimwe muri ibi, nta burenganzira dufite bwo kwitega ko ubuntu bw’Imana buzadukorera mu bijyanye n’amafaranga mu buzima bwacu. Nk’Abakristo, tugomba kuba inyangamugayo, gukora cyane no kwita ku bintu.
Ariko gukora cyane kose no gufata inshingano ubwabyo ntibishobora kutuzanira ibyo Imana iduha mu buryo tuvuga hano. Ibyo Imana iduha ntibishobora gukorerwa. Bishobora kwakirwa gusa k’ubuntu, binyuze mu kwizera. Ubuntu bw’Imana, iyo tubwakiriye dutyo mu kwizera, budushyira ku rwego rwo hejuru kuruta urwo twakwigezaho cyangwa dukwiriye. Ibi ni ukuri mu bice byose by’ubuzima bwacu — iby’amafaranga n’ibifatika kimwe n’iby’umwuka.
Kumenya uku kuri, ariko, bitugeza ku itandukaniro ry’ingenzi mu nyurabwenge [logic] — iryirengagizwa kenshi. Ni itandukaniro riri hagati yo gukorera ubuntu bw’Imana, ikintu kidashoboka, no kuzuza ibisabwa n’Imana, ari byo tugomba gukora. Ku ruhande rumwe, ntidushobora gukorera ibisesekaye by’Imana, bitangwa gusa ku bw’ubuntu. Ku rundi ruhande, dusabwa kuzuza ibisabwa Imana yashyizeho kugira ngo twakire ibisaga byayo binyuze mu kwizera. Naho ubundi niba tutujuje ibyo bisabwa, ukwizera kwacu nta shingiro gufite mu Byanditswe Byera. Mu by’ukuri, si ukwizera, ahubwo ni ugukeka gusa.
Ihame rya Mbere ryo Kubona Ibisesekaye by’Imana
Noneho se, ni ibihe bisabwa kugira ngo umuntu ahabwe ibisesekaye by’Imana? Navuga ko mu Byanditswe Byera herekanwamo ibintu bitanu by’ingenzi. Muri iyi baruwa, turarebera hamwe icya mbere, hanyuma ibisigaye tuzabiganiraho mu bizakurikira.
Impamvu zacu n’imyitwarire yacu bigomba kuba bitunganye.
Byaba byiza tugenzuye cyane impamvu zacu, kuko ubutunzi ni isoko ikomeye y’ibishuko by’intego mbi. Ese izo mpamvu mbi ni izihe?
- Ni bibi gufata ubutunzi tukabugira imana yacu. Muri 1 Timoteyo 6:10, Pawulo aravuga ati: “Kuko gukunda impiya ari umuzi w'ibibi byose.” Bibiliya y’Icyongereza ya King James ivuga ngo: “Niwo muzi w’ibibi byose.” Ariko ibyo ni nko gukabya. Icyo ururimi rw’Ikigiriki mu by’ukuri ruvuga ni uko “Urukundo rw’amafaranga ni umuzi [atari umwihariko] w’ibibi byose.” Bityo, muri urwo rukundo rubi rw’amafaranga—uko kurarikira—ubwoko bw’ibibi byose bushobora kuvuka mu buzima bwacu.
- Ni bibi gushaka ubutunzi ukoresheje inzira zitari nziza. Imigani 28:8 havuga hati: “Ugwirisha ubukungu bwe indamu n'inyungu mbi, Aba abishakiye ubabarira abakene.”
- Umuntu ashobora kwibonera amafaranga menshi akoresheje inzira z’uburiganya. Ariko amaherezo ayo mafaranga azamukurwaho ahabwe umuntu ubabarira abakene. Hari amategeko agenga uko amafaranga akoreshwa, nk’uko hari amategeko agenga ihingwa ry’imyaka dutera mu butaka.
- Ni bibi kwishingikiriza ubutunzi. Imigani 11:28 iravuga iti: “Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa.” Mu buzima bwanjye, nabonye ibi bisohora ku bantu benshi bishingikirizaga ubutunzi. Mu buryo nk’ubu, Yeremiya 9:22–23 itubwira kutīrāta ubutunzi: “Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrāta ubwenge bwe, n'intwari ye kwīrāta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwīrāta ubutunzi bwe, ahubwo uwīrāta yīrāte ibi y’uko asobanukiwe, akamenya y’uko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi.” Bityo rero, tugomba kwitonda, ntitwirate ubwenge, imbaraga cyangwa ubutunzi. Ibyo byose bishobora kuba ibintu byiza, ariko nta na kimwe muri byo tugomba kwirata.
- Ni bibi gukoresha ubutunzi mu kwikunda. Imigani 11:24 iravuga iti: “Hari umuntu utanga akwiragiza, Nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, Ariko we bizamutera ubukene gusa.”
Hari abantu bagira ubuntu bahora batanga kandi bagakomeza kwiyongera mu gukira. Ariko kandi, hariho n’abandi bagira ubugugu, ntibagire icyo batanga kandi bagakena kurushaho. Gukoresha ubutunzi mu kwikunda ni bibi igihe cyose. Muri Luka igice cya 12, Yesu atubwira umugani w’umuntu ukize wubatse ibigega binini akabyuzuzamo umusaruro we. Ariko Uwiteka aramubwira ati: “Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe” (umurongo wa 20). Yesu yongeyeho ati: “Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by'Imana” (umurongo wa 21). Icyerekezo cya mbere tugomba kubamo umukire ni icyerekera ku Mana.
Imyifatire ku Bakene
Twamaze gusuzuma imyifatire ine mibi ku bijyanye n’amafaranga. Ubu tugiye kureba indi myifatire tugomba kwitondera cyane. Bibiliya ihora ituburira kudasuzugura cyangwa ngo dukandamize abakene. Hari imirongo myinshi ibivugaho, ariko reka turebe mu Migani:
“Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyurira ineza ye.” (Imigani 19:17)
“Uha abakene ntazakena, Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi.” (Imigani 28:27)
“Umukiranutsi azi urubanza rw'abakene, Ariko umunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya.” (Imigani 29:7)
Ibi byanditswe—n’ibindi byinshi bisa nabyo—bidushyiraho inshingano ikomeye yo kutabyirengagiza, ahubwo tugahangayikira ibyo abakene bakeneye. Kimwe mu biranga gukiranuka ni uko “duhangayikira amagorwa y’abakene (Bibiliya Ntagatifu).” Ku rundi ruhande, ibiranga gukiranirwa ni “ukutagira ubwenge bwo kuyamenya.” Duhitamo gusa guhisha amaso yacu imibabaro y’abakene. Byongeye kandi, hari ingororano yasezeranyijwe ijyanye no kwita ku bakene. Iyo duhaye abakene, nk’uko Salomo abitubwira, tuba tugurije Uwiteka. Nshobora kubihamya nk’uko nabibonye mu buzima bwanjye, ko iyo Uwiteka yishyuye ideni rye, atibagirwa inyungu!
Zaburi ya 112 itwereka ishusho y’“umuntu wubaha Uwiteka” n’imigisha abona. Birakwiye kwiga neza iyo shusho mu buryo burambuye. Ariko ubu, reka nkwereke bimwe mu bigize iyi ngingo bihuye n’insanganyamatsiko turimo: “Ubutunzi n'ubukire biri mu rugo rwe, kandi Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose. Hahirwa ugira imbabazi akaguriza abandi, Agakora imirimo ye uburyo butunganye. Kuko atazanyeganyezwa iteka, Umukiranutsi azibukwa iteka ryose. Yaranyanyagije yahaye abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose” (imirongo ya 3, 5–6, 9). Mu 2 Abakorinto 9:9, Pawulo ashyira uyu murongo wa nyuma ku bakristo by’umwihariko. Muri iyi shusho y’umuntu utinya Imana tubonamo ibintu bitatu bisobekeranye: gukiranuka kutanyeganyezwa, ubutunzi, no kugira ubuntu ku bakene.
Kwibuka Abakene
Isezerano Rishya naryo ryibanda cyane ku kwita ku bakene nk’igice cy’ingenzi cyo gukiranuka kw’abakristo. Mu Bagalatiya 2:1–10, Pawulo asobanura uko we n’abo bakoranaga bagiranye guhangana na Petero, Yakobo na Yohana, ku birebana n’uburyo ubutumwa bwiza bugomba kugaragazwa ku banyamahanga. Amakimbirane yari ahari yaje kurangira buri tsinda ryemeye umuhamagaro udasanzwe w’irindi. Ariko hari ikintu kimwe bose bahurizagaho—“kwibuka abakene” (umurongo wa 10). Bityo rero, tubona ko kwibuka abakene ari igice cy’ingenzi cy’ubutumwa bwiza, bititaye k’ubwoko cyangwa itsinda ry’abantu buri kugezwaho.
Mu gusoza isuzuma ryacu ku gisabwa cyambere kugira ngo twakire ibisesekaye biva ku Mana, byafasha cyane kongera gusubiramo amahame twakuye muri iyi nyigisho. Tugomba kwirinda impamvu mbi zikurikira: kugira ubutunzi imana yacu, gushakira ubutunzi munzira zitari nziza, kwiringira ubutunzi, cyangwa gukoresha ubutunzi mu kwikunda. Ku bijyanye n’uko twitwara ku bakene, twabonye ko ari bibi gusuzugura abakene cyangwa kubakandamiza, cyangwa kutita ku byo bakeneye. Ibitandukaye n’ibyo, Ibyanditswe Byera bidusaba kugirira abakene imbabazi mu buryo bugaragara kandi bufatika.
Mu ibaruwa yacu ikurikira, nzakomeza kubagezaho ibisabwa bine bisigaye kugira ngo tugire ibisesekaye by’Imana.

Zazzagewar Kyauta
Ana samun wannan Wasiƙar Koyar don saukewa, bugawa da rabawa don amfanin kai ko coci.
Zazzage PDFLambar: TL-L075-100-KIN









